RFL
Kigali

Rwanda Day 2019 ku nshuro yayo ya 10, menya byinshi bijyanye n’uyu munsi ngarukamwaka

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/10/2019 18:10
0


Ku nshuro yayo ya 10, Rwanda Day izabera mu mujyi wa Bonn mu Budage. Nk’uko byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda mu Budage uyu munsi uzizihizwa ku itariki ya 5 Ukwakira 2019.



Intego ya Rwanda Day ni ugushyira hamwe nk’Abanyarwanda, kurebera hamwe ibyagezweho mu rwego rwo guteza imbere u Rwanda ndetse no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo Abanyarwanda bafite hagendewe ku nkingi eshatu ari zo: UbumweUbushishozi (kureba kure) no Kubahiriza inshingano buri wese afite. Izi zikaba ari zimwe mu nkingi eshatu z’ingenzi zafasha Abanyarwanda, yaba abari imbere mu gihugu cyangwa se abari hanze yacyo ndetse n’inshuti z’u Rwanda gusenyera umugozi umwe.


Umujyi wa Bonn mu Budage aho Rwanda Day 2019 izabera.

Ibizaganirwaho kuri uyu munsi ni ibi bikurikira:Umuco, Umurage, Guhanga udushya no Kurangwa n’ubufatanye. Nk'uko Banki Nkuru y’u Rwanda yabitangaje, Kuva Rwanda Day yatangira muri 2010 yatumye habaho impinduka zikomeye mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda aho ingano y’amafaranga aturuka muri diaspora yavuye kuri miliyoni 98.2 z’amadorali akagera kuri miliyoni 252 z’amadorali ya Amerika mu mwaka wa 2018.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Rwanda 25: Ejo hazaza ni ahacu”.

Icyo Rwanda Day imariye aba Diaspora nI uko bahura na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda bakaganira, bakungurana ibitekerezo byagira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’u Rwanda. Si aba Diaspora gusa kandi, ahubwo bifasha n’abashoramari b’Abanyarwanda kuba babona abafatanya bikorwa mu buryo bworoshye. Ituma kandi habaho ubufatanye hagati y’Abanyarwanda bari mu gihugu imbere ndetse n’abari hanze yacyo. Rwanda Day kandi ishishikariza Abanyarwanda kugira umuco wo gukunda igihugu aho buri muturage wese agira umwanya wo kugaragaza amahitamo ye yagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Rwanda Day zagiye zibanza, zibandaga ku gushakira hamwe icyateza imbere urubyiruko rw’u Rwanda barushaho kurushishikariza kwihangira imirimo, babyaza umusaruro ibyo bafite. Ibi bikaba byarashyizwe mu bikorwa hashyirwaho amashuri yigisha urubyiruko rwo mbaraga z’igihugu, ibijyanye n’imyuga n’ubumenyi ngiro, ari byo bibafasha kungukiramo byinshi, nyuma bagakura amaboko mu mifuka bakaba bakwihangira imirimo, na cyane ko imyuga ari yo iri ku isoko ry’umurimo muri iki gihe.


Rwanda Day igiye kuba ku nshuro ya 10

Umwanditsi: Ange Uwera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND