RFL
Kigali

Knowless yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Blessed’ agaragaramo ubutumwa bw'abagiye bamuca intege mu muziki-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/10/2019 15:52
1


Umuhanzikazi Butera Knowless yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Blessed’, yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukwakira 2019.



Amashusho y’iyi ndirimbo afite iminota 03 n’amasegonda 29’ yatunganyijwe na Meddy Saleh. Ni mu gihe amajwi yayo (Audio) yakozwe na Ishimwe Karake Clement muri Kina Music.

Iyi ndirimbo itangira Knowless asoma bumwe mu butumwa bwo ku rubuga rwa instagram, Facebook na WhatsApp bwa bamwe mu bantu amazina yabo agaragara n’abandi atagaragara bagiye bandika ibitekerezo bitandukanye bamubwira ibyo gukosora, abandi bakamubwira ko bibaye byiza yareka ‘umuziki’.

Uwitwa Fidele Habimana yamubwiye ko akwiye gushima Safi wamwinjije mu rugendo rw’umuziki. Uwitwa Augustin we yamwandikiye amubwira ati “Knowless abishoboye yashaka ikindi yikorera kimuteza imbere. Muri 2017 ntabwo izo ndirimbo zigiye kumvwa mu Rwanda."

Uwitwa Christian-ark3 we amubwira ko akwiye kureka kwitwara nk’abagabo ahubwo akitwara nk’umugore w’ikimero. Muri iyi ndirimbo nshya uyu muhanzikazi aririmba asaba Imana kumukiza imitego y’abanzi yise 'ababironi', ati "Kuko bangenza ubuzima bw’intama yawe, icyo batazi ndi ka gati kateretswe n’Imana.”

Knowless yatangarije INYARWANDA ko indirimbo ‘Blessed’ buri wese yayifashisha ariko ngo nawe akimara kuyihimba yasanze yivugaho. Ati “Ni indirimbo irimo ubutumwa umuntu uwo ari we wese yakwifashisha cyangwa yakoresha, gusa nanjye maze kuyihimba nisanzemo.”

Yavuze ko yakoze uko ashoboye ibigaragara kuri ‘cover’ yamamaza iyi ndirimbo anabishyira mu mashusho y’indirimbo ku buryo byorohera uyireba guhuza n’ubutumwa ashaka gutanga mu ndirimbo.

Muri iyi ndirimbo Knowless agaragaza ko hari byinshi mu bikorwa by’umuziki agezeho harimo n’ibitaramo bikomeye amaze kuririmba. Ni indirimbo kandi yahaye umwihariko w’imyambaro itandukanye n’iyo asanzwe agaragaramo, yanifashishijemo benshi mu ba-Rasta

Muri iyi ndirimbo hagaragaramo umuraperi Columbus anaririmba amwe mu magambo aryoshya iyi ndirimbo. Colombus wifashishijwe na Knowless muri iyi ndirimbo, ni umwe mu bahanzi b’abahanga bari mu muziki wa Gospel, akora injyana ya Reggae mu mwihariko we yise ‘RataJah’.

Ni umwe mu batangiye umuziki cyera ariko aza kugera aho asa nk’ucogoye mu Ukuboza 2018, indirimbo ye 'Naganze Remix' yegukanye igihembo cy'indirimbo nziza ya HipHop [Afro-pop song of the year], cyatanzwe na Groove Awards Rwanda.

Knowless yasohoye amashusho y'indirimbo "Blessed"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "BLESSED" YA KNOWLESS BUTERA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nelly kamikazi4 years ago
    Knowless numuhanzi ushoboye kandi ukunda nabantu numva namushishikariza Gukomeza umuziki weee courage mom or We love you





Inyarwanda BACKGROUND