Abashinzwe ubuzima mu Burasirazuba bwa Congo baratangaza ko abantu 1,000 bavuwe bagakira indwara ya Ebola bakava mu bigo bavurirwagamo bagataha.
Itangazo rusange ryasohowe n'imiryango itandukanye irimo OMS
na UNICEF, rivuga ko ari ibyishimo kuba abantu bangana gutya baravuwe Ebola
bakayikira bagataha mu ngo zabo.
Mu gihe cyi'iyi ndwara, hagati mu kwezi kwa munani herekanwe
abantu ba mbere bari bayirwaye bakavurwa bagakira, ni umugore witwa Espérance
n'umwana we Eben-Ezer.
David
Gressly umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Ebola mu muryango w'Abibumbye
avuga ko buri umwe muri aba bakize ari impamvu itera imbaraga abakozi
bahanganye na Ebola.
Gusa avuga ko buri wese muri aba nanone abibutsa abandi benshi batabashije gukiza. Ebola yazahaje cyane cyane agace ka Ituri, yageze mu mujyi wa Goma no muri Kivu y'Epfo.
Ahantu hagoye kugera, ibikorwa remezo bicye, umutekano mucye
n'imyumvire ya bamwe kuri iyi ndwara ni bimwe mu byatumye ihitana benshi nk'uko
iri tangazo ribivuga.
Ibihugu bikikije DR Congo mu burasirazuba birimo u Burundi
n'u Rwanda byafashe ingamba zikomeye zo gukumira iki cyorezo ngo ntikirenge
umupaka.
U Rwanda rwahagaritse abanyeshuri bigaga mu mujyi wa Goma
bataha mu Rwanda buri munsi, kugeza ubu ntibarongera kwemrerwa gusubirayo nubwo
ho batangiye amasomo mu kwezi gushize.
David Gressly avuga ko nubwo Ebola yagabanutse cyane ariko
urugamba bariho rutararangira, gusa ko ubu hari uburyo bafite bukomeye bwo
kuyirwanya.
Ubu nibwo Ebola yageze henshi kandi igatinda muri DR Congo ariko
ni nabwo hari urukingo rwayo abahanga bavuga ko rukora ku gipimo cya 97%,
umuryango w'abibumbye uvuga ko rwarengeye abantu 226,000.
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO