RFL
Kigali

Miley Cyrus uherutse gutandukana n'umugabo yafotowe asomana n'umukunzi wa kera

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:4/10/2019 14:18
0


Umuhanzikazi Miley Cyrus yafotowe ari gusomana byimbitse n’umuririmbyi wo muri Australia Cody Simpson nyuma y’igihe gito atandukanye n’umugabo we Liam Hemsworth.



Ikinyamakuru TMZ cyanditse ko aba bahanzi bombi bafotowe bari muri Los Angeles kuri uyu wa Kane bari gusomana nyuma y’aho bari bamaze umwanya munini baganira.

Miley Cyrus na Cody Simpson ntabwo ari ubwa mbere bagiranye ibihe by’urukundo dore ko byavuzwe cyane mu 2014 ndetse mu 2015 bakajya bamara igihe kinini bari kumwe, gusa Simpson yakunze kuvuga ko ari inshuti zisanzwe.

Icyo gihe yavuze ko bari bari gukorana indirimbo, umutima we yari yaraweguriye umunyamideli Gigi Hadid.

Mu mwaka ushize ni bwo Miley Cyrus yakoze ubukwe na Liam Hemsworth nawe ukomoka muri Austria ariko urugo rwabo rwasenyutse nta n’umwaka ushize, ubu bari gushaka gatanya. Byavuzwe ko impamvu nyamukuru yabateye gutandukana ari uko uyu mugore yacaga inyuma umugabo we. 

Miley Cyrus aherutse gutandukana n'umugabo bari bamaranye igihe gito bakoze ubukwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND