RFL
Kigali

Urban Boys yamuritse studio nshya yise ‘Urban Images’, iteguza album nshya-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/10/2019 14:13
0


Itsinda rya Urban Boys rimaze imyaka irenga icumi mu muziki, kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukwakira 2019, ryamuritse ku mugaragaro studio nshya y’amafoto n’amashusho yise ‘Urban Images [The Best Images Experience]’, inateguza album nshya ‘Kigali Love’ izamurika mu 2020.



Iyi studio ‘Urban images’ iherereye Sonatube mu mujyi wa Kigali mu kuboko ku ibumoso unyuze mu muhanda w’amabuye ugana ku Gisementi. Ni muri metero nka 20 uvuye muri ‘rond point’ ya Sonatube.

Ni studio irimo amatara y’amabara atandukanye, aho kwakirira abakiriya, aho mudasobwa iba iri, ahabitse amafoto y’ibyamamare bitandukanye, intebe n’ibindi biyigira iy’agaciro. Iri ku muhanda ku buryo byoroshye kuyiranga.

‘Urban images’ ni imwe mu mishinga Urban Boys bari bamaze igihe bafite mu bitekerezo batangiye gushyira mu bikorwa, yabanjirijwe na studio ya Urban Records. Ni studio yashinzwe ivuye mu mafaranga bagiye basarura mu bihe bitandukanye mu muziki.

Bahuriza ku kuvuga ko umuziki atari ukuririmba gusa ahubwo ngo umuhanzi akwiye gushaka n’ibindi bikorwa akora bigirira akamaro umubare munini.

Iyi studio yubatswe mu gihe cy’amezi atatu arenga ho gato, gusa hari byinshi bizakomeza kwongerwamo kugira ngo inogere abakiriya babo nk’uko Humble Jizzo yabitangarije INYARWANDA.

Yagize ati “Iyo ugitangira hari ibintu byinshi ugenda wongeramo hari n’uburyo utangira ‘serivisi’ ukabona hari n’ibyo utatekereje abakiriya bakubaza.”

Itsinda rya Urban Boy ryamuritse studio nshya bise 'Urban images'

Yavuze ko ‘Urban image’ yagombaga gutangirira rimwe na Urban Records ariko ngo ‘ntibyaboroheye’. Bavuga ko bitakoroha guhita bavuga amafaranga bayitanzeho kuko ngo hari ibigikorwa. Humble avuga ko iyi studio ayitezeho ko benshi bazakorana nayo bazayivuga imyato.

Ati “Ni igikorwa tuba dushyizeho ariko nti n’ikintu ejo n’ejo bundi wanasiga ariko izina Urban Boys bakaba barizi mu kuririmba ariko bakanavuga bati ntigeze kwifotoza ifoto nziza. Ntigeze gukorerwa ‘weeding’ yanjye video ‘Urban images’ n’iyo yabikoze.

“Nigeze gukora indirimbo nziza, korali zose…icyo ni ikintu tuba dushaka ko izina ryacu twaharaniye tumaze igihe runaka cyazagira itafari gishyira mu kubaka ‘industry’ ijyanye na ‘entertainment’.”

Nizzo avuga ko iyi studio bashinze ari nayo izafata amafoto n’amashusho y’ububwe bwe, ndetse ngo Imana iciye inzira yazarushinga baramaze no gukora studio izamwambika.

Ati “Urumva ko ari byo koko ni ngombwa ahubwo hashobora kuzaba hari n’izanyambika reka mbifate gutyo. Ntabwo umuziki ari cyo turambirijeho cyane ahubwo icyo umuziki waduhaye n’ibyo tugamije kugenda dukuriramo byinshi cyane.”

Uyu muhanzi kandi avuga ko bamaze igihe mu myiteguro yo kumurika album nshya mu 2020. Ngo bamaze igihe bategura indirimbo n’ibindi bizafasha kugira ngo imurika rya album ryabo rizagende neza.

Ati “…Indirimbo ziri gukorwa album ntabwo ari ugupfa kuyihubukira nayo iri gukorwa kandi navuga y’uko Imana nidufasha mu 2020 bazabona ikintu cyizima kandi gifatika.”

Humble Jizzo avuga ko bateganya gukubira kuri iyi album indirimbo zitari munsi y’umunani.

‘Urban images’ izajya itanga serivisi zirimo nko gufotora no gufata amashusho y’abakoze ubukwe, gukora amashusho y’ibihangano bitandukanye n’ibindi barateganya no kujya bakora amashusho y’indirimbo z’abahanzi.

Imyaka icumi irashize Urban Boys ashinze imizi mu muziki w’u Rwanda; yamenyekanye irimo Safi Madiba [wiyomoye], Humble Jizzo na Nizzo Kaboss basigaranye itsinda. Iri tsinda ryegukanye Primus Guma Guma Super Star, ryanaririmbye ahakomeye.

Mu bihe bitandukanye bashyize hanze indirimbo zatanze ibyishimo kuri benshi nka “Umwanzuro”, “Indahiro”, “Forever”, “Mama”, “Nipe”, kugeza kuri “Kigali Love” bitiriye album bazamurika mu 2020.

Iyi studio iherereye Sonatube ku muhanda w'amabuye ujya ku Kisimenti

Nizzo Kaboss na Humbe Jizzo bavuga ko 'Urban images' ari imwe mu mishinga bari bamaranye igihe mu bitekerezo

Nizzo yavuze ko ku munsi w'ubukwe bwe azafotorwa na 'Urban images'

Humble Jizzo avuga ko Urban Boys idakora muzika gusa ahubwo ngo barangajwe imbere no gukora ibindi bikorwa bigirira akamaro sosiyete


REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA URBAN BOYS


AMAFOTO: Evode Mugunga-InyaRwanda Art Studio

VIDEO: Ivan Eric Murindabigwi-Inyarwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND