RFL
Kigali

Zimwe mu mpamvu zituma bamwe mu bakobwa bagira amabere mato abandi bakagira manini

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/10/2019 13:24
0


Mu isi dutuyemo usanga benshi mu bayituye batandukanye bitewe n’imiterere yabo aho usanga bamwe bagira amabere manini abandi amabere mato, abandi bakagira ayiburungushuye. Ibyo ni ibintu bisanzwe nk'uko kandi nayo ubwayo atangana cyangwa se hari n’abo usanga bayafite ariko atameze kimwe.



Aha wakwibaza uti 'ese ni iki gituma bamwe bagira amabere manini abandi bakagira mato'?

Benshi biha ibisubizo bitandukanye ndetse rimwe na rimwe bitari byo, ukuri rero ni uko; Ubunini bw’amabere bugenwa n’uruhererekane mu miryango (Genetics) ariko hari n’izindi mpamvu zibigiramo uruhare, gusa reka duhere kuri izi zikurikira.

Uruhererekanye rw’imiryango: Ubusanzwe umubiri ugizwe n’uturemangingo duto cyane tutaboneshwa amaso twitwa “Cells”, “Cellule”. Indani muri utwo turemangingo tugira “Nucleus”. Muri nucleus rero ni ho haba ikitwa DNA (ADN) iba yirunze mu byitwa chromosomes. DNA ufite uyikomora ku babyeyi bawe ari nayo mpamvu uzumva ngo abantu bagiye gupimisha ADN ngo bamenye se w’umwana.

DNA rero igena imiterere y’ibintu byinshi bw’umubiri wawe harimo n’ubunini bw’amabere. DNA kandi igena n’indi mikorere y’umubiri nk’imisemburo nayo igena ubunini bw’amabere. DNA iva ku babyeyi bawe bombi. Ni ukuvuga papa wawe azana 50% naho mama wawe akazana 50%. Rero kureba amabere ya mama wawe cyangwa se uwo muva inda imwe ntibyaguha ishusho ya nyayo uko ayawe azaba ameze.

Umubyibuho ukabije: Amabere agizwe n’uturemangingo dukora amashereka iyo imisemburo yabugenewe ibonetse. Kwiyongera cyangwa se kugabanuka kw’ibiro bizongera cyangwa bigabanye ingano y’utwo turemangingo tuba mu mabere maze ubunini bw’amabere buhinduke.

Ikindi kandi umubyibuho unafite ukundi uhindura ubunini bw’amabere. Urugero nk’umugore ubyibushye cyane rwose agira ubwiyongere bw’amabere ye maze uruhu ruyegereye rugakweduka. Iyo rero umubyibuho we ugabanutse rwa ruhu rwakwedutse ntirwongera gusubirayo maze ukazasanga afite amabere yaguye.

Gutwita: Gutwita bigira ingaruka zimwe nko kwiyongera k'ubunini ku mabere. Kuri iyi nshuro ariko kwiyongera biterwa n’imisemburo ituma uturemangingo dutanga amashereka dukura maze ubunini bw’ibere bukiyongera. Iyo umugore amaze kubyara ndetse no konsa ibere rirongera rikagabanuka ubunini.

Src: amazon.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND