Isi ituwe n’abasaga miliyaridi 7.7. Abagera kuri miliyaridi 4 ni abakunzi b’umupira w'amagaru. Mu bakunda umupira w'amaguru hari abawukunda bawumva ku ma radio abandi bakawureba kuri za television hari n'abawureba imbonenkubone ku bibuga. Menya urutonde rw’ibibuga 10 biri ku isonga kurusha ibindi ku isi.
Nonese niba miliyaridi zisaga 4 muri miliyaridi 7.7 zituye ku Isi zikunda umupira w'amaguru, ni uwuhe mwihariko uyu mukino ufite? Ukuri guhari ni uko uyu mukino ukunzwe ku kigero kingana na 51.9% by’abatuye isi bisobanuye ko abasaga 48,1% by’abatuye isi ni bo badakunda umupira w'amaguru. Nuza kureba neza urasanga mu bana uzi bari hasi y’imyaka 12 mu bo uzi abagera kuri 80% bose bafite indoto zo kuzavamo abakinnyi b'agatangaza.
Nta kindi gituma uyu mukino
wigarurira benshi ku isi atari akayabo k'amafaranga gashorwamo, ubuzima
bwiza abawukina babaho ndetse n’icyubahiro bahabwa dore ko abo wahiriye
bibahesha kuba intwari mu bihugu bavukamo nk'intwari zitangiye igihugu
ku rugamba nko kurwanira ubwigenge ndetse n’ibindi. Umukino w'amagaru
uzwi nka Football watangiye ahagana mu 1280 mu gace k'icyaro ko mu Bwongereza
kazwi nka Ulgham aho byatangiye ari abagabo babiri Henry na David bakinaga basa n’abahangana. Aha niho benshi bavuga ko ari nkayo soko y’umupira w'amaguru (Footaball)
tuzi uyu munsi.
Umupira w'amaguru ni umwitozo ngororamubiri ufasha benshi binyuze mu kuwukina, kuwukoramo ubucuruzi ndetse no kwishimisha. Ku Isi hari ibibuga bitagira ingano kandi byiza ku rwego rw'agatangaza ku buryo ukirebeyeho umukino yifuza kuhagaruka kabone niyo baba bamuca amafaranga y’umurengera. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibibuga 10 by’umupira w'amaguru ku Isi byiza kandi byagutse, ni ukuvuga byiza mu ngeri zose.
Mu gukora uru rutonde twifashijije imbuga zitandukanye sportsshow.net, lifebeyondsportmedia.com na football-stadiums.co.uk Mu bushakashatsi izi mbuga zakoze hagendewe ku bintu byinshi, gusa iby'ingezi harimo ikoranabuhanga ikibuga kiba gifite ndetse n'uburyo abafana b'umupira bagifata hakajyaho n'umubare w'abantu cyakira. Gusa iki cy’umubare cyakira si ngenderwaho cyane.
Urutonde rw’ibibuga
10 by’umupira w'amaguru bya mbere ku Isi!
10. The Azadi StadiumAho iherereye: Tehran, Iran. Umubare w'abantu ishobora kwakira: 90,000
9. San SiroAho iherereye: Milan, Italy. Umubare w'abantu ishobora kwakira: 80,018
8. Anfield Road stadiumAho iherereye: Anfield, Liverpool, Merseyside, England. Umubare w'abantu ishobora kwakira: 54,074
7. Santiago BernabeuAho iherereye: Madrid, Spain. Umubare wabantu ishobora kwakira: 81,044
6. Soccer City StadiumAho iherereye: Stadium Avenue, Nasrec, Johannesburg, South Africa. Umubare w'abantu ishobora kwakira: 90,000
5. Azteca EstadioAho iherereye: Tlalpan, Mexico City, Mexico. Umubare w’abantu ishobora kwakira: 104,000
4. Camp NouAho iherereye: Barcelona, Spain. Umubare w'abantu ishobora kwakira: 98,757
3. Old TraffordAho iherereye: Sir Matt Busby Way, Old Trafford, Greater Manchester, England. Umubare w'abantu ishobora kwakira: 75,000
2. The Allianz Arena
Aho iherereye: Munich, Bavaria, Germany. Umubare w'abantu ishobora kwakira: 75,024
1. Wembley Football Stadium
Srcs: sportsshow.net,
lifebeyondsportmedia.com na football-stadiums.co.uk
TANGA IGITECYEREZO