Chorale Christus Regnat yo muri Paruwasi ya Regina Pacis iri mu myiteguro y’igitaramo gikomeye cy’indirimbo zisingiza Imana yatumiyemo umuririmbyi w’icyamamare ukomoka mu Bufaransa, Jean Claude Giannada.
Ni igitaramo kizabera muri Kigali Conference And
Exhibition Village [Camp Kigali] tariki 05 Ukwakira 2019, intego yacyo ikaba
ari ugukusanya inkunga yo gushyigikira ikigo cyita ku bana bafite ubumuga cya
Centre Inshuti Zacu giherereye i Gahanga.
INYARWANDA yifuje kumenya imibereho y’abana bafite
ubumuga baharererwa, twerekeza muri iki kigo kinabamo ababikira bo mu muryango
witwa Inshuti z’abakene.
Hari ku gicamunsi ubwo twasuraga iki kigo. Twasanze ababikira bari mu mirimo
itandukanye, bamwe bakora mu mirima, abandi bari kwita ku bana ariko icya mbere
twabonye n’umutima mwiza n’urugwiro bakirana ababagana.
Ni ikigo kinini cyane twabashije gutambagira ah’ingenzi
harimo aho bagororera ingingo, aho bavurirwa indwara zisanzwe n’aho bigira.
Umuyobozi wa Centre Inshuti Zacu, Soeur Emertha Nyirandayizeye ni we wagendaga adusobanurira amateka yayo. Yavuze ko yashyinzwe mu mwaka w'2000 itangijwe n’umubikira mukuru w’umuryango w’ababikira b’inshuti z’abakene Mama Gatalina Geneviève Nduwamariya.
Intego yo gushinga iki kigo yari iyo gufasha abana
bafite ubumuga bw'ingingo n'ubwo mu mutwe ariko bakomoka mu miryango ikennye. Kuri ubu bafite abana 39
biganjemo abadafite imiryango, bagiye batoragurwa aho bajugunywe ndetse hari n’abandi
bazanwaga muri iki kigo n’abantu batamenyekanye.
Ati “Ni abana badafite imiryango bagiye bata hirya no
hino, ngaho muri za ruhurura, ngaho mu bihuru, abagize Imana abagiraneza bababona
bakabafata babona batabashoboye bakabatuzanira. Hari n’abo twagiye dusanga
baryamishijwe mu rugo rwacu.”
Soeur Emertha Nyirandayizeye avuga ko uretse
ubugorarangingo bakorera aba bana, babakorera n’indi mirimo yose ikorerwa
umwana mu muryango ku buryo bongera kwigarurira icyizere baba baratakaje.
Ati “Tubakorera imirimo yose ikorerwa umwana. Turamukarabya, turamwuhagira, turamugaburira turakina turidagadura kugira ngo yumve ko ari umwana nk’abandi.” Soeur Emertha kandi avuga ko aba bana bahabwa uburezi bwihariye bitewe n’ikigero cy’ubumuga bw’ingongo n’ubwo mu mutwe bafite.
Mu rwego rwo kubereka ko bashoboye abana bo muri Centre Inshuti Zacu bafite imirimo itandukanye nk’iyo tumenyereye mu nzego z’ubuyobozi. Habamo Guverineri, Meya, Visi Meya, Umuyobozi w’Ikigo, Ushinzwe imyigire, Nyampinga, Rudasumbwa n’abandi.
Abafite ubumuga buri ku rwego rwo hejuru batabasha kunyeganyega babise abadepite kugira ngo bumve ko nabo ari bantu. Uburezi bahabwa ntabwo bugarukira mu rugo rwabo gusa kuko abashoboye bajya kwiga mu mashuri asanzwe. Kuri ubu hari uwo bafite wiga muri Kaminuza n’undi wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye.
Ubuzima bw’umwana urerewa muri iki kigo buba
butandukanye cyane n’ubwa mbere kuko hari ababasha kugenda batarabishoboraga
ndetse bakongera kwiyumva nk’abantu kuko baba barahawe akato igihe kinini.
Imwe mu mbogamizi bahura nazo ni ukugorwa no kumenya
uburwayi bw’aba bana kuko batabasha kwivugira. Ikindi iyo umwana afashwe n’uburwayi
mu ijoro kumugeza kwa muganga birabarushya kuko nta modoka bafite.
Gusa ku rundi ruhande bashimira ubufatanye bagirana na Leta y’u Rwanda kuko abana bose bavurwa nk’abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bagahabwa ubuvuzi ku buntu.
Soeur Emertha Nyirandayizeye umuyobozi wa Centre Inshuti Zacu
Abana bigishwa bijyanye n'ubumuga bafite
Centre Inshuti Zacu urugo rwita ku bana bafite ubumuga bw'ingingo n'ubwo mu mutwe badafite kirengera
TANGA IGITECYEREZO