Mu nkuru ya NKORE IKI twabahitiyemo ubutumwa twandikiwe n’umusomyi wacu wavuze ko akunda bihebuje umugore we, gusa akababazwa nuko abona umugore we arimo kugenda ahinduka dore ko uko bakundanaga mbere yo kubana atari ko bimeze ubu. Aragisha inama y’icyo yakora amazi atararenga inkombe.
UBU NI BWO BUTUMWA YATWANDIKIYE
"Nongeye kubasuhuza nshuti zanjye, nkunda gusoma inama mugira
abantu zitandukanye hano ku Inyarwanda.com. Nifuje ko nanjye mwangishiriza
inama. Ndubatse mfite umugore n'umwana umwe, umugore wanjye twamenyanye hashize
imyaka irindwi ariko twarushinze mu 2015, mbere y’uko tubana yarankundaga
birenze nanjye kandi byari uko; hakaba naho ambwira ngo kuki mba ntamureka ngo
ankunde wenyine kubera kunkekera ko naba nkunda abandi kandi mu by’ukuri ntawe
namubangikanije.
Aho tumaze kurushinga byakomeje gutyo ariko rwa rukundo
rugenda rugabanuka bitewe nimpamvu z’urushako hazamo gutwita n’umuryango n’inshuti
ni byo koko ntabwo byakomeza ngo bibe nk’abasheri ariko rero uko iminsi ishira
ngenda mbona bigabanuka kurushaho nkabona nta n’ubushake akibigirira
kuruzamura.
Namenyanye n’umugore wanjye adakora pe nkamumenyera buri
cyose nkirya ngo mushimishe ntacyo ntamuhaye yaba telefone nziza imyambaro
yifuza yose yewe n’imodoka nuko atazi kuyitwara nayimuha. Vuba aha namuboneye
akazi keza nizera ko noneho ibyishimo bizagaruka kuko kenshi yambwiraga ko
mufata nk’umwana kuko ntacyo yinjiza kandi naramuhaye umutungo wose w’urugo ngo
abe ariwe uwucunga nanga ko yatekereza ko ntanamwizera.
Ikimbabaza rero nuko ubu yibera kuri telefone amasaha yose
iyo turi kumwe mu rugo ntakumvugisha yewe na televiziyo agashyiraho filime
atanazireba usanga ari muri whatsapp, IG, Snapchat, amafoto n’ibindi byinshi;
nkaba naramuhaye rugali rwose nanjye kuko nanga gushwana no kurakaranya bya
hato na hato.
Iyo nshatse ko tuganira aba ambwira ati wowe hari aho tudahuza rwose kugeza aho ubu no gusohokana turi ba2 bitagishoboka atabanje guhamaga abashuti be ngo jyewe ndamubihiriza mba mwizirikaho, nabyo narabiretse ubu nkaba ntangiye rwose kumva nshika intege zo kuba nakomeza guta umwanya wanjye ngeze naho numva kuba ndi mu rugo ntacyo bimaze kuko n'akabariro nukwingingiriza. Mungire inama zifatika z’uko nagarura urukundo mu rugo rwanjye amazi atararenga inkombe. Murakoze"
Nawe niba ufite ubutumwa ushaka kugeza ku basomyi bacu, ukaba se wabagira inama nawe ukabagisha inama yaba mu bijyanye n'imibanire y'abashakanye, ibyerekeranye n'urukundo, mu kazi, ubukungu, imyizerere n'ibindi, uhawe ikaze ku Inyarwanda.com. Igitekerezo cyawe wakinyuza kuri Email ikurikira: nkoreiki@gmail.com Umwirondoro wawe ugirwa ibanga 100%.
TANGA IGITECYEREZO