RFL
Kigali

Hateguwe umugoroba uhuza ibyamamare n’abafana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/10/2019 16:49
0


Kompanyi yitwa ‘Royal Entertainment’ ihagararirwe na Rwema Denis yateguye umugoroba w’ibirori ngarukakwezi yise ‘The Entertainment Industry Night’, bizajya bihuza ibyamamare mu ngeri zinyuranye n’abafana babo.



Ni ku nshuro ya mbere ibi birori bigiye kubera mu Mujyi wa Kigali. Umunyamakuru akaba n’Umushyushyarugamba Kasirye Martin [Mc Tino], Umukinnyi wa filime Ndimbati ndetse na ‘Karol’ ni bo bazasusurutsa abazitabira ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya mbere.

Dj Break umaze iminsi acuranga mu bitaramo bikomeye niwe uzifashishwa muri ibi birori. Ibi birori byatumiwe ibyamamare mu ngeri zitandukanye nk’umuziki, itangazamakuru, siporo, urwenya, filimi n’ibindi.

Rwema Denis wahoze ari Umujyanama wa ‘Label’ ya The Mane, wateguye ibi birori yabwiye INYARWANDA ko igihe amaze mu rugendo rw’umuziki afite byinshi byo gukora bifasha mu iterambere ry’uruganda rw’umuziki w’u Rwanda. Yagize ati:

Igihe maze mu ruganda rw’umuziki ni igihe kinini ku buryo nabasha kumenya ikibi n’icyiza. Naje kureba nsanga ahantu hose habereye ibitaramo baba bishyuje ugasanga abantu bamwe banze kujyayo kubera kwishyuzwa kandi bumva bashaka guhura n’aba-star babo…Aha ngaha tuba tugomba kwerekana urukundo dukundana ‘industry’ yacu y’umuziki.

Rwema avuga ko hari n’abahanzi bazaririmba muri ibi birori yamaze kwemeranya nabo ko bazaririmba ariko ko atahita abatangaza. Kwinjira mu mugoroba w’ibi birori ni ubuntu! Ibirori bizaba ku wa 04 Ukwakira 2019, bibere muri ‘Wakanda Villa’, byateguwe ku nkunga y’ikinyobwa cya Mutzig Class.

Rwema Denis wateguye umugoroba w'ibirori bihuza ibyamamare n'abafana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND