RFL
Kigali

Pamela yavuze kuri ‘Application’ yahanze izafasha abangavu, irushanwa azajyamo muri Zimbabwe n’ibindi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/10/2019 13:12
0


Uwicyeza Pamela yatangaje ko hari ‘Application’ yise ‘Sisterhood Application’ izafasha mu guhangana n’inda ziterwa abangavu yari yatangiye gukoraho muri Kanama 2019 aza gusubika kugira ngo yitegura irushanwa ‘Zuri African Queen’ izitabira tariki 26 Ukwakira kugera kuwa 03 Ugushyingo 2019.



Uwicyeza avuga ko ‘Sisterhood Application’ ari umushinga yatangiye gukoraho kuva muri Kanama 2019 ateganya gusubukura muri Mutarama 2020 avuye mu irushanwa ‘Zuri African Queen’ rizabera muri Zimbabwe.

Ni irushanwa azaba ahatanyemo n’abakobwa 23 bo mu bihugu bya Afurika bitandukanye. Irushanwa rizabera mu Mujyi wa Harare muri Zimbabwe, rifite insanganyamatsiko igira ati ‘Umuco wanjye, ishema ryanjye’.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Uwicyeza Pamela yavuze ko yakuze yumva atazavugwa mu itangazamakuru ariko ko yari afite inyota yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda kandi yumva ashaka kuba ‘Nyampinga’ w’igihugu.

Uyu mukobwa avuga ko kwitabira Miss Rwanda 2019 ari icyemezo yashyigikiwemo na Mukuru we, yanzura kujya gushakisha ikamba ry’umukobwa uhiga abandi, ubwiza n’ubwenge n’umuco. Ati “Nanjye ndi umwana byambagamo numvaga nshaka kuzaba Miss Rwanda ni nkura.”

Akomeza avuga ko nta cyabuze kugira ngo yegukane ikamba kuko ngo n’umwanya yabonye waramushimishije. Yivugira ko ku munsi wa nyuma w’irushanwa yagize ubwoba ashyira muri kimwe mu byatumye abura ikamba.

Nk’umwe mu bakobwa banyuze muri iri rushanwa ry’ubwiza avuga ko rifasha umwana w’umukobwa kwitinyuka no gutekereza kure, ngo kuri we byamufunguriye amarembo abasha no kubona akazi.

Mu bakobwa 15 bari bahataniye ikamba, batanu muri bo ntashobora kumara iminsi itatu atabahamagaye ku murongo wa telefoni barimo Umukundwa Clemence, Ricca Michaella Kabahenda, Nisha Keza, Kagaju Anita na Cyiza Vanessa.

Avuga ko n’abandi bakobwa ari inshuti ze ariko ngo aba batanu, “nibo bari inshuti zanjye za hafi kuri njye.”

Umushinga we yise ‘Sisterhood Application’ avuga ko ugamije kurinda inda zitateganyijwe mu rubyiruko mu bari munsi y’imyaka n’abayirengeje.

Umwana w’umukobwa uri hejuru cyangwa se munsi y’imyaka 18, azajya ashyira iyi ‘Application’ muri telefoni ye aho azajya ahurira na bagenzi be bagirane inama.

Yagize ati “Tuzajya dutangiramo amasomo y’ukuntu wakwirinda ibishuko ukuntu ushobora kugira icyo wigejejeho atari umugabo cyangwa undi muntu ukiguhaye n’ibindi byinshi bizafasha mu kugabanya izo nda.”

Pamella avuga ko uyu mushinga yawutekerejeho igihe kinini ku buryo yiteze ko uzatanga umusaruro mu gufasha Leta y’u Rwanda mu guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda umunsi ku munsi.

Uwicyeza Pamela azaitabira irushanwa 'Zuri African Queen' rizabera muri Zimbabwe

Avuga ko uyu mushinga ari kimwe mu byo azitwaza mu irushanwa azitabira ndetse ko nagaruka i Kigali azakomeza awushyire mu bikorwa.

Ubukangurambaga bwe azanabugeze ku bana b’abakobwa batuye mu cyaro batabasha gukoresha ‘smartphone’.

Kuri we kimwe mu bituma umwana w’umukobwa aterwa inda harimo no kutanyurwa ndetse n’ababyeyi bataganiriza abana babo.

Ababyeyi ngo ntibakwiye gutererana umwana w’umukobwa watwaye inda.

Irushanwa ‘Zuli African Queen’ azitabira ryatangiye mu 2013 ryakunze kubera muri Afurika y’Epfo gusa kuri iyi nshuro rizabera muri Zimbabwe.

Abategura iri rushanwa bahitamo umwe mu bakobwa bahataniye ikamba ry’igihugu muri uwo mwaka.

Kwitabira bisaba ko umukobwa aba afite ubwenegihugu bw’igihugu agiye guhagararira; kuba ari umunyafurikakazi kandi ubikunze ari ibintu bigaragara.

Kuba umukobwa akunze umuco w’igihugu cyane kandi hari n’icyo uwuziho, kuba hari irushanwa ry’ubwiza yitabiriye, yishimiye uruhare rwe n’aho uturuka, kuba hari ibikorwa by’urukundo ukora n’ibindi.

Yavuze ko yiteguye gucyura ikamba i Kigali, ati “Nzakora uko nshoboye icya mbere nzajyanayo umuco wacu. Urabizi umuco wacu uri ‘attractive’ cyane ikindi nzasenga cyane.”

Uyu mukobwa avuga ko kugeza ubu ari gutozwa kubyina na Icakanzu Contente wabatoje abakobwa bari bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019. Pamella yasabye abanyarwanda kuzamutora mu irushanwa ndetse bakamusengera akabasha kwegukana ikamba.


Pamela avuga ko 'Sisterhood Application' izabesha mu guhangana n'ikibazo cy'abangavu baterwa inda

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UWICYEZA PAMELA

Video: Eric Ivan Murindabigwi-INYARWANDA.COM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND