Ibibuga by’indege ni kimwe mu birango bikunze kugaragaza ubukungu bw’igihugu runaka hashingiwe ko iyo igihugu kibifite kiba cyakira abakigana benshi kandi ari nako n’abagituye nabo biborohera kugera ahandi. Akenshi ibihugu bitagira ibibuga byinshi muri byo ni uko biba bifite ubuso buto bigatuma nta mugambi wo kubaka ibibuga by'indege.
Uko iterambere rishingiye kw’ikoranabuhanga rizamuka ni ko benshi batekereza ko rigera kuri bose cyangwa mu mpande zose zo ku Isi nyamara kubera ubwikunde bwa muntu harimo abaryamirwa ndetse n’ibyakagombye kubagirira akamaro bigatwarwa n'abakagombye kuba babafasha. Ibihugu bigera kuri 5 mu bigera ku 198 biri kuri uyu mubumbe ni byo bibaho bitagira ikibuga cy’indege na kimwe. Akenshi ibi bihugu biba bikoresha ibibuga by’ibihugu bituranye nabyo.
Nk'uko tubikesha
worldatlas.com ntabwo ari ibi bihugu bidafite ibibuga gusa, ibi tugiye kubagezaho ni ibyabonye
ubwigenge busesuye bidafite ibibuga by'indege. Impogamizi ibi bihugu bikunze kugira ni iyo kuba bifite ubuso buto noneho bigatuma babona ibibuga
bishobora kubatwara ubuso bunini. Gusa ntabwo ari ibi bihugu bidafite ikibuga
na kimwe kuko hari n’ibindi birwa cyangwa ibindi bihugu bigifatwa nk'ibitaraba
leta zigenga ukwazo bitagira ibibuga byabyo.
1. AndorraUmugabane kiriho: Europe
Ururimi
gikoresha: Catalan
Andora ni igihugu kiri hagati ya France na Spain, gifite ubuso bungana na 'Kilometero kare 468', ituwe n'abaturage basaga 85,000. Akenshi iki gihugu gikunze kwifashisha ibibuga by’indege byo mu bihugu bituranyi.
2. LiechtensteinUmugabane kiriho: Europe
Ururimi
gikoresha: German
Iki gihugu giherereye hagati ya Switzerland na Austria, ubuso
bwacyo ni kilometero kare 160, gituwe n’abaturage
bagera kuri 35,000.
3. Monaco Umugabane kiriho: Europe
Ururimi gikoresha:
French
Iki gihugu giherereye hagati ya Mediterranean Sea na France. Gifite ubuso bungana na 2.02Km2, abaturage bangana na 38,400, umuntu ushatse gusura iki gihugu aje mu
ndege ahagera anyuze ku kibuga cy’indege cya Cote d’Azur Airport.
4. San Marino
Umugabane kiriho: Europe
Ururimi
gikoresha: Italian
San Marino yabonye ubwigenge yigobotoye ingoyi y'Abataliyani. Ni igihugu gituwe n'abasaga 30,000. Ubuso gifite ni kilometero kare 61. Abantu bakunze gusura iki gihugu bakoresha ikibuga cyo mu Butaliyane kitwa Federico Fellini International Airport.
5. Vatican City Umugabane kiriho: Europe
Ururimi gikoresha: Italian
Vatican nta kibuga na kimwe igira. Umuntu ushaka kugera
muri iki gihugu anyura mu Butaliyani akabona kugera muri iki gihugu gituwe
n'abasaga 1,000. Ubuso bwacyo ni kilometero kare 0.44 (0.44 km2). Iki
ni cyo gihugu gifite ubwigenge gito ku Isi. Ibibuga by’indege bikunzwe
gukoreshwa n’abantu basura iki gihugu ni Fiumicino Airport na Ciampino Airport. Umujyi wa Vatican wabonye ubwigenge ku wa 11 Mutarama
1929.
Sources: Worldatlas.com, Telegraph.co.uk.com, businessinsider.com na geographyrealm.com
TANGA IGITECYEREZO