RFL
Kigali

Charly&Nina, Kitoko, Bruce Melody na Igor Mabano mu bahanzi bazaririmba muri Rwanda Day izabera mu Budage

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/09/2019 19:07
0


Abahanzi nyarwanda barimo Igor Mabano wo muri Kina Music, Jules Sentore uherutse gukora igitaramo ‘Inganzo yaratabaye’, ‘Bruce Melodie’ waririmbye muri ‘East Africa’s Got Talent’, Charly&Nina baherutse gushyira hanze indirimbo “Ni byo”, Kitoko, Itorero 'Itetero' na Masamba Intore bazaririmba muri ‘Rwanda Day’.



‘Rwanda Day’ izabera mu Mujyi wa Bonn mu Budage, ku wa 05 Ukwakira 2019. Ni umunsi udasanzwe ku banyarwanda baba mu gihugu, abatuye mu mahanga, inshuti z’u Rwanda bahurira hamwe bakiga ku byubaka u Rwanda mu rugendo rw’iterambere rirambye.

Abitabira ‘Rwanda Day’ bagirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’abandi abayobozi bakuru b’Igihugu. Basusurutswa kandi n’abahanzi batandukanye b'intoranywa.

Bazasusurutswa na Igor Mabano, King James uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Yabigize birebire’, Jules Sentore, Kitoko ubarizwa mu Bwongereza, Bruce Melodie na Charly&Nina, Itorero ''Itetero, Masamba Intore na Dj Princess Flora wigaragaje mu kuvangavanga umuziki mu bitaramo bikomeye.

Rwanda Day ni amahirwe adasanzwe ku banyarwanda cyane cyane abatuye muri ‘Diaspora’ baganirizwa ku iterambere ry’igihugu n’izindi gahunda zishyizwe imbere. Abatuye muri ‘Diaspora’ kandi baganirizwa ku ruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Aba bahanzi bari mu Rwanda bazahaguruka ku wa Gatatu w'iki cyumweru berekeza mu Budage. Abazitabira ‘Rwanda Day’ bazaganira kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, ‘Urugendo rwo kwigira’ n’ibindi.

Mu bihe bitandukanye Rwanda Day yabereye mu Mujyi nka Brussels, Chicago, Paris, Boston, London, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam na Ghent. Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa San Fransisco yaririmbyemo abahanzi nka Teta Diana, Meddy, Alpha Rwirangira na King James.

Charly&Nina bazaririmba muri 'Rwanda Day'


Igor Mabano uherutse gushyira hanze indirimbo "Urakunzwe" azaririmba muri 'Rwanda Day'


Rwanda Day izabera mu Budage






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND