RFL
Kigali

Hon.Kamanzi Ernest yitabiriye ibirori by'umunsi mukuru w'ikigo yizeho cya Mutagatifu Berinadeta-AMAFOTO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:30/09/2019 10:37
0


Kuri icyi cyumweru tariki ya 29 Nzeli 2019 wari umunsi mukuru w'ishuri rya Mutagatifu Berinadeta riherereye ku Kamonyi ahari hatumiwe ababyeyi barerera muri iki kigo, abashyitsi bakuru mu nzego zitandukanye z’igihugu harimo Hon. Kamanzi Ernest na Musenyeri Smaragde Mbonyintege wa Diyoseze Gatolika ya Kabgayi.



Ni umunsi ngaruka mwaka uhuza ababyeyi n'abana babo barererwa muri iri shuri rimaze kuba ubukombe mu Karere ka Kamonyi ndetse ndetse no mu Rwanda, mu gutanga uburezi bufite irime. 

Muri ibi birori hari abatumirwa bagiye batandukanye harimo intumwa za rubanda, Meya w'akarere ka Kamonyi na Musenyeri Smaragde Mbonyintege wa Diyoseze Gatolika ya Kabgayi.

Hon. Kamanzi Ernest, Depite uhagarariye urubyiruko mu Nteko Nshingamategeko yize muri iri shuri rya Mutagatifu Berinadeta kuva mu mwaka wa 2009 kugeza 2011. Bikaba byari ubwa mbere yifatanyije n'ikigo cye muri ibi birori nyuma yo kuba umudepite.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori ryibanze ku gukangurira urubyiruko kujya kure y'ibiyobyabwenge, yagize ati: "Iyo tuvuze urubyiruko muri iyi minsi mwumva ko hari ibyorezo byinshi bitwugarije muri ibyo birimo ibiyobyabwenge, iyo tuvuze ibiyobyabwenge mu rubyiruko ubu niyo ndwara dufite ikomeye hakiyongeraho ikindi cy'inda ziterwa abana batoya. Mukwiye no kuba urugero ku bandi, mukabafasha kuva muri iyo mico mibi ariko ntimwerere n'ababashuka, ndagira ngo mbabwire ko iyo umuntu ahisemo neza asarura neza ndetse wahitamo nabi agasarura nabi."

Mu ijambo rye yahishuye ko kandi amasakaramento yaherewe muri iri shuri muri 2010 yamuteye imbaraga bikamufasha no mu buzima busanzwe. Yasabye  abahawe amasakaramento kuri uyu munsi gukomeza gutera intambwe mu kwemera ko bizabagirira akamaro ubu ndetse no mu bihe bizaza.


Hon. Kamanzi Ernest yasabye abana bari kwiga gukora akazi kabo neza cyane ko ari wo murimo bafite ubu uzabafasha kugirira akamaro imiryango yabo ndetse n'igihugu cyabo. 


Hon. Kamanzi yahawe impano n'abanyeshuri 

Muri ibi birori hagaragajwe ikipe ya Basketball y'abakobwa yitabiriye imikino ya FEASSA ihuza amakipe y'ibigo by'ishuri yabaye aya mbere i wayo aba bakobwa bakegukana umwanya wa Gatanu.


Ikipe y'abakobwa ba Sainte Bernadette bitabiriye FEASSA 

Ikipe y'abana bakina Basketball batarengeje imyaka 15, bakaba ari aba kabiri mu ntara y'Amajyepfo

Ibumoso Hon. Kamanzi Ernest, hagati ni Kayitesi Alice Meya wa Kamonyi na Musenyeri wa Kabgayi




Abubatsi bari kubaka bimwe mu byumba bishya by'iki kigo bagaragaye mu karasisi

Abarezi bigaragaje mu karasisi


Musenyeri Mbonyintege yashimiye ikigo cyo mu Budage gifasha Saint Bernadette mu bikorwa by'iterambere


Padiri Muvunyi Innocent usigaye uyobora Saint Marie Reine, wayoboye iki kigo Hon. Kamanzi Erinest akihiga nawe yari yitabiriye ibi birori


Umuyobozi ushinzwe imyitwarire y'abanyeshuri ni we wari uyoboye ibi birori


Umuyobozi w'ishuri rya St Bernadette Padiri Majyambere Jean D'Amour


Abana batozwa gukina filime baba muri TP Club 

Iki kigo kimaze gushyira urubyiruko rwinshi hanze ndetse bamwe na bamwe bamaze kuba ibirangirire muri gahunda bagenda bagararagaramo, harimo umuhanzi Kane uri mu bazamuka mu ruhando rwa muzika y'u Rwanda, Master wakiniraga Rayon Sports kuri ubu usigaye akinira ikie ya Bugesera FC, Hon Kamanzi Ernest n'abandi. Umunyamakuru wa INYARWANDA yagerageje kuvugisha umwe mu bakinnyi bitabiriye FEASSA ari we Munezera Ramla unakinira ikipe y'abangavu batarengeje imyaka 15.


"Irushanwa byari ibisanzwe cyane ko bwari ubwa kabiri tugiyeyo gusa n'abanya Kenya bari bakuru kuturusha, abo muri Uganda bo baturushaga ingufu gusa twahakuye amasomo yo gutangira imyitozo hakiri kare." - Munezero Ramla


Shema Didier Christian umutoza wa Basketball muri St Bernadette, mu kiganiro yahaye itangazamakuru yadutangarije ko bishimiye urwego bisanzeho muri FEASSA ndetse ko ubutaha bazahakura umwanya mwiza kurushaho.

Ababyeyi barerera muri iki kigo

Abakina umukino njya rugamba



Abarangije amasomo yabo mu mwaka wa 2018 bashimiwe na Musenyeri



Ijambo ry'uhagarariye abandi banyeshuri



INKURU+AMAFOTO: Niyonkuru Eric -Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND