RFL
Kigali

Peace Hoziyana na Bruce Melodie baraseruka neza muri ‘East Africa’s Got Talent’!

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/09/2019 12:30
0


Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo Peace Hoziyana ahatanire kwinjira mu cyiciro cya cyuma cy’irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’ rizahemba asaga Miliyoni 46 Frw. Ni mu gihe Bruce Melodie we akotanira kuririmba yemeza umubare munini witabira ibi birori.



Ni ishema rikomeye ku Rwanda! Abanyarwanda babiri bagiye guhurira ku rubyiniro rumwe ruhanzwe amaso na benshi bitambutswa imbona nkubone kuri Televiziyo (Reality TV Show) kuri Citizen yo muri Kenya saa mbiri z’ijoro na saa moya z’ijoro kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV).

Iri rushanwa riri kubera mu nyubako ya ‘Catholic University Of East Africa (CUEA)'. Ni inyubako ifite imbuga ngari ku buryo byorohera abafite ibinyabiziga kubona aho baparika. Abitabira kureba aya marushanwa basabwa kugera aho bibera mbere ya saa kumi n’ebyeri n’igice, imiryango ifungwa saa moya z’ijoro.

Mu cyiciro cya mbere Peace Hoziyana yaramiwe na Makeda:

Ijoro ry’uyu wa 03 Nzeri 2019 rizahora mu mateka y’ubuzima bwa Peace Hoziyana kuko yaramiwe na Makeda akabasha gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’.

Uyu mukobwa asanzwe abarizwa mu itsinda rya ‘Sebeya Band’. Amaze gufasha mu miririmbire benshi mu bahanzi b’amazina azwi mu Rwanda, aheruka ku rubyiniro rw’igitaramo cyo Kwita Izina aho yafashije Meddy.

Mu gace ka Gatatu, Peace Hoziyana yahatanye ari kumwe n’abana baririmba injyana ya Hip Hop ryitwa FamilyOne Vision, Ngabo Elivis ubyina, Itsinda rya KDP Dancing Group na Unity Vision.

Yaririmbye indirimbo “I Will Always Love ou” y’umunyabigwi mu muziki Whitney Houston.

Agitangira kuririmba wumvaga ko ari mu murongo ndetse bamwe mu bitabiriye bari batangiye kuvuza akaruru k’ibyishimo. Ageze hagati yatengushye abari batangiye kumukunda.

Ibi byanatumye batatu bari mu Kanama Nkemurampaka bavuga ko nta mahirwe bamuha yo gukomeza.

Ni mu gihe umunyarwandakazi Makeda yamushikamyeho amuha amahirwe yo gukomeza muri 1/2 . Yamusanganiye ku rubyiniro barahobera amubwira kwitwara neza mu kindi cyiciro.

Kimwe mu bishobora gutuma uyu mukobwa akomeza mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa (Final) ni ugutorwa binyuze ku butumwa bugufi (SMS). Umurongo urafungurwa guhera saa kumi n'ebyeri n'igice z'umugoroba kugera saa mbili n'igice z'ijoro, ku isaha yo mu Rwanda

Kuri iki cyumweru abategura irushanwa rya ‘East Africa’s Got Talent’ bongeye kwibutsa uko waha amahirwe uhatanye mu irushanwa.

Peace Hoziyana ku mutora ni ukujya ahandikirwa ubutumwa ‘ACT 2’ ubundi ukohereza kuri 5040 ucibwa amafaranga 65 yo kohereza ubutumwa. Gutora uwo muri Uganda wandika nimero y’uhatanye ukoreza kuri 8008, Kenya ni 21313 naho Tanzania ni 15670.

Bruce Melodie watoranyijwe kuririmba muri ½ cya ‘East Africa’s Got Talent’ si agafu kivuga rimwe:

Bruce Melodie kugeza ubu niwe muhanzi nyarwanda wabashije gutumirwa mu kiganiro cy’umuziki cya ‘Coke Studio’ umwaka wa 2017.

Mu 2018 yahigitse bagenzi be b’abahanzi 10 yegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani.

Muri ‘Coke Studio’ Bruce Melodie yaririmbye indirimbo ‘Yego’ ya Khaligrah Jones w’imyaka 28 y’amavuko nawe aririmba ‘Complete me’ ya Bruce Melodie. Agace [Episode] k’ibyo baririmbye katambukijwe mu gufungura ku mugaragaro ‘Coke Studio Africa’.

Kuva muri ‘Coke Studio’ akagerekaho Primus Guma Guma Super Star amaze kuririmba mu birori no mu bitaramo bikomeye.

Mu bihe bitandukanye yashyize hanze indirimbo zikunzwe mu buryo nko mu 2017 indirimbo “Ikinya” yabaye idarapo ry’umuziki we, mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo “Katarina”.

Yanakoreye ibitaramo bikomeye mu Bufaransa n’ahandi. Kubera indirimbo nyinshi kandi zikunzwe nk’uko abivuga aherutse kubwira INYARWANDA, ko azaririmba atazirangiza kugira ngo agere ku nyota ya benshi baba bamuhanze amaso.

Biteganyijwe ko Bruce Melodie aza kuririmba mu gihe Akanama Nkemurampaka kaba karimo kwitegura gutangaza abakomeje mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’.

Lee Ndayisaba Umuyobozi w’irushanwa rya ‘East Africa’s Got Talent’, yatangarije INYARWANDA, ko bifuje ko umuhanzi w’umunyarwanda aririmba muri ½ cy’iri rushanwa kandi ko Bruce Melodie ari umwe muri abo.

Ati “Ntacyo twashingiyeho. Nifuje ko umunyarwanda aririmba kandi Bruce Melodie ni umwe muri bo. Urabyumva ko bose tutabajyana.”

East Africa’s Got Talent [EAGT] ni agace ko kwerekana impano ka ‘Got Talent Franchise’ ya Simon Cowell. Ibiganiro byayo bikorwa na kompanyi yo muri Afurika y’Epfo Rapid Blue, bigatambutswa kuri Televiziyo zo muri Kenya, Tanzania, Uganda n’u Rwanda.

Agace ka mbere k’iri rushanwa kagaragaye kuwa 04 Kanama 2019 aho umwana w’imyaka irindwi Leynah Kagere wo muri Uganda yabaye uwa mbere wabonye ‘Golden Buzzer’.

Abanyempano bagiye bigaragaza mu ngeri zitandukanye nko kuririmba, kubyina, gutera urwenya, ubufindo n’ibindi.

‘Golden Buzzer’ ya mbere muri iri rushanwa yatanzwe na Vanessa Mdee ayihaye Umunya-Uganda Leyna Kagere w’imyaka 7 y’amavuko wahise ubona amahirwe yo kwinjira muri ‘semi-finals’.

Jeff Koinange yatanze ‘Golden Buzzer’ ya kabiri ayihaye itsinda ry’abanya-Tanzania Makochokocho. ‘Golden Buzzer’ ya Gatatu yatanzwe na Makeda ayihaye umunyarwandakazi Hoziyana w’imyaka 23 y’amavuko.

Gaetano Kagwa yatanze ‘Golden Buzzer’ ya kane ku banya-Uganda, Jehova Shalom Acapella.


Bruce Melodie muri 'Coke Studio' yemeje umubare munini wari ukurikiranye iki kiganiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND