RFL
Kigali

Comedy Knight yateye urwenya rusesuye ab’i Kanombe mu gitaramo cyateguwe na SKOL-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/09/2019 20:32
0


Ibitaramo Live-Laugh-Lager bitegurwa n’uruganda rwa Skol rubinyujije mu kinyobwa cya Skol Lager, byakomereje kuri 1K Bar iherereye i Kanombe. Ni ku nshuro ya Gatatu ibi bitaramo bibera mu Mujyi wa Kigali.



Iki gitaramo cy’urwenya rusesuye cyinjije benshi muri ‘weekend’ nta mbereka banywa kuri SKOL Lager. Basusurukijwe n’itsinda ry’abasore bibumbiye muri Comedy Knight, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeli 2019.

Benurugo Kayinamura Emilienne ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya Skol Lager (Brand manager), yatangarije INYARWANDA ko uko iminsi igenda ishira abanyarwanda barushaho kunyurwa n'urwengero rwa Skol by’umwihariko mu kinyobwa kiri mu birango bishya cya Skol Lager.

Ati: “Nta kintu kiza nko kuba wicaye uruhuka uriho uratera ibiparu (urwenya) useka ni inshuti zawe mwishimye ugataha wishimye rero iyo umuntu yicaye ari kuruhuka skol ibimufashamo.”

Iki gitaramo cyayobowe n’umunyarwenya George uri mu bagezweho muri iki gihe. Yinjiriye ku rwenya rwerekeye abakora umwuga w’itangazamakuru agaruka kuri bimwe mu bintu bikunze kuwuranga ahera ku ngingo z’ingenzi z’amakuru yari yateguye akomereza mu gusaba indirimbo ndetse n’umukino batambutsaga waberaga i Yeruzalemu aho Yezu yabatirijwe na Yohani.

Uko yavangaga umubatizo n’umukino byarushijeho gushimisha abitabiriye iki gitaramo cy’urwenya. Kibonke we yavuze ku buzima bw’abakozi n’abakoresha aho biba bitoroshye iyo ukwezi gushize.

Ati: “Uzasanga umukozi wawe iyo umuhemba neza hari indirimbo runaka atera muri kumwe, ‘Ndanyuzwe kuko ngufite ndi amahoro….naho mu gihe utamuhemba neza ujya kumva umukozi wawe ari kuririmba, ‘Umva erega tubana nkuzi Yuda,”

Joshua we yateye urwenya rw’ukuntu abantu bagorwa no kuvuga amwe mu magambo. Yatanze ingero zigiye zitandukanye atanga n’ikizamini ku bantu bitabiriye abasaba kuvuga ngo ‘Nsanzwe nzi ijwi rye’. Ni ibintu bitoroheye benshi kuvuga iri jambo.

Umunyarwenya Babou na Joshua mu gitaramo bakoreye muri 1K Bar

Nta cyaka hamwe na SKOL LAGER

Clapton Kibonke washinze 'Daymakers' yanyuze benshi muri iki gitaramo cyateguwe na SKOL


Umwanditsi: Eric Ruzindana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND