RFL
Kigali

Aracyakora wa muhanda! Niringiyimana yavuze ku mpano yahawe, icyo asaba Perezida Kagame n’ibindi-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/09/2019 12:40
4


Niringiyimana Emmanuel wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba, yahanze umuhanda w’ibirometero birindwi wenyine (7Km) kuva ubwo aramenyekana aramukanya n’abakomeye!



Mu ntangiriro za Kanama 2019 ni bwo uyu musore yatangiye kuvugwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Yashimwe na benshi bashingiye ku butwari yagaragaje agahanga umuhanda wa 7 Km nta wundi muntu ubimufashijemo.

Yabonwe na TV1 yari amaze imyaka itatu akora uyu muhanda ku mpamvu z’uko warimo ibihuru byinshi ukabangamira abagenzi. Kuva ubwo MININFRA ibinyujije mu kigo gifite inshingano zo gukora imihanda, RTDA ndetse n'ubuyobozi bw'akarere ka Karongi, biyemeje gufasha uyu musore.

Kuya 14 Kanama 2019 Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi yabwiye urubyiruko rurenga 3000 rwitabiriye ibiganiro#MeetThePresident, ko gukunda igihugu atari mu magambo ahubwo bigomba no kugaragarira mu bikorwa kandi ko ntawe ukwiye kubaca intege mu byo bakora.

Yifashishije urugero rwa Niringiyimana wahanze umuhanda wa Kilometero 7, Mbabazi yasabye urubyiruko gutekereza neza icyo bakora kurushaho, kuko kuvuga ko ukunda igihugu binagaragarira mu bikorwa ukagikorera utizigamye.

Niringiyimana yarashimwe! Ni umwe mu bise amazina abana b’ingagi 25 ari kumwe n’Umunyamerika Ne-Yo, Meddy, Sherrie Silver, Naomi Campbell, Louis Van Gaal n’abandi.

Niringiyimana mu birori byo Kwita Izina abana b'Ingagi

INYARWANDA yamusuye ku ivuko aho azindukira izuba rikarenga agikora umuhanda ateganya gusoza muri Gashyantare 2020. Yavuze ku cyatumye akora uyu muhanda, uko benshi bamwitaga umusazi, adutembereza mu cyumba cye n’ibindi.

Akora uyu muhanda yabifatanyaga no kwiga. Ageze mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza yabuze ubushozi kwiga birahagarara atangira gukora uyu muhanda tariki 29 Ukuboza 2015 haburaga iminsi ibiri gusa ngo umwaka 2016 utangire. Yawutangiriye ku musozi uri mu Murenge wa Gashari.

Ukurikije uko abisobanura kuva uwo munsi kugeza magingo aya gukora uyu muhanda niko kazi ke kaburi munsi. Ati “Ntangira imirimo saa kumi n’imwe nzindutse kare cyane nkasubiramo saa cyenda z’umugoroba nkataha saa kumi n’imwe. Ibyo mbikora buri munsi.”       

Gutangira gukora uyu muhanda ni igitekerezo yagize nyuma yo kubona abari bahetse umurwayi bikubise hasi bamujyanye kwa muganga. Si wo muhanda wa mbere akoze kuko ari nawe wakoze agahanda kava iwabo agira ngo afashe ise ubana n’ubumuga bwo kutabona yagize afite imyaka 13 abutewe n’indwara y’iseru.

Ati “Ntabwo Papa yarabega n’iyo mpamvu nakoze igikorwa nk’icyo ngira ngo atazagwa mu bihuru cyangwa se mu bikokwe, mu bikuku, mu mikingo gutyo nk’ibyo byose.” Avuga ko byamushimisha kurushaho uyu muhanda yahanze bawushyizemo kaburimbo n’amatara amurikira rubanda.

Ni umuhanda yifuza ko uzamwitirirwa ku buryo igikorwa yakoze cyazabera icyitegererezo abakiri bato ibihe n’ibihe. Ati “Uriya muhanda unyitiriwe bya byiza rwose kugira ngo amateka atazigera asibangana mu buzima. Numva ryaba ari ipeti rishimishije.”

Akora uyu muhanda hari abantu bamwe na bamwe bamubwiraga ko ari umusazi ahanini bitewe no kumubona buri gitondo n’ikigoroba, izuba rikamurengeraho.

Abamunyuragaho atunganya uyu muhanda mu gitondo bagiye mu isoko bahindukira ku mugoroba bakahamusanga bamuhaga urw’amenyo.

Ikindi ni uduce dufite itaka rikomye turimo amabuye y’urutare yamusabaga kuyamena akoresheje imbaraga nyinshi, buri kintu afite ibanga yagishoboje.

Avuga ko mu rwego rwo kwiyama amajwi y’abamusekaga yaguze telefoni na ekuteri akajya azambara mu matwi kugira ngo atumva abamubwira ko ari ‘umusazi’.

Ati “Nakoraga numva indirimbo z’Imana rwose ntakibazo…Imana buriya n’iyo byose!” Kuri we asanga urubyiruko rukwiye kumwigiraho bakamenya ko ari bo ‘Rwanda rw’ejo’.

Yakuriye mu buzima bugoye! N’ubwo se atabona ntibigeze bicwa n’inzara kuko ari umuhinzi ukataje ndetse hari benshi bajya guhaha iwe nk’imyumbati, ibishyimbo n’ibindi.

Mu gihe yamaze akora uyu muhanda ntiyigize acibwa intege n’ababyeyi be ahubwo ngo ise yabwiraga abandi baturange ati “Iyo umwana akina muramureka agakina akavuga ati sakindi izaba ibyara ikindi. Nabona ibyo arimo nta nyungu azabireka.”

Niringiyimana yasabye Perezida Kagame kumufasha akajya kwiga mu Bushinwa gukora imihanda

Nk’uwifuriza Akarere ke iterambre abona gakeneye cyane ibikorwaremezo birimo kwegereza abaturage amazi meza, kubaka ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, imihanda y’imigenderano n’ibindi. Avuga ko nasoza uyu muhanda azakora n’undi afatanyije n’umuganda w’abaturage.

Umunyemari Sina Gerard yamuhaye imizinga icumi y’inzuki ya kijyambere. Avuga ko yamaze gushyiramo inzuki hasigaye kubona isakaro ry’amabati. Hari undi mugabo wo muri Amerika wamwoherereje telefoni ya TECNO P 2 asigaye akoresha.

Avuga ko uwamuhaye telefoni ari Pasiteri abinyujije kuri Mukuru we uba mu Rwanda. Ngo uyu Pasiteri yabonye igikorwa cy’ubutwari yakoze, aramushimira.

Hari kandi undi mugabo witwa Peter wamuteye inkunga y’amafaranga 50 000 Frw. Uyu musore yitabiriye Umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 15 ari kumwe n’ibyamamare kwisanzura biramugora ku buryo no kuvuga yajijinganyije nk'uko abyivugira.

Ati “Ba Meddy twarahuye rwose n’aba Van Gaal, ntakibazo. Bose nagiye mbakora mu ntoki nka Meddy twarifotoranyije ari umwami twarifotoranyije,”

Avuga ko mu bo bahuye ntawamusigiye ‘agashimwe’. Ngo n’uyu munsi iyo yiyibutsa umunsi wo Kwita Izina ariseka yibuka ahantu yari ahagaze. Ati “Narabicurikiranyije bitewe n’uko nari nanezerewe ibyishimo byandenze.”

Niringiyimana asaba Perezida Kagame kumufasha kwiga amategeko y’umuhanga cyangwa se agahabwa ubushobozi akiga kubaka imihanda. Avuga ko byazamufasha kubakira akarere imihanda ku buntu.

Ati “Nk’ikintu namubwira wenda aramutse anshakiye ishuri ryerekanye nko ku by’imihanda wenda nkaba najya kwiga amategeko nko mu Bushinwa wenda nkaba naba ‘engineer’ ukomeye w’imihanda,”

Avuga ko avuye kwiga mu Bushinwa yakora uko ashoboye agatunganya imihanda yaho kandi byose akabikora ku ‘buntu’.

Yakuze yumva azakora ibijyanye n’ikoranabuhanga ku buryo n’ubu ngo ashobora gukanika telephone n’utundi tuntu tw’ubukorikori.

Kuva aho akora uyu muhanda kugera iwabo mu rugo bisaba iminota 20’. Mu cyumba cye harimo matola yahawe, icyuma gitanga umuyaga yikoreye, imyambaro yari yambaye ku munsi wo Kwita Izina n’ibindi.

Ise wa Niringiyimana w’imyaka 51 y’amavuko yirwanyeho n’ubwo yakuranye ubumuga bwo kutabona acuruza ibitoki kugeza ubwo yubatse inzu ye agashaka umugore.

Avuga ko umwana we arangwa no kugira amatsiko ya buri kimwe. Ngo kuva akiri muto agerageza gukora byinshi kandi bigatanga umusaruro.

Ati “...Afite impano zitandukanye ubundi mu mibereho yazamutse ari umuntu ushaka kumenya utuntu twose…yatangiye afata udutoroshi twa burike agakuramo ‘ampulu’ agenda yesitara akaducanira hano,”

Bitewe n’ubushobozi bucye uyu mubyeyi asanga Leta yagafashije Niyiringiyimana akiga imyuga akabasha kwiteza imbere.

Ati “Nka Leta imuteye inkunga akiga nkariya mashuri y’imyuga za mekanike gutwara imodoka…kuko hari imirimo iriho ijyanye n’imyuga ishobora kumuteza imbere mu gihe kiri imbere numva ibyo bintu byashoboka.”

Uyu muhanda uhagurukira aho bita mu Nkoto ukagera muri Gashali. Bamwe mu baturage bakoresha uyu muhanda bavuga ko Niringiyimana yakoze igikorwa cy’indashyikirwa bifashisha umunsi ku munsi.

Umuganga wa mutungo muri uyu Murenge, avuga ko uyu muhanda wamuvunye amaguru kuko ngo iyo yashakaga kujya i Mwendo yazengurukaga. Ati “Iyo ufashe akamoto kakugezayo vuba, bigafasha n’umuturage bikamugabanyiriza urugendo.”

Kuva ku Nkoto kugera i Mwendo bishyura moto amafaranga 3 000 Frw, kuri ubu baravuga ko hagabanutse 1 000 Frw. Ati "Urumva yafashije uguhura ku Murenge wa Gashali ndetse n’uwa Murambi.”

Umuhango wo Kwita Izina witabiriwe ku bwinshi


Niringiyima yashimwe na benshi banyuzwe n'igikorwa cy'ubutwari yakoze

NIYIRINGIYIMA YAVUZE UKO YAKOZE UMUHANDA WA 7KM, ICYO ASABA PEREZIDA KAGAME, INTUMBERO ZE N'IBINDI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sindayigaya 4 years ago
    Nukuripe ndabona ntako atagize abandi barihebo
  • Kelly 4 years ago
    OMG mbega umwana ukeneye ubufasha! Urwanda rukeneye urubyiruko nkuru!! #Emmanuel
  • Maniraguha Jean claude4 years ago
    Mujye mushyiraho na número zanyu ku buryo uwashaka kubaha inkuru Bitajya bimugora. ESE mukorera hehe?
  • HARAGIRIMANA Jean batisite 4 years ago
    Uyumusore afite icyerecyezope ahubwongewendmva acyeneye ubufasha bwinzego zohejuru kbs murakoze





Inyarwanda BACKGROUND