RFL
Kigali

Johnny Drille yateguje abazitabira igitaramo cye kuzumva indirimbo yahimbiye umunyarwandakazi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/09/2019 14:59
0


Umunya-Nigeria John Vincent Ighodaro wamamaye mu muziki ku izina rya Johnny Drille, yatangaje ko mbere y’uko aza mu Rwanda yabanje gukora ubushakashatsi abaza ku bwiza bw’abanyarwandakazi yanzura gukoramo indirimbo “Iriza”.



Johnny Drille ari i Kigali kuva kuri uyu wa Kabiri w’iki cyumweru ategerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction yatumiwemo nk’umuhanzi Mukuru, kizaba ku wa Gatanu tariki 27 Nzeli 2019 muri Parking ya Camp Kigali.

Amezi atatu yari ashize ibi bitaramo bitaba! Johnny Drille watumiwe azwi cyane mu ndirimbo “Romeo&Juliet”, “Wait for me” n’izindi. Azasangira urubyiniro n’umuhanzi nyarwanda Arnlod Kabera wamamaye nka Sintex ukunzwe mu ndirimbo “Twifunze”.

Hari kandi itsinda rya Neptunez Band rizamufasha ku rubyiniro, France wegukanye irushanwa rya ‘I am the Future’ ndetse na Stanza Africa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 26 Nzeri 2019, kuri Marriott Hotel, Johnny Drille yatangaje ko yishimiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere no mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba nyuma y’igihe kinini abitegereje.

Ati “Ni ibyishimo bikomeye kuri njye kuba ngiye kuririmbira i Kigali ku nshuro ya mbere no ku rubyiniro rwa Kigali Jazz Junction rwanyuzeho benshi mu bahanzi b’ibikomerezwa bo muri Nigeria. Ndumva ntekanye kandi ndizeza buri wese uzitabira igitaramo ko azabona ibyo atigeze kubona n’amaso ye.”

Uyu muhanzi ugaragara nk’utuje ni umwe mu banyempano batandatu bitabiriye irushanwa ‘Project Fame West Africa’ mu 2013. Ubwamamare bwe abucyesha indirimbo “Awww” ya Di’Ja yasubiyemo mu 2015; imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 4 ku rubuga rwa Youtube.

Yatangaje mbere y’uko aza mu Rwanda yumvaga ashaka kuhandikira indirimbo yibaza ku bwiza bw’abanyarwandakazi. Avuga ko yagishije inama inshuti ye Salvator [Asanzwe ari umucuranzi wa Gitari] ubarizwa mu Rwanda.

Avuga ko Salvator yamubwiye ko iyi ndirimbo yayita “Iriza”. Ngo nawe yanyuzwe n’iri zina ndetse yatangiye kwandika indirimbo ku buryo abazitabira Kigali Jazz Junction azayibaririmbira.

Ati “Yego! Mbere yo kuza mu Rwanda nari mfite gahunda yo kuhandikira indirimbo. Nabanje gukora ubushakatsi nibaza ni iki mu by’ukuri cyiza ku bakobwa b’abanyarwandakazi.

Mfite inshuti yange hano mu Rwanda, twabiganiriye ambwira ko indirimbo nayita 'Iriza'. Iyo ndirimbo namaze kuyandika abazitabira Jazz Junction bazayumva.”

Johnny Drille yateguje kuririmbira muri Kigali Jazz Junction indirimbo yahimbiye umunyarwandakazi

Johnny Drille avuga ko kumenyekana kwe byaturutse ku mushinga yize neza wo gukorana injyana ya Afro fusion na Pop kuko ngo benshi mu bahanzi bo muri Nigeria bakora injyana ya Afrobeat ku buryo bitari kumworohera kumeneramo.

Yibanda ku njyana ya Afro-soul, Folk na Alt-rock. Ngo igihe cyarageze abona ko hari abafana bakunda iyi njyana yanzura gukomeza kuyikora kugeza n’ubu. Avuga ko bitari kumworohera kubona abafana mu njyana ya Rock, Jazz n’izindi kuko hari abahanzi bamaze kubaka izina mu izi njyana.

Avuga ko yatunguwe no kugira umubare munini w’abafana bakunze indirimbo ze, hejuru y’ibyo asanga no mu Rwanda hari abafana benshi bamukunze kuva cyera kugeza n’ubu.

Ati “Nashimishije no kubona ko hari abakunzi injyana nahisemo ndetse no mu Rwanda namenye ko hari abafana, reka kuri uyu wa Gatanu bazashimire Johnny Drille abaririmbira mu buryo bwa ‘Live’.

Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo Mutzig imaze imyaka itatu itera inkunga ibi bitaramo bya Kigali Jazz Junction biba ngaruka kwezi.

Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Bralirwa, Patricia Garuka Mugume, avuga ko bishimira intambwe ibi bitaramo bigezeho kandi ko batazakura mu rugendo rw’iterambere rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Imiryango y’ahazabera iki gitaramo izafungurwa saa kumi n’ebyiri n’igice (6h:30’), igitaramo kizatangira saa mbili zuzuye (20h:30’).

Kwinjira ni 10 000 Frw mu myanya isanzwe (Ordinary), mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 20 000 Frw naho ku meza y’abantu umunani (VVIP Table of 8) ni 204 000 Frw.

Umuhanzi Johnny Drille na Remmy Lubega Umuyobozi Mukuru wa RG Consult itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction

Charles Eloi Cyusa Umuyobozi muri I&M Bank yateguye inkunga iki gitaramo

Umuhanzi Sintex avuga ko kuba amaze iminsi aririmba mu bitaramo bikomeye abicyesha gukora cyane

Remmy Lubega Umuyobozi wa RG Consult avuga ko gutumira umuhanzi muri Kigali Jazz Junction badashingira ku kuba afite indirimbo zikunzwe gusa

Umunya-Nigeria Johnny Drille avuga ko yanogewe n'amafunguro yakirijwe muri Marriott Hotel

Nadege Gaju Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Volkswagen

Umuyobozi Mukuru wa Marriot Hotel, Rex, A.G.Nijhof

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: Evode Mungunga-INYARWANDA ART STUDIO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND