RFL
Kigali

Twaganiriye na Igihozo Mireille witabiriye Miss Rwanda utegura ibiganiro ‘Because There Is Hope’ na The Cook Me-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/09/2019 18:37
1


Igihozo Mireille witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yatangaje ko yatangije ‘Pearls Corner Organisation’ abereye umuyobozi Mukuru mu gushakira hamwe ibisubizo birambye kuri sosiyete. Abinyujije muri uyu muryango yatangije, amaze gutegura ikiganiro ‘Because There Is Hope’ na The Cook Me igiye kuba mu minsi iri imbere.



Miss Mireille Igihozo w'imyaka 22 y'amavuko, ku wa 19 Mata 2019 yateguye igikorwa cyiswe ‘Because There Is Hope’ cyamenyekana birushijeho bitewe n’ibyakurikiye ibyavugiwemo. Yari yatumiye umuhanzikazi Aline Gahongayire, Pastor Julienne Kabanda, Pastor Desire Ntawiniga na Miss Hirwa Honorine [Miss Igisabo].

INYARWANDA twagiranye ikiganiro n'uyu mukobwa adutangariza byinshi kuri ibi biganiro ategura anatubwira umusaruro abona biri gutanga. Yabwiye INYARWANDA ko igikorwa yise ‘Because There Is Hope’ cyafunguye ku mugaragaro umuryango ‘Pearls Corner Organisation’ gishingiye ku nkuru mpano y’ubuzima bwe. Avuga ko yitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yari afite intego y’uko intera yose azageraho azayibyaza umusaruro mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Igihozo Mireille witabiriye Miss Rwanda 2019 yashinze 'Pearls Corner Organisation'

Igihozo yiyemeje kwifashisha izina yagize kugira ngo afashe abakobwa n’abagore kwitinyuka bakumva ko bashoboye muri sosiyete, bagatanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu cye. ‘Pearls Corner Organisation’ yashinze ifite igice kimwe cy’ubushabitsi ari naho hava amafaranga yifashishwa mu bikorwa bya buri munsi.

Ifite kandi ikindi gice gitegura ibikorwa binini bihuriza hamwe bamwe mu bavuga rikumvikana bagasangira ibiganiro n’abitabiriye hagamijwe kuganira ku ngingo runaka. ‘Because The Is Hope’ yakoze ku nshuro ya mbere yamuhaye imbaraga zo gukomeza gutanga umusanzu muri sosiyete. 

Avuga ko yakiriye ubutumwa bwa benshi bashimye inyigisho zanyugijwe muri iki gikorwa. Akomeza avuga ko iki gikorwa kitabiriwe n’abarenga 200. Kuri ubu uyu mukobwa yateguye igikorwa yise #TheCookMeDomestication // Beauty yatumiyemo Miss Mutesi Jolly, Anita Pendo [Ni we uzayobora iki gikorwa], Miss Fiona Muthoni, Ev.Jolly Umuganwa, Hortense Mazimpaka na Ange K.Umulisa.

Avuga ko aba bose yabatumiye ashingiye ku byo banyuzemo mu buzima bwabagize abatsinze. Ati “Ni igikorwa kigamije gufasha imiryango kuko iyo urebe imibare y’agatanya ziri mu Rwanda iri ku rwego rwo hejuru iri hejuru y’igihumbi ku ijana.

Urumva rero ni ikibazo gihangayikishije sosiyete gihangayikishije abantu muri rusange ariko cyane cyane kigira ingaruka ku bana.” Avuga ko guhitamo ingingo baganiraho batajya kure y’ibiba muri sosiyete umunsi ku munsi. 

Iki gikorwa kizaba tariki ku wa 05 Ukwakira 2019 kibere kuri Century Park i Nyarutarama hafi na Golf. Gutangira ni saa kumi z’amanywa aho kwinjira ari 7, 000 Frw ugahabwa icyo kurya no kunywa.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA IGIHOZO MIREILLE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bienvenu Eric 4 years ago
    Tugushimiye ikigikkrwa kiza wateguye knd turagushyigikiye komerezaho ntugacogore Hamwe n'Imana bizemera ngaho gubwaneza rero.





Inyarwanda BACKGROUND