RFL
Kigali

B Face yavuze kuri Tom Close bakoranye indirimbo "Impa" watumye yongera kuririmba ku rukundo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/09/2019 14:08
1


Umuraperi B Face uri mu bakomeye mu gihugu cy’u Burundi yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yise “Impa” yakoranye na Muyombo Thomas uzwi mu muziki ku izina rya Tom Close.



Iyi ndirimbo “Impa” yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2019. Amashusho yayo yafatiwe mu Mujyi wa Kigali na Producer Ma-Riva wakoze nyinshi mu ndirimbo zifite amashusho za Tom Close.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, B Face yavuze ko yanyuzwe n’uburyo Tom Close yamwakiriye kuva ku munsi wa mbere banoza umushinga w’indirimbo “Impa”. Avuga ko yamwigiyeho byinshi byatumye abona ko uyu muhanzi ibyo akora ari ibimurimo adashakisha.

Yagize ati “…Tom Close ni umuntu ukunda akazi ke kandi wubaha uzi no gukoresha igihe cye neza ameze nk’umuzungu. Ni umuhanga azi ubwenge kandi akunda muzika kandi afite muri we urugwiro. Nyine ubona ko ikintu agikora nk’icye atavuze ngo ni icya kanaka.”

Akomeza avuga ko iyi ndirimbo “Impa” ayitezeho kumumenyekanisha birushijeho mu Rwanda biciye mu bafana ba Tom Close. Anavuga kandi ko nawe azakora uko ashoboye akamamaza iyi ndirimbo mu Burundi abafana be bakamenya Tom Close. Ashima umuhate itangazamakuru ryo mu Rwanda rishyira mu kumufasha mu rugendo rwe rw’umuziki.

B Face avuga ko Tom Close ari umuhanzi w'umuhanga yavomyeho indangagaciro

Tom Close yabwiye INYARWANDA ko banogeje umushinga w’iyi ndirimbo “Impa” ubwo B Face yari mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye. Avuga ko B Face yaje mu Rwanda yaramaze kwandika iyi ndirimbo ariko ko bageze muri studio bayisubiyemo mbere y’uko batangira kuyifatira amajwi.

Ati “B Face yaje yanditse indirimbo…twakoranye na Producer dufatanya gutunganya igitekerezo uko yari yacyanditse kuko muri kamere ye ntamenyereye kwandika indirimbo z’urukundo.”

Akomeza avuga ko indirimbo “Impa” ibaye iya mbere cyangwa se iya kabiri B Face aririmbyemo urukundo kuko yamenyereye kuririmba indirimbo zivuga ku buzima busanzwe bwa buri munsi.

Muri iyi ndirimbo B Face aririmba asaba Tom Close kumuhuza n’umukobwa w’inshuti ye. Tom Close ajya kureba B Face ari kumwe n’uyu mukobwa akabahuza bagahana nimero urukundo rugatangira uko.

B Face yamenyekanye cyane mu Rwanda mu ndirimbo ‘La Difference’ yacyuriyemo benshi mu bahanzi bakora Hip Hop mu Rwanda avuga ko urwego rwabo ruri ‘hasi’. Bamwe mu bavuzwe muri iyi ndirimbo birinze kumusubiza kuko ngo yashakaga kububakiraho ‘izina’.

Uyu muhanzi aheruka mu Rwanda muri Mata 2019 aho yanakoreye indirimbo ‘Doda’ yakoranye na Dj Paulin uri mu bakomeye mu Burundi.

B Face yashyize hanze indirimbo "Impa" yakoranye na Tom Close

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IMPA' YA B FACE NA TOM CLOSE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • joe4 years ago
    nge Bface mbona azi gushakisha pe nge ndi umunyarwanda gusa nkunda ukuntu akorera kuva kurwego ariho ashaka kujya kurwisumbuye .congz bro ndabemera





Inyarwanda BACKGROUND