RFL
Kigali

Isesengura rya Alain Muku kuri Nsengiyumva wiswe umujura arengana-IGICE CYA 2

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/09/2019 15:52
0


Nk’uko mu byibuka rero ubushize twabagejejeho isesengura rya Mukuralinda ku nkuru zatambutse kuri channel za YouTube zitandukanye agaragaza ashingiye ku bimenyetso bisobanutse ko ibyavuzwe muri izo nkuru nta cukumbura byakorewe ari nayo mpamvu asanga nta kuri na busa kurimo.



Uyu munsi rero tugiye kubagezaho igice cya 2 cy’iryo sesengura yakoze aho agaragaza ko ibyo Nzabilinda yabwiye channel ya YouTube ya mbere bitandukanye n’ibyo yabwiye iya 2 kandi bose yarabaganiriraga kuri Nsengiyumva François!

Julienne Umutesi ku munota wa 32:50’

Nta gitangaza kirimo ko Nzabilinda ayivuga kuko nk’uko nabisobanuye iyi twayitangaje kenshi mu itangazamakuru ko nayo izasohoka ariko, ntabwo iyo Nzabilinda we yavuze ihuye n’iyo twatangaje kuko we avuga ko iye yitwa “ Julienne Umutesi” naho iya Nsengiyumva ikaba yitwa “Umutesi”

Umunyamakuru noneho yakomeje amuvugira ibyo atavuze. Mu by’ukuri amuvugisha ibyo we nk’umunyamakuru ushaka ‘views’ ashaka ko avuga. Nguko uko amubaza noneho ngo navuge ku ndirimbo ze ku giti cye ziteganywa kuzasohoka ngo nizijya hanze bazamenye ko ari iza Nzabilinda zigiye hanze.

Noneho ntabwo bari bakizifatanyije! Nzabilinda nawe ku munota wa 32:27 w’ikiganiro arikiriza! Ubundi umunyamakuru ahindura umuvuno amaze kwumva ko yivuguruje ati izo mufatanyije! Nzabilinda ati “Mutesi” Umunyamakuru  ku munota wa 32:52 w’ikiganiro akongera akinyuramo ati: “akiyisohora bazamenye ko ari iyawe”

Nzabilinda yatangiye kuyiririmba ku munota wa 33:02 nabwo biramunanira kuko ku munota wa 33:16 w’ikiganiro byabaye ngombwa ko abanza gushaka urupapuro yari yayanditseho!

Indirimbo iyo iba ari iye nk’uko umunyamakuru ku munota wa 33:17 yavuze ngo “agiye kubanza kureba kuri repertoire aho yabyanditse… hee banza urebe mu nzu y’ibitabo turebe ikiriyo”  Nzabilinda ntaba yarabanje gushaka urupapuro yayanditseho ngo abashe kuyiririmba ari uko ari gusoma ariko, nta n’isoni rwose mu maso y’abari bateraniye aho abanza gusora urupapuro arasoma!

  

Umunyamakuru abonye indirimbo yamunaniye kandi avuga ko yagize uruhare mu kuyihimba, yunzemo ku munota wa 33:35 ati:”yeee… ubanza gusuzuma ukavuga uti harya itangira ite…”  Mu gihe Nzabilinda yasomaga, ubwo umunyamakuru yakomeje kumubwira ku munota wa  33:44 ati : “ …ni ukuvuga ngo icyo ugiye gukora ugiye kuzicanganya ku buryo rwose ziri bujye hanze tumenya ko abiny… abirangije”

Ikigaragaza ko umugambi bari bawumvikanyeho ni ukobona umunyamakuru ubwe byarabaye ngombwa ko ku munota wa 33:56 afatira Nzabilinda urupapuro rwanditseho indirimbo ngo abashe kuririmba anasoma kugeza aho Nzabilinda ubwe yibwiriye umunyamakuru ku munota wa 33:57 - 34:00 ati:”…. oya ubu… ubu bwo nabibonye ubwo byarangiye! Umunyamakuru yamusubirishijemo amubaza ngo :”ubwo byarangiye?” Nzabilinda arikiriza ati “heee…”

Uretse ko umunyamakuru yagiye kubona abona na none Nzabilinda ahagaritse gucuranga amwaka urupapuro yari amufashije ngo abashe gusoma maze, umunyamakuru aratungurwa yibaza icyo arumwakiye kandi yari arumufatiye ngo abashe kuririmba asoma, nibwo umunyamakuru amubajije ku munota wa 34:06 ati “kandi wabibonye” kubw’amahirwe, yumva Nzabilinda aramusubije ati: “nabibonye byarangiye” nuko urupapuro Nzabilinda ararumwaka umunyamakuru nawe arumusubiza ashyira mu mufuka arabika!

Nzabilinda yagerageje kwongera kuririmba kuva ku munota wa 34:11 ariko biba iby’ubusa indirimbo iramunanira maze nibwo ku munota wa 34:22 atangiye kuvuga ngo: “urabona ko ka kantu kajegera urabona ko njyewe ntako mfite…” biba ngombwa ko umunyamakuru amuhumuriza amubwira ati: “wowe ntacyo humura”.

Ibi bigaragaza ko ibyakorwaga byose ari ibintu bari babanje kwumvikanaho n’ umunyamakuru wageze aho yumva ku munota wa 34:28 ko agomba no kumuhumuriza!

Nta gitangaza rero kuba Nzabilinda yararirimbye indirimbo ifite irindi zina,  ifite injyana itagize aho ihuriye na ”Umutesi” Nsengiyumva yaririmbye, n’amanota atagize aho ahuriye uretse, amagambo make yagerageje gusanisha!

Youtube Noble 250 inyuranya na Youtube Philpeter250:

Aganira na channel ya youtube yitwa Noble 250 https://youtu.be/kOGr8W0c_jk Nzabilinda ku munota wa 08:17 yabanje noneho kuvuga ko akazina ke k’akabyiniriro ari “Nyarubuye” ndetse asobanura ko yaryiswe n’abasirikare. 

Yemeje ku munota wa 9:27 ko indirimbo yazicuranganye na Nsengiyumva. Igitanganje kinagaragaza ko ibyo yavuze mbere hose aganira na youtube Philpeter250 ari ugushakisha gusa nta kuri kurimo ko ahubwo ibyo agenda avuga ari ko bigenda bitera urujijo, ni uko avuga ku munota wa 9:30 ko bacuranganye bakoresha “Inanga” bose!

Twibutse ko bacurangaga “Umuduri.” Aha ntabwo Nzabilinda yibeshye ngo yitiranye umuduri n’inanga kuko ntabwo wayoberwa igicurangisho usanzwe ucurangisha. No ku munota wa 9:37 yavuze nanone ko Nsengiyumva we yakoreshaga “Iningiri” naho Nzabilinda we agakoresha Inanga!

 

Nzabilinda yakomeje avuga ku munota wa 9:53 ko indirimbo baririmbanye ikamenyekana cyane ari iyitwa : “Mariya Roza”  nyamara, Nzabilinda kuri channel ya youtube PlilPeter250  ku munota wa 11:41 yavuze iyo indirimbo bayitaga “Ugukunda”, akongera ati twayitaga “Umukunzi ugukunda”. None kuri Noble250 irongeye ihinduye izina ngo ni Mariya Roza!

Ku munota wa 10:18 Nzabilinda yashimangirye kandi ko “Mariya Roza” ari yo “Gisupusu”. Ikigaragara ni uko abazwa bwa kabiri kubera gutungurwa, yashakishije izina nyaryo ry’indirimbo ari ryo Mariya Jeanne ngo ibyo avuga bigaragare ko ari ukuri ariko biramunanira izina araribura!

Nzabilinda ku munota wa 16:24 - 16:49 yasobanuye ko avuga ijambo igisupusupu yashakaga ngo kuvuga:  ”igisupusupu nashatse kuvuga ni umuntu mwiza kandi ucamo… oya ku isura ku isura tuvuga ku isura ku mubiri noneho…. nyitangira mvuga ngo niii igisupusupu…. igisupusupu ni umuntu mwiza rwose ukeye…rwose kabisa … yes ni umuntu uri shine”

Ku munota wa 16:56 umunyamakuru amubajije imyaka yari afite ahimba indirimbo igisupusupu Nzabilinda yemeje ku munota wa 17:00 - 17:33 ko indirimbo igisupusupu ayihimba, agereranyije yagize ati : “ nigaga mu wa 5 kwa Muvala, nigaga muri cinquième… muri za 92 gutyo…”

Umunyamakuru avuze ati ni muri za 80, Nzabilinda nabwo arikiriza. Ku munota wa 17:50 -17:57 ahamya ko aririmba igisupusupu yaririmbaga mwarimu wabo bitaga Louise wamwigishije muri première no muri deuxième année, wari igisupusupu kabisa!

Ibi bugaragaza nta gushidikanya ko niba hari n’aho Nzabilinda yahuriye na Nsengiyumva mu birebana n’ubuhanzi, byabaye mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, bakiri abana bato biga mu mashuri abanza, ko rero ibyo avuga ko bacurangiraga abantu mu masoko, mu maduka no mu mihanda bakabaha amafaranga bitigeze bibaho!

Kuko, niba atarigeze asibira akaba yaratangiye umwaka wa mbere afite imya 7, ni ukuvuga ko yari umuhanzi w’imyaka 12 ! mwibaze rero umwana ungana utyo uzi kumenya umugore mwiza akamuhimbira indirimbo “igisupusupu”

Ikigaragaza nta gushidikanya ko ibyo Nzabilinda avuga nta kuri kurimo, ni uko iyo aririmbye iyo ndirimbo kuva ku munota wa 18:23 - 19:12 ijambo “igisupusupu” ntaryo avugamo na rimwe.

Ibi bigaragza nta gushindikanya rero ko abeshya kuko ntiwasobanura icyo ijambo rivuga kandi ntariba mu ndirimbo uvuga ko wahanze. Ibi kandi no mu kiganiro yagiranye na channel PhilPeter250  nabwo niko byagenze kuko, ijambo igisupusupu ntaryigeze rihinguka mu ndirimbo yaririmbye!

Nzabilinda noneho aganira na Noble250 ku munota wa 10:29 umunyamakuru yamubajije izindi ndirimbo yahimbanye na Nsengiyumva, avuga ko yumva ari ebyiri gusa yari, n’ukuvuga izo yise Mariya Rosa na Rwagitima, nyamara aganira na channel ya youtube PhilPeter250, ku munota wa 20:30 yemezaga ko indirimbo bahimbanye zigera ku icumi n’ubwo nabwo yananiwe kuzigaragaza! 

 

Nzabilinda kandi noneho ntiyanatinye kuvuguruza Se Kabera kuko ku muno ta wa 11: 09 aganira na Noble250  yemeje ko noneho  ari we wigishije Nsengiyumva guhanga ngo ahibwo ni uko yamuriye!  Nyamara se wa Nzabilinda witwa Kabera aganira na channel ya youtube PhilPeter 250, we yemeje ko: “indirimbo bazihanze hamwe ari batatu, Kabera, Nzabilinda na Nsengiyumva. Uretse ko umusaza yinyuramo akemeza ko ahubwo ari we wazibigishije! Akomeza yemeza ko yabatoje kuririmba, ko Nsengiyumva yatangiye kuririmba afite imyaka 10”.

Aganira na Noble250 ku munota wa 11:43 umunyamakuru yamubajije niba mu butoya bwabo hari andi mazina bitaga Nsengiyumva, maze ku munota wa 11:55 Nzabilinda amusubiza atazuyaje ko bamwitaga “Akameni” ndetse abishimangira inshuro eshatu zose muri ako kanya!

Ariko kubera ko umunyamakuru atari iryo zina yashakaga, ibi bigashimangirwa n’uko umunyamakuru yabujije uwafataga amafoto amwihanangiriza ngo ntafate ayo mashusho reba ku munota wa 11: 43 – 11:49 aho umunyamakuru yamubazaga ati: hari andi mazina mu butoya ariko haaa…cameraman aka ntugafate neza, aka ntugafate”  ariko undi akanga akayafata umuntu akibaza n’impamvu muri editing batayavanyemo kuko bigaragara ko umunyamakuru atashakaga ko agaragara,  ku munota wa 12:13 umunyamakuru yagerageje kwibutsa Nzabilinda ngo hari akandi kazina yagiye yumva munzira biba iby’ubusa.

Nzabilinda araribura kugeza igihe ku munota wa 12:15-12:23 bibaye ngombwa ko umunyamakuru amwibutsa inyuguti ibanza ya “K”, aho yagize ati: ”ngo se namwe muje kureba umuntu baririmbanaga nahaa…. ngo ni K…..” Ibi bigaragza nta gushidikanya ko umunyamakuru nawe yagiye afite ibyo ashaka ko Nzabilinda amusubiza byanze bikunze.

Ubwo bamaze kumwibutsa inyuguti ya mbere ibanza y’iryo zina rindi, noneho Nzabilinda ku munota wa 12:27-12:45 yemeje ko naryo baribita bombi, ko barisangiye nk’impanga, abivuga mu magambo akurikira : “ ehhh naryo naryo baratwita turarisangiye…Karyamatoki… barimuhamagara nanjye bakarimpamagara… bararimuhamagara akitaba nanjye bararimpamagara nkitaba…nanjye ni ko banyita rwose”

Nyamara ibi ni ukubeshya kuko ubwo Nzabilinda yaganiraga na channel ya youtube PhilPeter250, basozaga ikiganiro, abaturage umunyamakuru yababajije icyo bongeraho, bivugiraga ko bazi Nsengiyumva akiri muto, bamwe bakemeza ko yaragiye inka iwabo ndetse ko banamwitaga Karyamatoki!

Nta muturage n’umwe wigeze avuga ko bombi babitaga Karyamatoki ndetse icyo gihe na Nzabilinda ntiyigeze avuga ko bombi babitaga Karyamatoki nk’uko noneho yabyemeje muri iki kiganiro yagiranye na Noble250!

Ku munota wa 20:27-20:48 umunyamakuru abonye ko ikiganiro kigiye guhumuza kandi hari indirimbo Nzabilinda atamubwiye kuko we yari yivugiye koi zo yafatanyije na Nsengiyumva ari 2 gusa, byabaye ngombwa ko umunyamakuru avuga ko Nzabilinda agiye:” kuturirimbira indirimbo imuba ku mutima cyane, ni indirimbo ye, ntabwo tuzi iyo ari buduhitiremo,  ariko twe twizeye y’uko iyo agiye kuturirimbira ari indirimbo nziza ye, atari yashyira muri studio n’indirimbo y’umwimerere…” 

 

Nguko uko ku munota wa 20:50-21:24 Nzabilinda yahise aririmba iyo yise: “ Iyizire umutesi”!

Nyamara ku munota wa 32:27 w’ikiganiro Nzabilinda yagiranye na channel ya youtube ya PhilPter250 yemezaga ko iyo ndirimbo yayifatanyije na Nsengiyumva haba mu kuyihanga cyangwa se no mu kuyiririmbana. None nk’uko mumaze kubyiyumvira, umunyamakuru wa Noble250 we yemeje ko iyo ndirimbo “Iyizire Umutesi” ari indirimbo y’umwimerere ya Nzabilinda kandi birumvikana nta handi yabikuye ni Nzabilinda wabimwibwiriye ubwe keretse niba umunyamakuru yemeje ko ari ibyo yihimbiye.

Uretse kwemeza noneho ko iyo ndirimbo ari iy’umwimerere ye ku giti cye atayifatanyije na Nsengiyumva nk’uko yabivugaga mbere, hari ikindi  Nzabilinda yabwiye Noble250  gitandukanye n’ibyo yari yabwiye na channel ya youtube ya PhilPter250, icyo nta kindi ni izina ry’iyi ndirimbo.

Mu kiganiro kibanza na channel ya youtube ya PhilPter250, Nzabilinda indirimbo yari yayise “Julienne Umutesi” ndetse yanaririmbagamo mu nyikirizo yayo kuva ku munota wa 34:36 – 39:29  “Julienne Umutesi”.

Ariko aganira na Noble250 indirimbo noneho yayise “Iyizire Umutesi”, ntiyongera na busa kuririmba ijambo “Julienne” nk’uko yari yarabikoze mbere. Ibyo Nzabilinda kandi yaranabishimangiye ku munota wa 21:42 – 21:52 ubwo yemezaga ko: “iyo ndirimbo “Iyizire Umutesi” yayiririmbye ayishingiye ku bantu bakundana”

Uku kwivuguruza kwa Nzabilinda kugaragaza nta gushidikanya ko ibyo avuga byose nta shingiro bifite by’umwihariko kuri iyi ndirimbo yise mbere “Julienne Umutesi” nyuma akayita  “Iyizire Umutesi”, nk’uko mbere yavugaga ko yayfatanyije na Nsengiyumva, ariko mu kiganiro cya kabiri noneho akemeza ko ari indirimo ye ku giti cye!

Umusozo:


-->





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND