RFL
Kigali

Johnny Drille yahishuye kwandikira i Kigali indirimbo ivuga ku munyarwandakazi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/09/2019 7:04
1


Umuhanzi w’umunya-Nigeria Johnny Drille yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba kuwa 27 Nzeri 2019. Yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali saa tatu n’iminota 45’ avuga ko yishimiye gutaramira mu Rwanda.



Uyu muhanzi yageze i Kigali ari kumwe n’itsinda ry’abacuranzi be, avuga ko ari ku nshuro ya mbere ataramiye mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba.

Yabwiye itangazamakuru ko asanzwe yumva anakurikira ibitaramo bya Kigali Jazz Junction bityo ko ari ibyishimo kuri we kuba yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi bataramiye i Kigali.

Yagize ati “Ndishimye! Nari nsanzwe numva Kigali Jazz Junction. Ubwo bambwiraga ko nzaza kuririmbira hano narishimye cyane nditeguye rero gutanga ibyishimo.”

Yakomeje avuga ko mu mishinga azakorera mu Rwanda harimo no kuhandikira indirimbo ivuga ku munyarwandakazi yise Iliza.

Ati “Cyane rwose! Muzika y’u Rwanda ndayikurikira ndetse mfite inshuti yanjye hano yitwa Salvator icuranga gitari…imwe mu ntego mfite hano ni ukuhandikira indirimbo ivuga ku mukobwa w'umunyarwandakazi Iliza,”

Johnny yavuze ko yitwaje abacuranzi kugira ngo azatange ibyishimo byinshi kuri benshi ndetse ngo yiteguye kugira byinshi yiga mu Rwanda. Johnny Drille yitabiriye igitaramo cyatewemo inkunga n’ikinyobwa cya Mutziig. 

Agiye gutaramira i Kigali abisikana n’umuhanga mu ijwi Zahara wo muri Afurika n’umuraperi w’umunya-Kenya Nyashinski batanze ibyishimo mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabaye kuwa Kamena 2019.

Drille w’imyaka 29 azaririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2019 muri Parking ya Camp Kigali. Imiryango y’ahazabera iki gitaramo izafungurwa saa kumi n’ebyiri n’igice (6h:30’), igitaramo kizatangira saa mbili zuzuye (20h:30’).

Ni igitaramo kandi cyatumiwemo Sintex, France, Stanza Africa n’itsinda rya Neptunez Band. Kwinjira ni 10 000 Frw mu myanya isanzwe (Ordinary), mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 20 000 Frw naho ku meza y’abantu umunani (VVIP Table of 8) ni 204 000 Frw.

Amateka avunaguye ya Johnny Drille:

Yavutse yitwa John Ighodaro kuwa 05 Gicurasi 1990 akoresha izina ry’ubushabitsi nka Johnny Drille. Ni umunya-Nigeria w’umuririmbyi akaba n’umuhimbyi wisanzuye mu ndirimbo z’urukundo.

Yavukiye anakurira mu Ntara ya Edo muri Nigeria. Se ni umuyobozi w’ishuri, afite abavandimwe bane. Johnny urugendo rwe rw’umuziki ruhera mu rusengero. Yize Kaminuza iherereye mu Mujyi Benin mu ishami ry’Icyongereza n’Ubuvanganzo.

Ni umwe mu banyempano batandatu bitabiriye irushanwa ‘Project Fame West Africa’ mu 2013. Ubwamamare bwe abucyesha indirimbo “Awww” ya Di’Ja yasubiyemo mu 2015; imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 4 ku rubuga rwa Youtube.

Iyi ndirimbo yasubiyemo yatumye Don Jazzy Umuyobozi Mukuru wa Mavin Records atangarira impano ye.

Indirimbo “Wait for Me” yasohoye mu 2015 yamwaguriye amarembo mu rugendo rw’umuziki; yashyizwe mu bihembo bya ‘The Headies 2016’ mu cyiciro ‘Best Alternative song’.

Muri Gashyantare 2017 nibwo yagiranye amasezerano y’imikoranire na kompanyi Mavin Records yareberereye inyungu za benshi mu bahanzi bafite amazina azwi mu muziki ku isi.

Kuva 2015 kugera 2019 uyu muhanzi yashyize hanze urutonde rw’indirimbo zakunzwe nka "Wait for Me", "My Beautiful Love", "Romeo & Juliet", "Halleluya" (featuring Simi), "Awa Love", "Shine", "Finding Efe", "Count on You" n’izindi.

Johnny Drille yageze i Kigali kuri uyu wa kabiri tariki 24 Nzeri 2019

Uyu muhanzi azagirana ikiganiro n'itangazamakuru kuwa kane

AMAFOTO: Evode Mugunga-INYARWANDA ART STUDIO





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • PEACE4 years ago
    Ubu muzabona abantu!? 10K ni menshi....





Inyarwanda BACKGROUND