Mu ihuriro nyafurika ku muco w'amahoro ryabereye muri Angola u Rwanda rwahakoreye imurika rigaragaza ukwigira kw'Abanyarwanda; ibyo rwavomye mu muco warwo mu gukemura ibibazo hagamijwe iterambere rirambye nk'umuganda, Girinka, Itorero, Umushyikirano, Gacaca, n'ibindi.
Minisiteri ya Siporo n'Umuco (MINISPOC) ifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ingoro z'Umurage w'u Rwanda (INMR) bateguye iryo murika ryabereye i Luanda ahitwa Fortaleza.
Iri murika ryarakunzwe cyane dore ko u Rwanda rufite isura nziza mu mahanga no muri Angola by'umwihariko. Abitabiriye iri huriro bahigiye byinshi!
Maurice Mugabo ni umushakashatsi muri INMR akaba yari
mu itsinda ryaserukiye u Rwanda muri iki gikorwa, yabwiye INYARWANDA, ko uko
yakiraga abagana ‘stand’ y'u Rwanda byamukoze ku mutima kuko bamuganaga bafite
amatsiko menshi n'ubwuzu ku Rwanda.
Yavuze ko yatunguwe n'umubare w'ibihugu byitabiriye iserukiramuco n'uburyo buri gihugu cyari kiteguye kumurika ibirebana n'umuco wacyo.
Akomeza avuga ko yatunguwe kandi n'ukuntu iterambere u Rwanda rugezeho ryahuruje amahanga, aho wasangaga bose bose bari bashidukiye icyumba u Rwanda rwamurikiramo kugirango bamenye byinshi ku rugendo rwafashije abanyarwanda kwiteza imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Maurice avuga ko benshi bitwazaga abasemuzi kugira ngo bumve neza ibivugwa.
Ati “N'abatavuga rumwe mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda, dore ko hariya bakoresha igiporutigari, nabo bazaga gukurikira, bakitwaza ababafasha gusemura. Wabaye umwanya mwiza wo kumenyakanisha amateka n'umuco by'u Rwanda, ariko kandi no gusobanura urugendo ruganisha ku bwiyunge n'iterambere abanyarwanda banyuzemo.”
Avuga ko nk’abanyarwanda bahigiye byinshi, cyane ku buryo Angola yanyuze mu ntambara z'urudashira ariko kuri ubu ikaba ari kimwe mu bihugu bya Afurika bikataje mu iterambere.
Kuri we asanga u Rwanda rukwiye kujya rwitabira kenshi amahuriro nk'aya kuko bituma rurushaho kumenyekana no gukurura abarusura, ariko n’abitabiriye barahura ubundi bumenyi butuma barushaho gukora neza ibyo bashinzwe.
Iri murika ryasuwe n'abanyacyubahiro barimo ba Minisiriri bafite umuco mu nshingano b'u Rwanda na Angola, Ambasaderi w'u Rwanda muri Angola, abanyamakuru batandukanye, intumwa zo mu bihugu bitandukanye byitabiriye ihuroro, n'abandi guhera kuwa 18 kugera kuwa 22 Nzeri 2019.
'Stand' y'u Rwanda i Luanda muri Angola
Ingoro z'umurage w'u Rwanda zaramenyekanishijwe
Ibihugu byitabiriye ku bwinshi iri serukiramuco
"Girinka" ni gahunda yakunzwe n'abasuye 'stand' y'u Rwanda
"Girinka" yagize akamaro mu kwigira kw'abanyarwanda
Benshi bakunze ibihangano byashushanyijwe n'abahanzi b'u Rwanda
Abasuye 'stand' y'u Rwanda bamenye uko u Rwanda rwavomye mu muco warwo ibisubizo birambye
Maurice Mugabo asobanurira uwari wasuye 'stand' y'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO