RFL
Kigali

Mbere yo gukorera igitaramo mu Rwanda Nice azabanza gutaramira muri Kenya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/09/2019 11:15
0


Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Nice Ndatabaye Aimable, azabanza kuririmbira muri Kenya mbere y’uko akorera igitaramo cye cya mbere mu Rwanda yise “Umbereye maso concert”, kizaba kuwa 08 Ukuboza 2019 muri Serena Hotel.



Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze integuza y’uko yitegura gutaramira i Kigali mu Ukuboza 2019. Ni nyuma y’imyaka itanu abarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Nice akunzwe cyane mu ndirimbo “Umbereye maso” yarebwe n’abarenga Miliyoni ebyiri ku rubuga rwa Youtube.

Kuva yajya hanze ni indirimbo yishimiwe mu buryo bukomeye mu nguni zose ndetse yifashishwa mu materaniro baririmba bashimangira ko Imana ariyo mugenga wa byose kandi ko byinshi umuntu acamo imureberera.

Nice yabwiye INYARWANDA, ko azahaguruka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuwa 19 Ugushyingo 2019 agere mu Rwanda kuwa 20 Ugushyingo 2019. Mu minsi ikurikiraho azagirana ikiganiro n’itangazamakuru ndetse akorane imyitozo hamwe na ‘band’ azifashisha mu gitaramo.

Kuwa 24 Ugushyingo 2019 azerekeza muri Kenya aho azakorera imyiteguro y’igitaramo azahakorera kuwa 01 Ukuboza 2019. Azagaruka mu Rwanda kuwa 03 Ukuboza 2019 ahakorere igitaramo kuwa 08 Ukuboza 2019. Nyuma y’aho azasura abavandimwe, inshuti n’abandi. Azasubira muri Canada kuwa 12 Ukuboza 2019.

Azabanza gutaramira muri Kenya mbere yo gukorera mu Rwanda igitaramo cye cya mbere

Aherutse kubwira INYARWANDA ko indirimbo ye yise “Umbereye maso” yamumenyekanishije yayanditse ari mu bihe bitoroshye aho yari arwaje umuvandimwe we bagerageje kumuvuza henshi mu bitaro bitandukanye ariko abaganga ntibabona indwara kandi aribwa cyane.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu gitaramo cya mbere Nice yakoreye muri Canada mu Mujyi wa Edmonton yatumiyemo Gentil Misigaro ndetse na Israel Mbonyi. 

Nice wamamaye mu ndirimbo "Umbereye maso" agiye gukorera igitaramo mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND