RFL
Kigali

Robert Mugabe yishwe na ‘cancer’ yari igeze ku rwego rwo hejuru

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/09/2019 9:16
0


Mu nama yagiranye n’abo mu ishyaka rya Zanu-PF baba muri Amerika, Perezida wa Afurika y’Epfo Emmerson Mnangagwa yatangaje ko Robert Mugabe yitabye Imana azize ‘cancer’ yari igeze ku rwego rwo hejuru ku buryo n’abaganga bahagaritse kuyivura mu buryo bwa ‘chemotherapy’.



Perezida Mnangagwa yavuze ko ubwo yavaga mu nama Mpuzamahanga yigaga ku iterambere ry’umugabane wa Afurika yabereye i Yokohama mu Buyapani mu kwezi gushize, yagiye mu gihugu cya Singapore gusura Robert Mugabe aho yari arwariye mu bitaro.

Cde Mugabe yitabye Imana kuwa 06 Nzeri 2019 aguye mu bitaro bya Gleneagles Hospital muri Singapore. Yategetse Zimbabwe mu gihe cy’imyaka 37 kugeza mu 2017 ahiritswe ku ngoma.

Azashyingurwa mu gice kiri kubakwa cy'irimbi ry'intwari i Harare mu murwa mukuru. Robert Gabriel Mugabe yabanje kuba Minisitiri w’Intebe wa Zimbabwe kuva mu 1980 kugeza mu 1987. Yabaye Perezida kuva mu 1987 kugera mu 2017.

Yahiritswe ku butegetsi yari amaze iminsi ari mu mishinga yo guhindura izina ry’ikibuga cy’indege mu Mujyi wa Harare cyikamwitirirwa ‘Mugabe International Airport’. Yavutse kuwa 21 Gashyantare 1924 mu Mujyi wa Kutama muri Zimbabwe.

Mugabe yabaye umutegetsi rukumbi kuva Zimbabwe yabona ubwigenge

Perezida Mnangagwa yatangaje ko Mugabe yishwe na 'cancer'

Mugabe yasezewe bwa nyuma na bamwe mu banyacyubahiro

AMAFOTO: AFP





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND