RFL
Kigali

Abanyarwanda 6 bari mu irushanwa ‘The Voice Afrique Francophone’ rizabera muri Afurika y’Epfo yarikomye mu nkokora

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/09/2019 9:26
0


Amezi atatu arashize abanyarwanda batandatu bashyizwe ku rutonde rw’abahataniye ibihembo mu irushanwa ry’abanyempano mu muziki ‘The Voice Afrique Francophone’ rizabera muri Afurika y’Epfo hagati y’Ukwakira n’Ugushyingo 2019.



Ni ku nshuro ya Gatatu iri rushanwa rigiye kuba risanzwe rihuza abanyempano baturuka mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa. Ku nshuro ya mbere ryabaye kuwa 16 Ukwakira 2016. Kompanyi AMPN niyo yifashishwa mu gutambutsa imbona nkubone ibi biganiro kuri VoxAfrica.

INYARWANDA yahawe amakuru yemeza ko aba banyarwanda (Muri iyi nkuru ntibavugwa) bagombaga kugenda kuwa 21 Nzeri 2019 ariko bitewe n’ikibazo cy’abanyamahanga bari guhohoterwa muri Afurika y’Epfo abaritegura barabisuka. Biteganyijwe ko bazagenda hagati y’Ukwakira n’Ugushyingo 2019.

Kugira ngo abanyarwanda biyandikishe abategura iri rushanwa bohereje mu Rwanda umuntu umwe wagiye abereka uko bigenda n’icyo bisaba. Aba banyarwanda bifataga amashusho baririmba ubundi bakohereza kuri ‘email’.

Kugeza ubu aba banyarwanda bagomba guserukira u Rwanda bafite buri kimwe cyose gisabwa kugira ngo bitabire irushanwa harimo n’ibyangombwa bibemerera gusohoka mu gihugu n'ibindi.


Irushanwa 'The Voice Afrique Francophone' rihuje abanyempano mu muziki

Abategura iri rushanwa bamenyesheje aba banyarwanda ko nta wemerewe kuvuga mu itangazamakuru ko ahatanye muri iri rushanwa. Bamenyeshejwe kandi ko uzabivuga akamenyekana azahita azavanwa mu irushanwa, ngo bizatangazwa bageze mu ijonjora rya mbere.

Uwiyandikisha muri iri rushanwa asaba kuba afite nibura imyaka 18 y’amavuko kuzamura kandi ari mu bihugu 17 byitabira iri rushanwa. Asabwa kwifata amashusho asubiramo indirimbo mu gihe cy’iminota iri hagati y’ibiri n’itatu.

Uyu munsi Afurika y’Epfo iri mu bihugu bidafite umutuzo n'umudendenzo. Igihugu cyarwanyije ‘apartheid’ ariko nyuma y’igihe kitagera ku myaka 30 yaje mu isura y’ikiswe ‘Xenophobia’.

Guhera mu 1994 abanyamahanga bo muri Afurika y’Epfo baribasiwe mu buryo bukomeye. Mu 2000 kugera muri Werurwe 2018 hishwe abantu 67. Mu 2008 abagera kuri 62 barishwe, 21 bari abanya-Afurika y’Epfo.

Imibare igaragaza ko kuva mu 2010 kugera mu 2017 umubare w’abanyamahanga bajya muri Afurika y’Epfo wavuye kuri Miliyoni 2 ugera kuri Miliyoni 4.

Afurika y’Epfo ni igihugu gitazirwa akazina k'umukororombya akenshi basanisha n’uko ari igihugu cyo kwishyira ukiza mu mutekano n'umudendenzo. Ntavangura iryo ari ryo ryose ryakabaye rishingiye kw'ibara ry'uruhu aho ukomoka n'ibindi.

Nk’uko izina ribyivugira n'igihugu cyikwereka aho imbago z'umugabane w'Afurika zigarukira mu gihe wanyuze iy'Amajyepfo.

Giteretse ku buso bwa Kilometero kare 1, 219, 912 ibi bikakigira igihugu cya 25 mu binini ku isi gituwe n'abaturage barengaho gato 57 Miliyoni kikaba igihugu cya 24 mu bituwe cyane ku si.

Indimi zemewe n'Itegeko Nshinga rya Republica Afurika y’Epfo ni 11. Indirimbo y'ubuhariza igihugu yitwa ‘Nkosi Sikelel'i Africa’ bisobanuye “Mana ha umugisha Africa" imara iminota ibiri n’amasegonda abiri.

Aba basaba Imana guha umugisha Afrika uyu munsi n’ikimwaro ku mugane. Igihugu gifite abenegihugu bane bahawe agashinwe k’igihembo cy’amahoro cya Prix Nobel mu bihe batandukanye. Uyu munsi bari kwisubiranamo hatotezwa hakicwa abatari abenegihugu.

Muri 2018 ikinyamakuru The New York Times, cyavuze ko 4,2% bahwanye na miliyoni eshanu z’abatuye Afurika y’Epfo bose batari abenegihugu n'ubwo Leta y'iki gihugu ibinyujije mu kigo cyayo cy’ibarurishamibare yamaganiye kure iyi nkuru ivuga ko imibare batangaje atari ukuri bo bakavuga ko ari 2.2miliyoni.

Uko imibare yaba imeze kose, ubuzima abanyamahanga babaho muri Afurika y’Epfo buratandukanye n’ubwo buhurira ku ngingo yo gutotezwa bazwizwa ko bari mu gihugu cyitari icyabo (Xenophobia).

Hussein Ousman yavuye mu gihugu cye cy’amavuko cya Somalia muri 2012 yari ahunze intambara ashaka umutuzo n'amahoro. Yumvaga ko hamwe muho ibi biboneka ari muri Afurika y’Epfo.

Aherutse kubwira Aljazeera ati "Ntaho navuye naho nagiye. Maze gutakaza abana banjye babiri hano abanyamahanga dushinjwa byinshi harimo gucuruza ibiyobyabwenge. Ngo tubatwarira akazi tukabatwarira abagore. Ngo ni twe twinjiza ibicuruzwa bidafite ubuzirantege hano n'ibindi byinshi byose bitari byo.”





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND