RFL
Kigali

Amarangamutima y’abahanzi baserukiye u Rwanda mu iserukiramuco ryaberaga muri Angola-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/09/2019 7:31
0


Kuva kuwa 16 Nzeri 2018 kugeza kuwa 22 Nzeri 2019 abahanzi b'abanyarwanda mu byiciro bya muzika n'ubugeni mberajisho bari mu gihugu cya Angola aho bitabiriye iserukiramuco ryateguwe mu rwego rw'ihuriro nyafurika ku muco w'amahoro.



Mu gihe cy’iminsi itandatu bari bamaze muri iki gihugu aba bahanzi baririmbiye imbere y’imbaga yitabiriye iri serukiramuco ndetse bashushanya bimwe mu bikurura bamukerarugendo mu Rwanda, ibintu byanyuze benshi.

Ishimwe Adeodatus akuriye itsinda rya muzika rya Nephews Band, yatangarije ko INYARWANDA, ko bitwaye neza nk’abantu bari bahagarariye igihugu ndetse n’ishuri ryabo rya muzika.

Avuga ko mu ndirimbo baririmbye bavuzemo umuco nyarwanda, amahoro; biyerekana mu mbyino n’imyambarire n’ibindi nk’uko iserukiramuco ubwaryo ryari ryiganjemo umuco w’Afurika.

Yagize ati “Umuco nyarwanda wo ubwawo urihariye haba mu njyana...abanyamahanga rero tubavuzeho byatinda kubera ko iyo twatangiraga kuririmba ducuranga wabonaga abanyamahanga batangariye ibyo turi gukora kandi bishimye cyane  ndetse  bari no kubyina  twarangiza gucuranga bakadusanga kuri 'stage' ubona ko bishimiye cyane ibyo twakoze".  

By'umwihariko Adeodatus asanga n'abashinzwe gutegura iri serukiramuco byaragaragaye ko bashimye abahanzi b'u Rwanda "aho bavugaga ko tugomba gucuranga bwa nyuma  kubera dufite umwihariko muri ‘dance’ zacu n'imicurangire ! Natwe ayo mahirwe tuyabyaza umusaruro bituma abari bahahuriye bose bahagarutse barabyina!’.

Nephews Band yaririmbye muri iri serukiramuco igizwe n’abakiri bato ariko bakora umuziki nk’abanyamwuga.  

Yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda, ishuri rya muzika n’Umuyobozi waryo Muriganda Jacques [Mighthy Popo] kuko byinshi bagezeho ari bo babicyesha.

Imanizabayo Lydia ubarizwa muri Nephews Band we avuga ko yakunze ukuntu abitabiriye iri serukiramuco bishimiye u Rwanda.

Ati “Urugero, ku munsi wa mbere twakoreye kuri stand y'u Rwanda gusa, ariko wagiraga ngo niho hubatse stage.”

Lydia avuga ko bishimiwe birenze uko babitekerezaga ariko kandi ngo icyamunyuze kurushaho ni ‘ukuntu bishimiye umuco w'u Rwanda cyane ndetse ukabona bafite amatsiko yo kumenya byinshi kuri twe.’

Avuga ko abitabiriye iserukiramuco bari bafite inyota yo kumenya imbyino, ururimi n’umuco by’u Rwanda.     

Iradukunda Samuel umakaraza muri Nephews Band, we avuga ko nk’abanyarwanda baserutse bikwije bafite inyota yo gusangiza abamanyahanga ibyiza by’umuco nyarwanda.

Uyu musore avuga ko yanejejwe no kuba u Rwanda rukunzwe cyane ashingiye ku kuba barajyaga ku rubyiniro bakakirizwa amashyi n’akaruru k’ibyishimo.  

Remy Iradukunda ashushanya byihuse imbere y'imbaga y'abantu. Ni umwe mu bitabiriye amarushanwa ya Art Rwanda-Ubuhanzi asanzwe akorera muri ‘envision Rwanda’. Avuga ko yishimiye guserukira u Rwanda ari kumwe n’umunyabugeni Louise Kanyange na Nephews Band.

Akomeza avuga ko yashimishijwe bikomeye no kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, Kalisa Fred yarabemereye ko bazabafasha mu rugendo barimo rw’ubuhanzi kandi ko bagiye gukomeza kurushaho gushyiramo imbaraga.

Ati “…Byatubereye intangiriro yo kuba abahanzi mpuzamahanga, by'umwihariko namenye agaciro ko guserukira igihugu cyanjye."

Umuyobozi w’ishami ry’umuco muri Minispoc, Steven Mutangana,

Mutangana yatangarije INYARWANDA, ko ihuriro nyafurika ku muco w'amahoro ryabaye umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo n'izindi ntumwa z'ibihugu byitabiriye iyi gahunda.

Avuga ko u Rwanda rwagaragaje ibyiza rwavomye mu muco warwo mu kwimakaza umuco w'amahoro muri iyi myaka 25 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, haba mu nama haba no mu iserukiramuco.

Mutangana akomeza avuga ko urubyiruko rwagaragaje ko imiyoborere myiza iri mu Rwanda ari umusingi ukomeye rwubakiraho ejo hazaza. Ubuhamya bw'abiteje imbere mu mishinga inyuranye bwafashije abandi muri iri huriro. 

Ati “Imurika twakoreye muri Angola ryafashije abitabiriye kumva inzira u Rwanda rurimo mu iterambere rirambye rishingiye ku murage warwo. Abahanzi baserutse gitore, bitwaye neza, bakundishije abanyamahanga umuco wacu.”

Iri serukiramuco ryaberaga muri Angola, avuga ko bakiriwe neza kandi ko bazakomeza imikoranire mu by'umuco, nko mu iterambere ry'ubuhanzi, umurage ndangamuco n'ibindi.  

Ati “Byanyeretse ko abanyafurika dufite byinshi twakwigira hamwe ku bandi tudateze ibiva hanze ya Afurika.

Ibyo byatumye bagira amatsiko yo kuzareba stage yacu baza ari benshi cyane ku munsi wakurikiyeho ndetse uko iminsi yicuma niko abifuzaga kureba ibikorwa byacu  biyongeraga. Bigatumye na stand yacu isurwa cyane"

Adeodatus umucuranzi wa Gitari

Samuel uwa kabiri uhereye ibumoso

Lydia uwa Gatatu uhereye ibumoso

Remy ubwo yari amaze gushushanya mu iserukiramuco ryaberaga muri Angola







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND