RFL
Kigali

Mr Kagame yasohoye indirimbo “Umaze kubyimba” yakomoye ku mvugo ya ‘Ndimbati’-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/09/2019 12:16
1


Umuhanzi Kagame [Mr Kagame] yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Umaze kubyimba” yasohotse kuri iki cyumweru tariki 22 Nzeri 2019.



Ni indirimbo yanditse ayikomoye ku mvugo imaze iminsi ica ibintu ku mbuga nkoranyambaga. Mu minsi ishize ni bwo hasakaye amashusho y’umukinnyi wa filime uzwi nka ‘Ndimbati’ yakaswe mu filime y’uruhererekane ya Papa Sava, avuga ati “Umaze kubyimba”.

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu benshi bifashisha aya magambo mu buryo bw’urwenya bagaterana ubuse. Hari nk’aho umwe afata ifoto ya mugenzi we akayishyira kuri Facebook cyangwa se WhatsApp maze akandikaho agira ati ‘umaze kubyimba’, kubisoma no kubyumva bivugwa ubwabyo birasekeje.

Byageze n’aho bamwe mu ba-Producer bazi gucura ‘beat’ bifashisha ijwi rya Ndimbati muri studio bakoramo indirimbo yisubiramo ‘umaze kubyimba’, ‘umaze kubyimba’…

Mr Kagame wakunzwe mu ndirimbo “Ifoto” yatangarije INYARWANDA ko kwandika indirimbo akayita “Umaze kubyimba” yashingiye ku kuba ari imvugo imaze iminsi iharawe. Avuga ko ari icyemezo yafashe nyuma yo kuva mu myitozo ngororamubiri.

Mbere y’uko ashyize hanze iyi ndirimbo yabanje gusohora ‘cover’ yayo ishushanyijeho Dawidi yica Goriyati. Mr Kagame anavuga ko mu ndirimbo nta muntu yatunze agatotsi ahubwo ngo ‘yarahimbye’.

Yagize ati  “Mu ndirimbo ndirimba iyo atari inkuru mpano ndabivuga. Iyo ari indirimbo zindi nyine ndahimba hariya rero nta kintu na kimwe wenda wavuga ngo cyabayeho ahubwo ni ubuzima busanzwe…njyewe ngira ikibazo cyo kwandika indirimbo buri muntu agahita avuga ngo ni njye wavugaga,”

Mr Kagame ashyize hanze indirimbo “Umaze kubyimba” isanganira izindi ndirimbo yagiye ashyira hanze zigakundwa nka “Ibitendo”, “Agaseke”, “Nyizera”, “Sinjya ndipfana” n’izindi.

Mr Kagame yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise "Umaze kubyimba"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UMAZE KUBYIMBA' YA MR KAGAME






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DONATIEN4 years ago
    Tanks kubahanzi barimukazi bakunzwemu Rwanda





Inyarwanda BACKGROUND