RFL
Kigali

Turangamiye Intsinzi! Umuhigo w’Itorero Intayoberana ryageze mu cyiciro cya nyuma cya ‘East Africa Got Talent’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/09/2019 9:24
1


Kayigemera Sangwa Aline umutoza w’itorero Intayoberana, yatangaje ko kuva bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya ‘East Africa Got Talent’ rizahemba Miliyoni 46 Frw, bagiye kurushaho kwitegura bagashaka intsinzi kuko ari yo ‘barangamiye’.



Ijoro ry’iki cyumweru tariki 22 Nzeli 2019 rizahora mu mateka y’Itorero Intayoberana babyina imbyino gakondo nyarwanda! Ubuhanga bwabo bwabagejeje mu cyiciro cya nyuma cya East Africa Got Talent bashyigikiwe n’amajwi y’ababatoye ku butumwa bugufi (SMS).

Ni inkuru nziza yatashye mu Rwanda! Amarangamutima ya benshi yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga aho Christian Shema yanditse ati "Uyu munsi ni umutagatifu iwacu Amavubi aratsinze Intayoberana zigejeje imbyino zacu muri final ya EAGT.”

Mugenzi we Kizito Bucyasenge we yagize ati “Dushimye Itorero Intayoberana bakomeje kwerekana ubuhangange bw’umuco nyarwanda muri ‘East Africa Got Talent bageze kuri final nyuma yo kwitara neza."

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Kayigemera usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Itorero Intayoberana rizwi cyane mu mbyino gakondo mu Rwanda, yatangaje ko bashimye bikomeye Imana ndetse n’abagize uruhare rukomeye kugira ngo babashe gukomeza mu irushanwa.

Yagize ati “Murakoze cyane! Sinabona uko mbivuga, gusa ndashima Imana yo mu ijuru cyane. Ndashimira abanyarwanda bigomwe bagatora, ndashimira Intayoberana nkuru, inshuti, abavandimwe, abantu bose bari bahangayitse ku bwacu! Imana ibahe umugisha.”

Avuga ko nta banga ryihariye bakoresheje kugira ngo bakomeze mu irushanwa uretse gukora cyane no gukunda ibyo bakora n’imbaraga zose bakitanga batizigamye.

Akomeza avuga ko bitari byoroshye kugera mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa kuko bari bahatanye n’umubare munini. Kuri we ngo amarushanwa ni bwo agitangira. Ati “Final tugiye gukora birushijeho, ubu ni bwo amarushanwa atangiye ahubwo ni akazi gakomeye dufite.”

Yungamo ati “Kuko kugera kuri final ni ibintu bihambaye nyuma yo kunyura ku bantu ibihumbi 20,000 bose barushanyijwe, bafite impano si ikintu gito. Tugiye kurushaho kwitoza no kwitegura neza final. Turi kumwe n’mana.”

Yahamije ko kuva bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa barangamiye intsinzi. Ati “Turashaka Intsinzi ni yo turangamiye.” Itorero Intayoberana riragera mu Rwanda kuri uyu wa Mbereku isaha ya saa tanu n’iminota 45’.

Ni ku nshuro ya mbere amarushanwa ya ‘Got Talent’ yo kugaragaza impano abera mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba. Akanama Nkemurampaka kari kwifashishwa kagizwe n’umunya-Kenya Jeff Koinange, umunya-Tanzania w’umunyamuziki Vanessa Mdee, umunya-Uganda Kagwa Gaetano n’umunyarwandakazi Makeda Mahadeo.

Itorero Intayoberana ryakomeje mu cyiciro cya cyuma cy'irushanwa 'East Africa Got Talent'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jeannette 4 years ago
    Bana b'Urwanda oyeeee





Inyarwanda BACKGROUND