RFL
Kigali

Alpha Rwirangira yavuze ko indirimbo 'Long Distance' ifite aho ihuriye n'amateka y'urukundo yanyuzemo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/09/2019 20:11
0


Alpha Rwirangira ukorera muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko indirimbo yise ‘Long Distance’ yasohoye kuwa 19 Nzeri 2019, ikubiyemo inkuru y’urukundo rwe rwa kure asangiye n’umubare munini w’abakundana ariko batari mu bihugu bimwe.



Alpha Rwirangira ni umuhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda wakunzwe mu ndirimbo nka 'Songa mbele', “Birakaze” yakoranye na Kidum, ‘Merci’, ‘Katarina’ n’izindi.

Mu 2009 yegukanye irushanwa Tusker Project Fame ndetse mu myaka ishize yasoje amasomo muri Music and Business muri kaminuza ya Campbellsville muri Amerika.

Ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite wagiye ashyira hanze ibihangano bigakundwa mu buryo bukomeye. Avuga ko yatangiye gukora ku mushinga wa album n’ubwo atifuza kubivugaho birambuye.

Alpha Rwirangira yatangarije INYARWANDA, ko yandika indirimbo ‘Long Distance’ yashyizemo amateka afite ku rukundo rwa kure ariko ko atari amasomo yisangije kuko hari n’abandi bafite ubuhamya ku rukundo rwa kure.

Yagize ati “Nandika indirimbo ‘Long Distance’ nashingiye kuri ‘experience’ nagiye nyuramo ariko nzi neza y’uko turi benshi banyuze muri ‘Long distance relationship (urukundo rwa kure). Hari abari mu rukundo rwa kure hari n’abandi baruvuyemo.”

Avuga ko ubutumwa yakubiye muri iyi ndirimbo butareba we gusa ahubwo ko ari ubw’abantu bose muri rusange bafite abakunzi bari kure.


Alpha avuga ko indirimbo 'Long Distance' yayanditse agendeye ku rukundo rwa kure yanyuzemo

Uyu muhanzi avuga ko muri iyi ndirimbo yagerageje kumvikanisha ko bitoroshye gukundana n’umuntu wa kure kandi ko hari n’ibigeragezo buri wese anyuramo bitewe no kutabona umukunzi we hafi.

Ati “Urukundo rwakure ruraryoha ariko rukanabiha mu gihe kimwe. Nagerageje kugaragaza gake mu biba bigize urukundo rwa kure.”

Iyi ndirimbo ‘Long distance’ yakozwe n’aba-Producer babiri aribo Yogo na Mike. Alpha avuga ko ari abantu yubaha yabonye bafite ubushobozi buhambaye mu muziki. Ati “Ni abahanga kandi akazi iyo bagakoze bagakora neza.”

Umukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo asanzwe ari umunyamideli, Alpha avuga ko atari aziranye nawe ahubwo ko ari ‘Director’ w’amashusho wamushatse.

Alpha yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Long Distance'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LONG DISTANCE' YA ALPHA RWIRANGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND