RFL
Kigali

U Rwanda rwahawe umwihariko mu gitaramo kibanziriza umunsi wa nyuma w'iserukiramuco ribera muri Angola-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/09/2019 14:15
0


Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019 abahanzi b'u Rwanda bitabiriye iserukiramuco riri kubera mu gihugu cya Angola bataramiye abaryitabiriye mu gitaramo cyabereye mu murwa mukuru i Luanda.



Abahanzi ba muzika ni Nephews Band bigaragaje cyane dore ko abateguye iri serukiramuco bahaye umwihariko u Rwanda aho ari bo basoje igitaramo. Ni nako bigenda iyo umuhanzi akunzwe niwe uririmba nyuma mu gitaramo.

Aba bahanzi b’abanyarwanda bahurije ku kuririmba indirimbo zirata ubumwe bwa Afrika, amahoro bifashishije ururimi rw’Ikinyarwanda n’Icyongereza. Umubare munini w’abitabiriye babyinnye bakavuga ko bakunda u Rwanda na Perezida Paul Kagame.

Abandi bahanzi b’abanyarwanda bigaragaje ni abo mu cyiciro cy'abashushanya. Louise Kanyange na Remy Iradukunda bashushanyaga mu gihe bagenzi babo bacurangaga.

Ibi byanejeje abitabiriye iri serukiramuco kuva rigitangira. Bamwe mu bitabiriye bavugaga bati "U Rwanda rwatunejeje’. Mu bihugu 13 byitabiriye iri serukimuco u Rwanda nirwo rwonyine rwaserukanye abahanzi n’abashushanya, ni agashya!.

Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu kitabiriwe n'abanyacyubahiro barimo Minisitiri w'umuco wa Angola, Ambasaderi w'u Rwanda muri Angola Kalisa Alfred n'Abandi. Abanyarwanda baba muri Angola n'abitabiriye iserukiramuco bacinye akadiho ubwo aba bahanzi baserukaga.

Abahanzi b'u Rwanda bishimiye ko bageze ku ntego yo kugaragaza umuco w'u Rwanda binyuze mu bihangano bya muzika n'ibishushanyije. Byose byarimo ubutumwa ku muco w'amahoro.

Iri serukiramuco ryatangiye kuwa 18 Nzeri 2019 rirasozwa kuri iki cyumweru tariki 22 Nzeri 2019.

U Rwanda rwahawe umwihariko mu gitaramo kibanziriza umunsi wa nyuma w'iserukiramuco riri kubera muri Angola

Mu bihugu 13 byitabiriye, u Rwanda ni rwo rwonyine rwaserukanye abahanzi n'abashushanya mu byashimishije benshi

Abateguye iri serukiramuco bahaye u Rwanda kuririmba ku mwanya wa nyuma kuko bishimiwe na benshi

Iserukiramuco rirasozwa kuri uyu wa 22 Nzeri 2019





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND