RFL
Kigali

Guterana ubuse hagati y’abagize Comedy Knight mu byanyuze abitabiriye igitaramo #LiveLaughLager-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/09/2019 14:14
1


Ibitaramo by’urwenya #LiveLaughLager by’uruganda rwa SKOL byakomereje i Remera mu Mujyi wa Kigali hifashishijwe abanyarwenya bahuriye muri Comedy Knights mu gitaramo cy’urwenya bakoreye mu kabari kagezweho ka Front Line Bar Remera.



Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 20 Nzeri 2019 nibwo itsinda rya Comedy Knight ryataramanye n’abakunzi baryo basangira inzenya zitandukanye zitatangaga agahenge mu guhisha inseko.

Abanyarwenya nka Micheal Sengazi, Babu, Kibonke, Joe ndetse na Joshua nibo bafashije abakunzi b’ikinyobwa SKOL Lager kugubwa neza batsirika umunabi.

Muri ibi bitaramo bya Live-Laugh-Lager igikunze kubiranga kuva aho byagiye bitangirira ni uko ababyitabiriye nabo biyumvamo impano yo gutera urwenya bagenerwa umwanya bakabasha kugaragaza impano zabo ndetse bakaba bazajya bahabwa ibihembo hashingiwe kubarushije abandi.

Ikintu abantu bakunze kugarukaho ni ubufatanye ndetse no gushyira hamwe bikunze kuranga abanyarwenya bo mu Rwanda aho uretse abagize Comedy Knight muri iki gitaramo hagaragayemo abandi banyarwenya batandukanye barimo nka Merci wamenyekaniye mu marushanwa ya Arts Rwanda- Ubuhanzi.

Hagaragaye kandi umunyarwenya  Vugirije ukunze kwigaragariza cyane abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga. Muri iki gitaramo kandihagarayemo n’abandi banyarwenya bakizamuka.

Mu gutera urwenya, Joshua yagarutse kuri mugenzi we Clapton Kibonke avuga ko hari igihe rimwe na rimwe mu mwuga wo gukina filime basaba umukinnyi gutakaza ibiro bitewe n’icyo bashaka ko akina muri filime muri filme nk’uko byigeze kubaho kuri Arnold Schwarzenegger.

Joshua ati “Mwibaze basabye Kibonke gutakaza ibiro mirongo irindwi, ndabarahiye byarangira abagiyemo umwenda”. Ni ibintu byasekeje benshi bitabiriye ibi bitaramo by’urwenya.

Clapton Kibonke nawe w’amashyengo no gutebya kwinshi yaje kurubyiniro ntiyorohera bagenzi be bari bamubanjirije atangira aha intashyo Babu ko umwana we (wa Kibonke) amutashya kuko ari we bari mu kigero kimwe (ashaka ku mubwira ko ari mugufi bareshya).

Umunyarwenya Clapton Kibonke yigaraje muri iki gitaramo

Umunyarwenya Samu uri kwigaragaza muri iki gihe [ubanza ibumoso]

Michael Sengazi

Joshua uri mu banyarwenya bamaze kwigaragaza muri iki gihe


Abanyarwenya Michael na Babou

Inkuru n'Amafoto-Eric Ruzindana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kayumba4 years ago
    aba bavandimwe bashira hamwe cyane.





Inyarwanda BACKGROUND