RFL
Kigali

Umushinga wa WhatsApp wo gusangira status kuri Facebook ugeze kure ndetse watangiye gukora, menya uko ukora!

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:22/09/2019 23:59
0


Ikigo cya Facebook nyuma yo kugura urubuga rwa whatsApp kiri kwagura imikoranire hagati y'izi mbuga nkoranyambaga, ubu umushinga ushyizwe imbere ni uwo gutuma abakoresha whatsApp basangiza inshuti zabo Status abakoresha Facebook, uyu mushinga ugeze kure ndetse isuzuma ryawo riri gukorwa ku bantu benshi.



Muri iyi minsi benshi bari kumara gushyira status ku rubuga rwa whatsApp, bagahita babona ahantu habereka ko bashobora kubishyira no kuri Facebook. Iki gikorwa kimaze igihe kigeragezwa bitarashyirwa ku mugaragaro gusa inkuru ducyesha urubuga rwa gsmarena.com ni uko iki gikorwa cyatangiye gukora ariko ikigo cya Facebook ntabwo kirakora umuhango wo gushyira iki gikorwa kumugaragaro, gusa benshi barabibona abandi ntibabibone hakabamo abamaze kumenya ko bikora abandi ntabwo baramenya.

Kuwa 20 Nzeri 2019 nibwo byatangiye kujya ku mugaragaro ndetse n'abantu benshi bagatangira kujya babibona mu matelefone yabo gusa cyane cyane biri kugaragara ku bantu bari gukoresha application nshya ya whatsApp (New Version of WhatsAPP), amakuru ari kugaragra ku rukuta facebook ikoresha imenyekanisha ibikorwa by’ishami ryayo ariryo rya whatsApp ni uko berekanye inzira abantu bagomba kujya banyura bakoresha iki gikorwa cyo gusangira ibyiza bashyira ku rubuga rwa whatsApp n'abakoresha Facebook.

Ese ni gute wasangira status yawe ya WhatsApp kuri Facebook?

Kugira ngo ukoreshe ubu buryo igisabwa ni uko niba ushaka gusangiza inshuti zawe zo kuri facebook status zawe zose uzajya ahantu hari za status zawe uzahita ubona ahantu handitse “Share to Facebook”gusa ibi biza ukimara gushyiraho status nshya nurangiza kuhakanda bazahita bakujyana ahantu ubone amahitamo menshi uhitemo facebook.

Ku muntu udashaka gusangira status ze zose cyangwa utigeze abikora akimara gushyiraho status nshya icyo azakora ni uko uzajya ahari status nyuma arebe kuri status ashaka gusangiza inshuti ze nibiragira azabona ahantu hari utudomo 3 ubundi akandeho azahita abona ahanditse ‘Share to Facebook” ahite ahahitamo.

Ibi byose birimo gukorwa nyuma yuko ku wa 18 Nzeri 2019 nibwo umuherwe Mark Zuckerberg yokejwe igitutu bamusaba kugurisha ibi bigo bishamikiye kuri facebook (Instagram na WhatsApp) gusa yaje gutangaza ko iyi nkuru iri mu zamushegeshe. Mu minsi iri imbere ashobora kuzahanwa kubera kwikubira imbuga nkoranyambaga binyuze mu kugura ibigo byakabaye bihangana n’ikigo cya Facebook ibi abanyamerika babifata nk'uburiganya ari nacyo kizatuma Zuckerberg ashobora kuzahamwa n’icyaha cya “Antitrust”.

Ubu buri muntu ufite whatsApp wese yatangira gukoresha ubu buryo bwo gusangira status n’abakoresha facebook, iby'iki gikorwa byari byatangajwe ahagana muri Nyakanga ariko ubu ni bwo iki gikorwa kiri mu ntangiriro, ikigo cya facebook gifite mu nshingano WhatsApp ntikirashyira ku mugaragaro iyi mpinduka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND