RFL
Kigali

Para Volley Africa 2019: Harabura amasaha macye u Rwanda rugacakirana na Misiri ku mukino wa nyuma

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/09/2019 14:09
0


Guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri sitade nto ya Remera harabera umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu mukino wa Sitting Volleyball,umukino uhuz u Rwanda na Misiri (18h00’).



U Rwanda rwageze ku mukino wa nyuma rutsinze Algeria amaseti 3-1 (19-25, 25-19, 25-19 na 25-15) mu mukino wa ½ cy’irangiza. U Rwanda rwahise rugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya kabiri rwikurikiranya kuko no mu 2017 bahageranye na Misiri.



Abakinnyi b'u Rwanda bishimira intsinzi yabagejeje ku mukino wa nyuma 


Vuningabo Emile kapiteni w'u Rwanda 



Umukino w'u Rwanda na Algeria 

U Rwanda rwari rwasoje itsinda rya mbere (A) ruri ku mwanya w amber ruhita ruhura na Algeria yari yasoje ku mwanya wa kabiri mu itsinda rya kabiri (B).

Misiri yageze ku mukino wa nyuma itsinze Kenya amaseti 3-0 (25-9, 25-6, 25-10), muri ½ cy’irangiza. Misiri yari yageze muri ½ ibanje kuba iya mbere mu itsinda rya kabiri (B) mu gihe Kenya yari iya kabiri mu itsinda rya mbere (A) inyuma y’u Rwanda.


Haririmbwa Rwanda Nziza 

Mu gihe umukino wa nyuma ukinwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’), saa cyenda zuzuye (15h00’)  ikipe y’igihugu ya Kenya iracakirana na Algeria mu guhatanira umwanya wa gatatu.

Morocco na South Africa bagomba guhura bahatanira umwanya wa Gatanu kugeza kuwa Gatandatu (5-6).


Mu myanya y'icyubahiro 

Dore uko gahunda iteye:

10h00’: South Africa vs Morocco (umwanya wa 5-6)

15h00’: Algeria vs Kenya (Umwanya wa gatatu)

18h00’: Rwanda vs Egypt (umukino wa nyuma)



U Rwanda rwatsinze Algeria mbere yo guhura na Misiri  
   


Morocco irahura na Kenya bahatanira umwanya wa gatatu


Misiri ifite agahigo ko kuba itarinjizwa iseti muri iri rushanwa 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND