RFL
Kigali

Urutonde rw’ibihugu 8 bigoranye kubona ubwenegihugu ku munyamahanga

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/09/2019 1:21
1


Kubona ubwenegihugu mu bihugu byo hirya no hino ku isi biroroha ahandi bikaba ingorabahizi. Ese kuki abantu bafata iya mbere mu gushaka ubundi bwenegihugu? Ese ubundi kuki kubona ubwo bwenegihugu hamwe bigorana ahandi bikoroha?



Abantu benshi basiga ibihugu byabo by'amavuko bajya kuba mu bindi bihugu kubera impamvu zitandukanye. Hari abava mu bihugu kavukire bahunze intambara, inzara, ubukene cyangwa se ibiza. Uko uyu munsi tuvuga abimukira bambuka amazi magari y'inyanja mu ndege cyangwa se mu bwato abandi bakayoboka inzira z'amaguru ni nako byahoze kera. 

Mu myaka ibihumbi ya hafi ikiremwa muntu cyagiye kirangwa no kwimuka cyane. Mu myaka 140 000 yashize, abantu b'icyo gihe bazwi nka 'Homo erectus' baranzwe no kwimuka bava muri Afurika bagana mu Burayi ndetse na Aziya. Aba bantu bo ha mbere, iyimuka ryabo ntiryabaga ku buryo butunguranye. Aba bakurambere kwimuka kwabo kwabaga gufite impamvu.

Homo erectus yatungwaga no guhiga ndetse kurya imbuto zimejeje. Aho ibyabatungaga byashiraga barimukaga bakajya ahandi, n'ubu ni ko bimeze, aho washakiraga amaronko iyo ahashize ushakira ahandi. Aba bantu mu iyimuka ryabo ntibahuraga n'imbogamizi zo kwangirwa kwinjira ku butaka runaka. 

Mu myaka ya hafi aha ngaha, ibinyamakuru ntibihwema kwandika abarohamye ndetse n'ababujijwe uburenganzira bwo kwinjira i Burayi. Mu myaka ya ba Homo erectus kimwe n'indi abantu ntibabuzwaga uburenganzira bwo gutura aho bashaka nyamara ubu si ko bimeze. Ese kuki muri iki gihe gutura mu bihugu binyuranye ku isi bigoranye?

Ikibazo cy'abimukira ku isi giteje inkeke cyane cyane i Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Politike yo kwakira abimukira abantu ntibayakira kimwe mu isi ya none. Bamwe bumva ko abimukira baba imbaraga z'igihugu mu iterambere abandi bakababonamo nk'abaje gutwara amahirwe yagenewe bene ibihugu. 

Hari amategeko n'amahame yashyizweho n'umuryango w’Abibumbye ku burenganzira bwa muntu, hari aho avuga ko abantu bose mu nzego zose bangana ariko ntavuga ko bafite uburenganzira bwo kwerekeza no gutura aho bashatse. Na none ntitwareka iyi ngingo tutavuze ko hari ibihugu bitemera kandi ndetse bikagora abimukira n’abanyamahanga muri rusange bashaka kubona ubwenegihugu kugira ngo byirinde umubare mwinshi w'ababituye.

Nk'uko byavuzwe haruguru, ubwenegihugu butangwa hagendewe mu mategeko agenga ibihugu. Nta mategeko mpuzamahanga agenga itangwa ry'ubwenegihugu. Hirya no hino ku isi hari ibihugu bitorohera abimukira guhabwa ubwenegihugu. Ibyo bihugu ni ibi bikurikira:

1. Vatican:

Iki ni igihugu gituwe n'abaturage igihumbi na magana abiri na mirongo itanu (1,250), magana ane na mirongo itanu (450) muri bo ni bo bafite ubwenegihugu gusa. Iki gihugu gituwe cyane cyane n'abihaye Imana bo mu idini Gatorika. Uyobora iki gihugu ni umupapa. Magingo aya Vatican iyobowe na Papa Francisco.

Nk'uko Library Congress ibigaragaza, iki gihugu gitanga ubwenegihugu ku ba Karidinari bagituyemo, abakozi b'icyicaro gikuru cya Kiriziya Gatolika kimwe n'abahagarariye inyungu za Vatican mu bindi bihugu ku isi.

2. Liechtenstein:

Ni igihugu kiri hagati ya Austria n'Ubusuwisi, kikaba igihugu cy'imisozi miremire. Iki gihugu gituwe n'abaturage ibihugu mirongo ine. Kubona ubwenegihugu bisaba kubanza ugatura muri iki gihugu imyaka mirongo itatu. Ibi byoroha iyo ushaka ubwenegihugu yashatse umunyaliechtenstein, aha bimusaba gutura imyaka itanu muri iki gihugu hanyuma agahabwa ubwenegihugu. Umwimukira umaze imyaka icumi ashobora kubona ubwenegihugu ariko abisabiwe n'abatuye mu gace kamwe na we.

3. Bhutan:

Bhutan ni igihugu gihereye mu misozi miremire ya Himalaya. Kubona ubwenegihugu muri Bhutan bigusaba kuba ufite ababyeyi babiri bagikomokamo. Iyo uri umunyamahanga ukorera leta, bigusaba kuhatura byibura imyaka cumi n'itanu. Iyo udafite inkomoko muri iki gihugu bigusa kuhatura imyaka makumyabiri ndetse nturangwe n'ibikorwa byo kurwanya Umwami cywangwa kumuvugaho amagambo mabi.

4. Leta Zunze Ubumwe za Abarabu (UAE)

Iki gihugu ni cyo kibarizwamo umujyi w'agatangaza wa Dubai. Iyo udakomoka mu bihugu bya Oman, Qatar cyangwa Bahrain bigusaba kubanza ugatura imyaka mirongo itatu muri iki gihugu kugira ngo ubone ubwenegihugu. Nk'uko itegeko ry'iki gihugu ribigena, iyo ukomokamo mu bihugu byavuzwe haruguru, bigusaba gutura muri iki gihugu byibura imyaka itatu. 

Ikindi kandi abana bavukiye muri iki gihugu na bo baba bemerewe kubona ubwenegihugu. Umugore ukomoka muri iki gihugu ushatse umunyamahanga, abana babo ntibahabwa ubwenegihugu keretse iyo babwisabiye na bwo bagejeje imyaka cumi n'umunani.

5. Kuwait:

Nk'uko itegeko ry'iki gihugu ryo mu 1999 rigena ibyerekeranye n'ubwenegihugu rivuga ko uwemerewe kubuhabwa aba agomba kuba amaze imyaka makumyabiri muri iki gihugu. Iyo ukomoka mu bihugu by'abarabu bikaba cumi n'itanu. Ikindi iyo utari umwarabu bigusaba kuba uri uwo mu idini rya Islam kandi urimazemo byibura imyaka itanu kandi ukaba uvuga neza icyarabu. Naho umugore w'umunyamahanga washatse muri iki gihugu bimusaba kuba amaze imyaka cumi n'itanu kugira ngo yemererwe guhabwa ubwenegihugu.

6. Switzerland (Ubusuwisi):

Nk'uko itegeko ryo muri iki gihugu rigena ibyerekeranye n'ubwenegihugu ryatangiye gushyirwa mu ngiro mu wa 2018, rigena ko kubona ubwenegihugu bisaba kuba umaze imyaka icumi kandi ufite icyangombwa cy'akazi cyitwa 'C permit'.

7. Qatar:

Iki ni kimwe mu bihugu by'abarabu bitoroshye kubona ubwenegihugu bwacyo. Buri mwaka ubwenegihugu buhabwa abantu mirongo itanu gusa. Iyo udafite umubyeyi w'umugabo ukomoka muri iki gihugu nawe ntushobora kubona ubwenegihugu. Iyo uri umunyamahanga umaze imyaka makumyabiri n'itanu muri iki gihugu ni bwo wemereye guhabwa ubwenegihugu.

8. China (Ubushinwa)

Itegeko rigena imitangire n'ubwenegihugu mu Bushinwa rigena ko ubuhabwa aba agomba kuba afite byibura bene wabo bakomoka mu Bushinwa, ababyeyi b'Abashinwa cyangwa afite izindi mpamvu zemewe na leta. Iyo udafite inkomoko mu Bushinwa amahirwe yo kubona ubwenegihugu aba agerwa ku mashyi.

Umwanditsi: Mukama Chritian






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwineza Janvier 4 years ago
    Buriya Germany yo ntirimo?





Inyarwanda BACKGROUND