Umunsi mpuzamahanga w’amahoro ugenewe buri wese wakoze ibishoboka byose mu kuzana amahoro muri sosiyete cyangwa ku gihugu muri rusange. Uyu munsi wizihizwa ku rwego mpuzamahanga ku itariki ya 21 Nzeri buri mwaka. Na ho u Rwanda rukaba rwarahisemo kuwizihiza ku itariki ya 27 Nzeri.
Inama yahuje
ibihugu byibumbiye mu muryango w’abibumbye (UN), yemeje itariki ya 21 Nzeri ya
buri mwaka nk’itariki mpuzamahanga yo kwizihizaho umunsi w’amahoro. Uyu munsi wagenewe kurebera hamwe ibyagezweho mu kwimakaza umuco w’amahoro no
gukomeza kongera ingamba zo kubungabunga
amahoro haba ku bihugu biba muri uyu muryango no ku baturage muri rusange.
Uyu munsi
w’amahoro ukaba ufite igisobanuro kihariye muri uyu mwaka ,kuko ari isabukuru
y’imyaka 20 umuryango w’abibumbye ushyizeho imyanzuro yo kwimakaza umuco
w’amahoro.Uyu munsi ukaba warashyizweho n’imyanzuro y’umuryango w’abibumbye.
Insanganyamatsiko
y’uyu mwaka iragira iti:” Kwita ku bidukikije twimakaza amahoro”. Nkuko tubikesha urubuga rwa UN Peace Day, amahoro ashobora
kugerwaho igihe hafashwe ingamba
zikomeye mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere.Umuryango w’abibumbye wizera ko
imihindagurikire y’ikirere yagiye ibaho, yabaye imbogamizi mu kubungabunga
amahoro n’umutekano.
Umunyamabanga
mukuru w’umuryango w’abibumbye Antonio Guterres
mu butumwa bwe yavuze ko:”Amahoro muri iki gihe agenda ahura n’inzitizi
nshya: imihindagurikire ikabije ituma habaho imbogamizi ku mutekano wacu,ku
buzima bwacu ndetse no ku mibereho yacu. Iyi ikaba ariyo mpamvu umuryango w’abibumbye wafashe umwanzuro wo
kwibanda kuri iyi nsanganyamatsiko ku munsi nk’uyu mpuzamahanga wo kwimakaza
amahoro. Ni nayo mpamvu natumije inama
yiga ku byakorwa ku mihindagurikire y’ikirere”.
Umuryango
w’abibumbye wagaragaje ko iterambere mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage
byaba inzira yo kugira ngo habeho isi
ifite amahoro.Uyu muryango kandi ukaba wizera ko isi yagira amahoro, mu gihe
habayeho gushyira mu bikorwa icyemurwa
ry’ibibazo nk’ubukene, inzara, uburezi, uburinganire, imihindagurikire y’ikirere
ndetse no kwishyira ukizana.
TANGA IGITECYEREZO