RFL
Kigali

Healing Worship Team bishimiwe bikomeye mu giterane 'Boneza For Jesus' bahuriyemo na Theo Bosebabireba-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/09/2019 16:44
0


Healing Worship Team ikunzwe mu ndirimbo zinyuranye zayimenyekanishije mu Rwanda no mu karere, yahuriye mu giterane na Theo Bosebabireba umuhanzi ufite izina rikomeye mu muziki nyarwanda. Ni igiterane cyiswe 'Boneza For Jesus Festival' cyabereye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza.



Iki giterane cy'iminsi ibiri cyateguwe n'umuryango Arise Rwanda Ministries ku bufatanye na Empty Tomb Ministries. Cyitabiriwe n'umubare munini cyane w'abakunda umuziki uhimbaza Imana. Ni igiterane cyatumiwemo Healing Worship Team, Bethlehem choir yo muri ADEPR Rubavu n'umuhanzi Theo Bosebabireba umaze iminsi akorera umuziki mu gihugu cya Kenya. 


Healing Worship Team mu giterane 'Boneza For Jesus'

Dusabe Jean Claude Umuyobozi w'ishuri Kivu Hills Academy ryabereyemo iki giterane ni we wagifunguye ku mugaragaro aha ikaze buri wese wacyitabiriye. Saa Cyenda n'iminota 40 ni bwo Healing Worship team yakiriwe kuri stage. Patrick Ruhumuriza umwe mu bayobozi b'iri tsinda yabanje kubaza abanya-Boneza niba basanzwe bazi iri tsinda, benshi bahanika amajwi bavuga ko bayizi cyane ndetse banavuga zimwe mu ndirimbo bayiziho. 

Aba baririmbyi bahereye ku ndirimbo 'Icyo ngusaba', bakurikizaho 'Urufatiro', bagiye kwicara, abantu barasakuza bati 'nibakomeze baririmbe'. Nzayihembiki Telesphore wari uyoboye iki giterane (MC) yahise abakira mu ndirimbo eshatu, baririmba 'Ibiriho ubu', 'Nta misozi' na 'Amba Hafi'. Kubera uburyo 'Amba Hafi' yishimiwe cyane, byabaye ngombwa ko Healing WT iyisubiramo ku busabe bwa benshi. Bakurikijeho 'Nguwe neza' nyuma yayo batanga umwanya uhagije wo gusirimba. 


Abanya-Rutsiro bishimiye cyane Healing WT

Izi ndirimbo zose Healing Worship Team yaziririmbye iteraniro ryose ryahagurutse rifatanya nabo kuririmbira Imana. Wabonaga indirimbo z'iri tsinda bazizi rwose kabone nubwo ari ubwa mbere aba baririmbyi bari bageze i Rutsiro. Healing Worship Team baririmbye muri bwa buryo bwabo aho bahimbaza Imana ari nako basimbuka. Uko basimbukaga ni nako abitabiriye iki giterane nabo basimbukaga, ibintu wabonaga biryoheye ijisho.

HEALING WORSHIP TEAM UBWO BARIRIMBAGA 'ICYO WAVUZE'


Saa kumi n'iminota 15 ni bwo Theo Bosebabireba yinjiye muri salle, havuzwa amshyi menshi yo kwamwakira.Yasanze Healing WT bari kuririmba 'Mana imbaraga zawe'. Ev Darius Rukundo Mugisha umuhuzabikorwa w'iki giterane akigera kuri stage yagize ati: "Tuvuye Iwawa nari mfite ubwoba ko muri butubure twagiye mu ijuru." Yavuze ko bakoreye ivugabutumwa Iwawa hamwe na Theo Bosebabireba, benshi barabohoka bakira agakiza.

KANDA HANO UKO THEO BOSEBABIREBA YARIRIMBYE MURI IKI GITERANE

Yashimiye cyane Healing Worship Team ku ishyaka ifite mu gukorera Imana bakabikora mu kwitanga kwinshi. Yakomoje ku rugendo bavuyemo muri Kenya, bakemera kwitabira ivugabutumwa i Boneza nta no kuruhuka. Kibonke Muhoza umutoza wa Healing WT yavuze ko bashimishijwe cyane no gusanga indirimbo zabo zarageze i Boneza. Yasabye Leta ko yazafasha abanya-Boneza ikabakorera umuhanda dore ko kuhagera yasanze bigoye cyane. Kuva kuri kaburimbo ujya i Boneza unyura mu muhanda w'igitaka urimo ibinogo n'imikoki.


Korali yo mu ishuri rya Kivu Hills Academy

Ev Darius Rukundo umuhuzabikorwa w'iki giterane yahise yakira aba baririmbyi abasaba kuririmba mu minota 15. 'Amba Hafi' ni yo ndirimbo yaje ku mwanya wa mbere mu zo aba baririmbyi bahise baririmba. Basoje izi ndirimbo, hakurikiyeho Theo Bosebabireba. Bosebabireba ubwo yari ahawe umwanya wo kuririmba, yavuze ko umunsi aheruka i Boneza ari wo munsi aheruka mu Rwanda, ku bw'ibyo ashima Imana ko agarutse mu Rwanda kuri uwo munsi agahita ajya i Boneza. Yunzemo ko hari icyo Imana ishaka ku baturage ba Boneza.

Theo Bosebabireba yanzitse igitaramo aririmba indirimbo zinyuranye yishimirwa cyane muri 'Bizagusiga uhagaze/Bazaruhira ubusa' na 'Kubita utababarira'. Pastor Theogene Niyonshuti waturutse muri ADEPR Kimisagara (atuye mu Gatsata) ni we wabwirije ijambo ry'Imana. Yatanze ubuhamya bw'abo Imana yahaye agakiza bavuye mu isayo ry'ibyaha ubu bakaba ari abakozi b'Imana. 

Pastor Theogene Niyonshuti yabwirizaga ari nako atera urwenya rwasekeje benshi aho yiganaga imvugo y'urubyiruko rw'ubu rudakijijwe. Abantu barenga 50 bahise bakira agakiza, buri umwe asabwa kujya ateranira mu rusengero rumwegereye. Healing WT yahise ikurikiraho iririmba 'Calvary', 'Inzira z'Imana', n'izindi, abari mu giterane bahimbaza Imana byimbitse hamwe n'iri tsinda ryagaragarijwe ko rikunzwe bikomeye mu karere ka Rutsiro. Ahagana saa kumi n'ebyiri n'iminota 5 Healing WT yahamagaye kuri stage abanyeshuri bose, baririmbana indirimbo 'Mana icyo wavuze', ibintu bihindura isura dore ko bishimiwe by'ikirenga.


Theo Bosebabireba yeretswe urukundo i Boneza


Ababyinnyi ba Theo Bosebabireba

Theo Bosebabireba ubwo yitegerezaga imiririmbire ya Healing WT

Pastor Manzi Arsene yitabiriye iki giterane

Hari umubare munini w'abanyotewe n'umuziki uhimbaza Imana

REBA UKO HEALING WORSHIP TEAM UKO YARIRIMBYE BWA MBERE MURI RUTSIRO


AMAFOTO+VIDEO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND