RFL
Kigali

MTN yahaye mudasobwa ikigo cya Iwawa inaremera abanyeshuri batatu barangije amasomo

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/09/2019 16:01
1


Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yageneye ikigo ngororamuco inkunga ya mudasobwa 12 Ikigo Ngororamuco cya Iwawa mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’ikoranabuhanga inemerera igishoro batatu bahize abandi mu barangije amasomo.



Kuri uyu wa 20 Nzeli 2019 nibwo urubyiruko rugera ku 1678 rwahoze mu biyobyabwenge rwari rumaze umwaka rugororerwa Iwawa rwasoje amasomo rukaba rugiye gusubira mu buzima busanzwe.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba n’abahagarariye Minisiteri zitandukanye.

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda isanzwe ari umufatanyabikorwa w’iki kigo, yakigeneye inkunga ya mudasobwa 12 mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’ikoranuhanga.

MTN kandi yemereye abanyeshuri batatu bahize abandi mu basoje amasomo, igishoro aho nyuma yo guhabwa amahugurwa bazakora ubucuruzi bukorwa n’iki kigo burimo gucuruza amafaranga yo guhamagara na MTN Mobile Money bakazabigezwaho aho bazaba bari hose.

Uwitwa Nyamurinda Vedaste yavuze ko iki gishoro yahawe kigiye kumufasha guhindura ubuzima no kubaho neza n’umuryango we. Ati “Nyuma yo kurangiza iki cyiciro nishimiye ko mbonye ubu bufasha bwo kwihangira umushinga kandi nzashobora kwibeshaho njyewe n’umuryango wanjye.”

Muri Kamena nibwo MTN yagize igikorwa cya 21 Days Of  Yello Care aho bagiye bakora ibikorwa bitandukanye bifite abaturage akamaro, bikaba byaranageze ku kigo cya ngororamuco cya Iwawa.

Abagororerwa Iwawa bagiye kurushaho gukoresha ikoranabuhanga bitewe n'inkunga ya MTN

Abasoje amasomo Iwawa bahize abandi bemerewe igishoro na MTN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nitwa Hakizimana Jemus3 years ago
    Murahobabyeyi inamamuduha ziratwubaka abobana ayomahirwe ntibazayapfishe ubusa murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND