RFL
Kigali

Nyuma ya Sofia Nzayisenga, kwa Kirusu Thomas habonetse undi mukirigitananga-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/09/2019 15:36
0


Bihezande Innocent, umuhungu w’umukirigitananga Kirusu Thomas arifuza gutera ikirenge mu cya se akazaba umukirigitananga ukomeye kandi abona bishoboka .



Uyu musore w'imyaka 21, abana na nyina batuye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Mukingo mu kagari ka Kiruri n’umwana wa gatatu wa Kirusu Thomas. Yamubyaranye n’umugore we wa gatatu Mukamasabo Esperance ubu n’umukecuru w’imyaka 64.

Mukiganiro yagiranye na INYARWANDA yavuze ko ifite intego yo kugera ikirenge mu cya se kugirango impano y’umuryango ikomeze kwaguka ntizazime. Yagize ati’’Intego mfite niyo kugera ikirenge mu cya data kugira ngo impano ye itazibagirana.’’


Bihezande Innocent umuhungu wa Kirusu Thomas

Akomeza avugako ubu hari indirimbo afite, kandi azanagenda asubiramo inyinshi mu za se akagenda yongeramo utundi tuntu. Kirusu Thomas watabarutse afite imyaka 80 yasize uyu muhungu we afite imyaka 15, avuga ko yicuza icyatumye ategera se akiriho ngo amwigishe binonosoye inanga

Ati:''Ikimbabaza ni uko yapfuye agapfa ntaramara kubimeya. Yasize mbizi ariko ntaramara kubimenya neza n’utwo nzi nagiye ntutoragura nyuma, ikimbabaje ni uko mutansanganye inanga ngo mbacurangire''.

Yigeze kuva iwabo yerekeza i Kigali gushaka ubuzima. Ni igihe avuga ko yatakaje kuko iyo yicara iruhande rwase atarapfa aba yaragize amahirwe yo gusigarana byinshi. Mu ndirimbo afite harimo iyitwa ‘’Ikibungenge’’ n’izindi ibyiri za se yongeyemo andi magambo, “Candari”n’iyitwa ‘’Ikigwiti’’.

Abaye umwana wa kabiri wa Kirusu Thomas ubaye umukirigitanga nyuma, ya Sofia Nzayisenga nawe umaze kwamamara. Mu minsi ishize ubwo INYARWANDA yasuraga nyina w’uyu musore yavuze ko abayeho nabi, akeneye ubufasha bwo gusanirwa inzu igiye kumugwaho.


Kirusu Thomas ni umuhanzi wo mu bihe bya ba Sentore atanazi yamamaye nk'umukirigitananga mu ndirimbo nyinshi zakunzwe n'abatari bake nka ''Ikigwite''n'izindi.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE

INKURU+VIDEO: Neza Valens-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND