RFL
Kigali

Basketball: Rayon Sports BBC bagaragaje ko iri mu nzira, gusa hari amarenga agaragaza ko hari n’ibindi biri mu nzira-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/09/2019 13:18
0


Basketball ni umukino w’intoki ufite uburyo uri gutera imbere mu buryo bwo gukundwa n’abatari bacye ndetse n’abaterankunga bakarushaho kuwibonamo nk’igicuruzwa bashoramo imari kimwe mu byo indi mikino ikirwana nabyo.



Umuntu wabonye amashusho, amafoto kimwe n’uwari wibereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019, yabonye ko Basketball ari umukino ufite ishingiro kuko inyubako yakira abantu ibihumbi icumi (10,000) yari yuzuye mu buryo buhagije.



Basketball yaciye agahigo ko kuzuza Kigali Arena 

Uko umukino wiyubaka rero ni nako abatari bacye bakora imishinga yo gukora amakipe ndetse no kuba bashora imari muri uyu mukino kugira ngo harusheho kuba iterambere riciye mu guhuza imbaraga.

Umuntu araranganyije amaso mu bantu bari bitabiriye imikino yo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019, agatecyereza kabiri, ahita abona ko hari impamvu bamwe mu bayoboye ibigo bikomeye mu Rwanda bari bitabiriye niba ntaho bihuriye no gushaka amakuru no kwisuzumira uko umukino wa Basketball uhagaze ku isoko.

Ku isonga hari ikipe ya Rayon Sports Basketball Club yagaragaye muri Kigali Arena biciye ku cyapa cyari kimanitsemo banditseho ko mu minisi ya vuba bazaba ari abanyamuryango bashya ba FERWABA.


Rayon Sports Basketball Club iri mu nzira 

Amakuru yari muri Kigali Arena yavugaga ikipe ya Rayon Sports Basketball Club bitazarenga mu Ugushyingo 2019 itamurikiwe abakunzi ba Basketball bitewe n’uko ngo ibiganiro byo kwinjira mu banyamuryango ba FERWABA byanabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019 bikaba byarasize impande zombi zumvishe ibintu kimwe.


Rayon Sports BBBC izaba iri mu makipe afite umubare munini w'abafana 

Mu gihe haba haje Rayon Sports Basketball Club, umubare w’abafana uzarushaho kwiyongera kuko umuryango wa Rayon Sports ugira abakunzi batari bacye ndetse n’uwavuga ko ariwo ufite umubare munini w’abanyarwanda ntabwo yaba agayitse.

Mu rwego rw’ibigo byari bihagarariwe kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019 muri Kigali Arena hari Azam TV Rwanda nk’ikigo cy’itangazamakuru.

Ndagano Faradjarah umuyobozi wa Azam TV Rwanda yari muri Kigali Arena areba umukino wa Basketball. Kuba uyu mugabo yari muri Kigali Arena yuzuye abafana kuva hasi kugeza hejuru, bishobora kuba byamuha isomo ry’uko mu gihe Azam TV Rwanda yajya yerekana amarushanwa abera mu Rwanda ya Basketball itaba ibaze nabi mu gihe yabonye ko hari umubare munini w’abayikurikira.



Ndagano Faradjarah umuyobozi wa Azam TV Rwanda yari muri Kigali Arena 

Azam TV Rwanda iheruka gutandukana na FERWAFA muri gahunda bagiranaga yo kwerekana shampiyona y’umupira w’amaguru. Ibi rero byaba iturufu nziza yo kuba Azam TV yayoboka FERWABA bagafatanya muri ubwo buryo.

Ikigega Agaciro Development Fund, ikigega cy’abanyarwanda bifashisha bizigamira, kikaba kizwi mu gutegura irushanwa ngaruka mwaka mu mupira w’amaguru, cyari gihagarariwe muri Kigali Arena.

Nyuma yo kubona ko Mugabe Charles umukozi ushinzwe ishoramari mu kigega Agaciro Development Fund ari muri Kigali Arena areba umukino wa Basketball, INYARWANDA yaje kumenya ko bitari ku busa kuko ngo iki kigega na FERWABA bamaranye iminsi biga uburyo hashyirwaho irushanwa ry’Agaciro Cup ku buryo amakipe y’u Rwanda mu byiciro biri (Abagore n’abagabo) yajya aryifashisha mu kwitegura shampiyona.


Mugabe Charles (Wambaye ishati itukura) yari muri Kigali Areha akurikiye Basketball 


Bamwe mu bakozi bakora mu kigega Agaciro Development Fund bari muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatanu 

Ibi biganiro byanzuye ko mbere y’uko shampiyona 2019-2020 itangira, irushanwa rizaba mbere (Pre-Season Tournament) rizaba riri ku nkunga y’ikigega Agaciro Development Fund.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019, APR WBBC yatwaye igikombe cya shampiyona 2018-2019 itsinze The Hoops Rwa imikino ine kuri ibiri (4-2).


Mutabazi Richard umuyobozi w'akarere ka Bugesera yari muri Kigali Arena areba Basketball umwe mu mikino asobanukiwe neza kuko yanabaye umunyamabanga wa FERWABA mbere y'uko aba meya      


Kubwimana Kazingufu Ali (24) kapiteni wa REG BBC azamukana umupira imbere ya Ndizeye Niyonsaba Didudonne (30) wa Patriots BBC


Shyaka Olivier kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda akaba umukinnyi wa REG BBC

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson umukinnyi ukomeye wa REG BBC n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda  



Kureba REG na Patriots BBC muri Kigali Arena nta gihombo uba ugize 


Kaje Elie wa REG BBC ashak inzira 


Murindabigwi Francuis ushinzwe ibikorwa muri EUCL ifite REG BBC mu biganza akanaba Perezida wayo (REG BBC)


Beleck Bell (32) wa REGG BBC ahana ikosa

Hakizimana Lionel (7) wa Patriots BBC umwe mu bakinnyi bubatse izina muri Basketball y'u Rwanda 

APR Woemn Basketball Club yatwaye igikombe cya shampiyona 2018-2019

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com) 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND