RFL
Kigali

Abanyabugeni bashushanyirije muri Angola Umwamikazi Gicanda, ingangi, Umwami Mutara-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/09/2019 21:55
0


Ku munsi wa Gatatu w’iserukiramuco ryateguwe mu ihuriro nyafurika ku muco w'amahoro ribera i Luanda mu gihugu cya Angola, abahanzi b'u Rwanda baserutse bacuranga bararirimba ndetse barashushanya.



Byabereye Fortaleza ahahurijwe ibikorwa ndangamuco bitandukanye. Ubwo abahanzi ba muzika baririmbaga, imbaga y'abitabiriye iri serukiramuco banezerewe barabyina.

Ni nako abahanzi bashushanyaga ibyiza by'i Rwanda bikurura ba mukerarugendo umwe yashushanyije inka z'I Rwanda, ingagi zo mu birunga,  ‘canopy’ yo muri Nyungwe; undi ashushanya Intwari Mutara III Rudahigwa n'Umwamikazi Gicanda Rosalie.

Babikoraga mu buryo bwihuse cyane ku buryo abakurikiraga indirimbo banarebaga uko bashushanya ku rubyiniro.

Byatumye ubwo abahanzi bari bavuye ku rubyiniro abateguye iki gikorwa bagaruye abashushanya imbere basaba ko basobanurira imbaga y'abitabiriye iserukiramuco ayo mashusho meza.

Umwami Mutara III Rudahigwa n'Umwamikazi Gicanda Rosalie

Ku mugoroba w’uyu wa kane tariki 19 Nzeri 2019 ho herekanwe  filime "The Mercy of the jungle" y’umunyarwanda Joel Karekezi. Yerekaniwe muri salle ya cinema iherereye mu Ngoro y'umurage ya gisirikari mu Murwa mukuru Luanda.

Iki gikorwa kiri kuri gahunda y'ihuriro nyafurika ku muco w'amahoro (Luanda Biennial Pan African Forum for the Culture of Peace) kitabiriwe n'abanyacyubahiro barimo Nyakubahwa Minisitiri wa Siporo n'Umuco Nyirasafari Espérance, Minisitiri w'Umuco muri Angola Mme Maria da Piedade De Jesus.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Angola Karisa Alfred, Intumwa y'Umuryango w'Abibumbye muri Mali Mme Mbaraga Gasarabwe, Prof. Romain Murenzi Umuyobozi wa TWAS (the world Academy of science ifite ikicaro mu Butaliyani), Kanakuze Jeanne d'Arc umuyobozi wa Profemme Twese Hamwe n'abandi bitabiriye iri serukiramuco.

Ibikorwa by'iri serukiramuco birakomeje kugeza kuwa 22 Nzeri 2019.

Umunyabugeni w'umunyarwanda yashushanyije inka n'ingagi




Abahanzi nyarwanda basusurukije benshi

Umuyobozi w'ishami ry'umuco muri MINISPOC, Mutangana Steven abyina hamwe n'abahanzi bajyanye mu iserukiramuco muri Angola






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND