RFL
Kigali

Indirimbo ‘We are all Africa’ yahurijwemo abahanzi b'amazina azwi yasohotse Aime Bluestone yasimbujwe ‘imbwa’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/09/2019 15:18
1


Umuhanzi Mento Africa yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya ‘We are all Africa’ yahurijemo abahanzi b’abanyarwanda b’amazina azwi bahurije ku gukangurira ubumwe bw’abatuye umugabane bw’Afurika.



Iyi ndirimbo ‘We are all Africa’ yasohotse ku wa 17 Nzeli 2019, igizwe n’iminota itandatu n’isagonda rimwe. Yatunganyirijwe muri Kigali Records, amashusho atunganywa na Jack Bob Ma-Riva na Jadox.

Yaririmbyemo abahanzi nka Mentor Africa, Yvan Mpano, Milly, Edouce Softman, Rugamba Yverry, Aime Bluestone, umuraperi P-Fla, Danny Nanone n’abandi.

Yumvikana mu mudiho wa kinyafurika, igaragaza ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda n’umugabane wa Afurika muri rusange. Amwe mu mashusho yifashishijwe ni ayo muri Komisiyo y’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika n’andi yerekana kwunga ubumwe kw’Afurika.

Mentor Africa wahurije hamwe aba bahanzi nyarwanda muri iyi ndirimbo ‘We are all Africa’ yatangarije INYARWANDA ko yatekereje gukora iyi ndirimbo kugira ngo itange umusanzu mu kurusha kumenyekanisha iterambere n’ibigwi by’umugabane wa Afurika.

Buri muhanzi yahawe umwanya yandika agendeye ku nsanganyamatsiko ‘Afurika turi umwe’. Mento avuga ko akurikije uko yiyumvaga atekereza umushinga w’iyi ndirimbo, abahanzi baririmbyemo ‘bagerageje’.

Mu gihe cyo gufata amashusho y’iyi ndirimbo bamwe mu bahanzi bashyamiramye na Producer Ma-Riva kubera ko yatinze kugeraho aho bafitiraga amashusho.  Avuga ko Police yatabaye ihosha imirwano.

Ati “…Twagiye Sun City gufata amashusho y’indirimbo hazamo imbogamizi Ma-Riva navuga kutumvikana neza hazamo bamwe na bamwe kurwana, Police ziraza.”

Yavuze ko Ma-Riva yabatindije bagendeye kuri gahunda bari bahanye. Avuga ko P-Fla atishimiye uburyo Ma-Riva yabatindije we n’abandi bahanzi habaho kurwana ariko Police irahagoboka irabunga bakomeza ifatwa ry’amashusho.

Mentor yakunze gukorera kenshi muzika mu Bushinwa

Mu mashusho y’iyi ndirimbo umuhanzi Aime Bluestone ntagaragaramo ahubwo bakoreshejemo amashusho y’imbwa ndetse harimo amasagonda macye aho Mento agaragara atwaye imbwa mu muhanda yifashishije umunyururu.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MENTO AFRICA NA YVERRY


Mento avuga ko bagoragoje Bluestone kugira ngo agaragare mu mashusho y’indirimbo ariko biranga. Ngo bamwishyuriye amafaranga y’urugendo, baramuhamagara yewe bamwandikira n’ubutumwa bugufi ariko ntiyabageraho.

Avuga ko Aime Bluestone ashobora kuba yarikanze ko yabaye umu-star nyamara ngo hari benshi bikanze igikundiro ubu bavugwa mu mateka. Ati “Aime igitero cye twamukuyemo dushyiramo ibindi bintu harimo n’imbwa…ntabwo navuga ngo twashyizemo ‘imbwa’ kubera ko ari ‘imbwa’.”

Yungamo ati “Iyo utubahirije gahunda nk’abandi ukumva wowe umaze kubyimba cyangwa kugira ibindi bintu umuntu atamenya uramwihorera ukavuga uti nibura mushyiremo ‘imbwa’ bigire inzira.”

Rugamba Yverry waririmbye muri iyi ndirimbo, yatangarije INYARWANDA, ko ifatwa ry’amajwi n’amashusho by’iyi ndirimbo yabikurikiranye umunsi ku wundi ariko ngo igihe Aime Bluestone yagombaga gufatwa amashusho nawe ntiyabonetse.

Kuri we avuga ko ibyakozwe ‘abyubaha’. Ngo kuba Aime Bluestone yarasezeranyije kugaragara muri aya mashusho ntabikore abibona mu indorerwamu yo gutererana bagenzi be.

Avuga ko kuba mu mashusho y’indirimbo Aime Bluestone yasimbujwe ‘imbwa’ yabibonye mu murongo w’ubuhanzi.

Yagize ati “Nsanzemo ‘imbwa’ rero nanjye nabibonye nk’ubuhanzi ntabwo nabibonye nk’igitutsi cyangwa ngo mbibone nk’ikindi kintu ahubwo nayirebye muri ‘angle’ y’ubuhanzi.”

Yungamo ati “Impamvu mvuga ko nabibonye nk’ubuhanzi harimo imirimo y’ubwa…hari ikintu umuntu akora ugahita uvuga uti sha ntabwo umbereye umugabo. Burya iyo utabaye umugabo rero buriya hari ikindi kintu uba wabaye,”

Mento Africa washyize hanze indirimbo ‘We are africa’ yabaye igihe kinini muri Uganda ahubwo yavuye ajya mu Bushinwa ari naho yatangiriye urugendo rw’umuziki.

Izina Africa yariherewe mu Bushinwa aho yaririmbiye igihe kinini amenyekanisha umugabane wa Afurika. Uyu musore azwi na benshi mu ndirimbo ‘Sorry Mama’ yakoranye na Aime Bluestone.

Yakoze indirimbo nka ‘Africa one Load’, ‘Africa United’ n’izindi yagiye akubiramo ubutumwa bwibanda ku mugabane wa Africa aririmba yumvikanisha ko abanyafurika nabo bihagije.

Mento wahurije abahanzi nyarwanda mu ndirimbo 'We are all africa'

Umuhanzi Yverry ni umwe mu baririmbye muri iyi ndirimbo 'We are all africa'

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'WE ARE ALL AFRICA' YA 'ALL STARS'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • claudii 4 years ago
    ka aime man karikanze kandi yewe n under very underground aho nanjye ntazi urwego namushyiramo





Inyarwanda BACKGROUND