RFL
Kigali

Kenya: Patrick Nyamitari yatsindiye igihembo gikomeye, ahembwa gutemberezwa ibihugu 7-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/09/2019 11:22
0


Umuhanzi Patrick Nyamitari umaze umwaka urenga mu gihugu cya Kenya, ari mu byishimo bikomeye bishibuka ku gihembo yatsindiye mu irushanwa ry’umuziki wa Karaoke ahigitse abagera ku 150 bari bahatanye.



Irushanwa ry’umuziki wa Karaoke ryateguwe na kamwe mu tubari dukomeye muri Kenya kitwa "1824 bar& restaurant" kari mu Mujyi wa Nairobi ahitwa Langata. Aya marushanwa ahuza abakiriya b’aka kabari.

Patrick Nyamitari wakunzwe mu ndirimbo "Ni we Mesiya" yatangarije INYARWANDA ko yagiye muri aka kabari nk’umukiriya birangira yitabiriye amarushanwa. Avuga ko mu bakiriya bari bahataniye iki gihembo harimo abanyempano b’ingeri zose b’abahanga. 

Yinjiye mu irushanwa ku wa 17 Kanama 2019 yaraye akorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko. Avuga ko iki gihembo cyatumye abohoka yongera kwigirira icyizere cyo kwitabira amarushanwa y’abanyempano mu muziki.

Ati “Igihembo gisobanuye byinshi kuri njye. Byampaye kongera kwigirira icyizere no kumva mbohotse gusubira mu marushanwa, kuko mu marushanwa nigiramo byinshi nkanipima ubushobozi bwo kuganira n’abafana nk'umuhanzi wabigize umwuga.” 

Yahembwe gutemberezwa ibihugu birindwi bya Afurika asura ahantu nyaburanga muri ibyo bihugu.

Azasura Kenya (ntaramenya aho azajya), Tanzania (Arusha and Lusaka City tour), Botswana (Okavango Delta Bostwana), Zambia/Zimbabwe (Victoria Falls), Swaziland (Swaziland Reed dance), Namibia (Namibia tour,Salsa and Zumba dance,).

Afurika y’Epfo (Capetwon extension), urugendo rwe azarutangira mu Ukuboza 2019. Urugendo ruzamara iminsi 20. Igihembo yegukanye gifite agaciro k’amashilingi 100,000 Ksh.


Patrick Nyamitari yegukanye igihembo mu irushanwa ry'umuziki wa Karaoke. Yahembwe agera kuri munyarwanda ibihumbi 894, 414.73 Frw.

Ni ku nshuro ya 11 aya marushanwa yari ateguwe yamaze ibyumweru birindwi, buri cyumweru hahatanaga 15. Umunsi wa nyuma w’irushanwa wageze hasigaye barindwi ari nabo bavuyemo uwegukana igihembo wamenyekanye ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Kidum yakunze gucurangira igihe kinini muri aka kabari. Abategura iri rushanwa ni kompanyi z'ubucuruzi muri Kenya nka "Green rangers Safaris", "Coca Cola", n'izindi zitandukanye zifatanya n'akabari ka 1824, hamwe n’ikipe nini ikomeye itegura Karaoke. 

Bafite intego yo kwamamaza ibikorwa byabo na serivisi zabo binyuze muri iryo rushanwa.

Muri iri rushanwa abafana ni bo bafata icyemezo. Umuhanzi araririmba igice cya mbere mu buryo bwa ‘play back’, igice cya kabiri akaririmba mu buryo bwa ‘live’ aho acurangirwa na Baino Band imwe muri ‘bandi’ zikomeye mu Mujyi wa Nairobi.


Nyamitari yabwiwe ko ‘yaririmbanye ubuhanga na ‘confidence’ muri ‘performance ye’.

Nyamitari yagiye mu irushanwa yaraye akorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko

Nyamitari yahigitse abagera ku 150

Uyu muhanzi avuga ko yigiriye icyizere cyo kwongera guhatana mu marushanwa y'umuziki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND