RFL
Kigali

Tariki 20 Nzeli ni umunsi wahariwe siporo rusange muri kaminuza zose ku isi hose, menya byinshi byerekeye uyu munsi

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/09/2019 8:53
0


Siporo ifitiye akamaro kanini umuntu dore ko idufasha kwirinda zimwe mu ndwara za hato na hato nyinshi ziganje no mu ziri guhitana benshi zirimo umubyibuho ukabije (obesity). Siporo ifasha kongera ubudahangarwa bw’umubiri no gutecyereza neza ikaba n’inkingi yo kugira akanyamuneza mu buzima.



Tariki ya 20 Nzeli buri mwaka, hizihizwa Umunsi mpuzamahanga wa siporo rusange muri kaminuza zose ku isi. Uyu munsi ukaba waratangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2016, ubwo hatangizwaga icyumweru cya siporo (EUSA) mu burayi hose. Ni bwo hahise hatangira kwizihizwa uyu munsi mu mateka, ukaba warizihijwe ku wa 20 Nzeri 2016 hakorwa siporo yo guterera imisozi (Hiking) yabereye ku musozi wa Roznik muri Ljubljana ho muri Slovenia. 

Uyu munsi washyizweho n’ishami rya Loni rishinzwe uburezi n’umuco (UNESCO) biturutse kugitekerezo cy'ishami mpuzamahanga rishinzwe siporo muri kaminuza zose ku isi (FISU). Abanyamuryango ba FISU na UNESCO bahamagarirwa kwizihiza no munsi bagendeye ku bikorwa biteguriye ubwabo hashingiwe ku muco ndetse n’ibikenewe kurusha ibindi ariko hakibandwa ku ntego y'uko siporo itagomba gucibwa muri za kaminuza ngo iharirwe inzego z’abikorera ku giti cyabo.

Kuko siporo igomba guhuzwa n’uburezi bwisumbuye n’inzego z’ubushakashatsi ikongerwa mu burezi. Abafatanyabikorwa bose batandukanye harimo kaminuza n’ubuyobozi bw’imijyi bahuza imbaraga mu gutegura uwo munsi ukizihirizwa mu mijyi yabo. Umunsi mpuzamahanga wizihirizwa mu mijyi rwa gati kugira ngo bakurure abantu benshi batabarizwa muri za kaminuza bikaba kandi n’uburyo bwiza bwo gutumira abaturiye kaminuza muri siporo no kugeza imikino yo muri kaminuza hanze y'imbago za kaminuza mu mijyi. 


Mu Rwanda uyu munsi urizihirizwa muri kaminuza y'u Rwanda mu ishami ryayo riherereye mu Majyepfo mu karere ka Huye. Uyu munsi ushyirwaho hari hagamijwe kugaragaza umumaro wa siporo muri kaminuza n’uruhare rwa kaminuza mu kumenyekanisha umumaro wa siporo muri rubanda. Mu by’ukuri siporo idufitiye umumaro kuko idufasha kwirinda indwara zitandura (NCDs) cyane ko ziri mu zibasiye abantu benshi ku isi kuruta izindi, urugero: Diabete, umutima, umunaniro ukabije (stress) n’izindi zitandukanye.

Twitabire siporo muri rusange dore ko kwirinda biruta kwivuza.

Umwanditsi: Niyibizi Honoré Déogratias-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND