RFL
Kigali

Kanye West yakubise inshuro Jay-Z ku rutonde rw’abaraperi b’abaherwe kurusha abandi ku Isi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/09/2019 9:08
0


Kanye Omari West umuraperi w’umunyamerika, Umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, yaje ku isoga ku rutonde rw’abaraperi b’abanyamafaranga kurusha abandi ku isi.



Kanye West amaze iminsi ashyize imbere guhanga imyambaro yafatanyije n’ubushabitsi. Aherutse gushyira ku isoko inkweto za ‘Yeezy’ yitezeho ku mwinjiriza Miliyari y’amadorali 1.5 mu gihe cy’umwaka umwe.

Kuri uyu wa kane tariki 19 Nzeli 2019, Ikinyamakuru Forbes gisanzwe gikora intonde z’abaherwe ku isi, cyatangaje ko Kanye West ari we uri imbere y’abandi baraperi mu kwinjiza amafaranga muri uyu mwaka wa 2019.

Iki kinyamakuru kivuga ko yakubye hafi kabiri Shawn Corey Carter wamamaye mu muziki ku izina rya Jay-Z. Urutonde rwakozwe hagati ya Kamena 2018 na Kamena 2019. Buri muhanzi kandi yabariwe hakuwemo umusoro.

Ni ku nshuro ya mbere Kanye West yicaye kuri uyu mwanya kuva yatangira urugendo rw’umuziki. Jay-Z yari aherutse kuyobora urutonde rw'abahanzi bakize muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2018.

Ubwo yashyiraga ku isoko inkweto za ‘Yeezy’, Kanye West yabwiye Forbes, ko afite icyizere cy’uko zizamenyekana ku isi nk’uko ‘Jordan’ izwi.’ Kanye West  atunze Miliyoni 150 z’amadorali; akubye hafi inshuro ebyiri umuraperi Jay-z wabariwe agera kuri Miliyoni 81 z’amadorali.

Kanye West akubye hafi inshuro ebyiri Jay-Z umugwa mu ntege mu batunzi b'abaraperi

Forbes ivuga ko amafaranga ya Jay-Z yiyongereye biturutse ku bitaramo bikomeye bizenguruka imigabane byiswe ‘One The Run II’ yakoranye n’umugore we Beyonce.

Umuraperi Drake yicaye ku mwanya wa Gatatu na Miliyoni 75 z’amadorali. P Diddy ku mwanya wa kane aho atunze Miliyoni 70 z’amadorali. Travis Scott ku mwanya wa Gatanu aho atunze Miliyoni 58 z’amadorali.

Umuraperi Eminem ari ku mwanya wa Gatandatu aho atunze ($50 million); DJ Khaled witegura kwibaruka umwana wa kabiri ari ku mwanya wa karindwi ($40 million).

Kendrick Lamar ari ku mwanya wa munani ($38.5 million); ku mwanya wa cyenda hari Migos ($36 million) naho Childish Gambino ($35 million).

J-Cole ari ku mwana wa 11 na Miliyoni 31 z’amadorali aho akurikiwe na Nicki Minaj ufite Miliyoni 29 z’amadorali ndetse na Cardi B ufite Miliyoni 28 z’amadorali. Aba bahanzi bose uko ari 20 uteranyije amafaranga yabo ni Miliyoni 860 z’amadorali.  

Urutonde rw’abaraperi b’abaherwe ku isi 2019:

1. Kanye West – $150 million
2. Jay-Z – $81 million
3. Drake – $75 million
4. Diddy – $70 million
5. Travis Scott – $58 million
6. Eminem – $50 million
7. DJ Khaled – $40 million
8. Kendrick Lamar – $38.5 million
9. Migos – $36 million
10. Childish Gambino – $35 million
11. J. Cole – $31 million
12. Nicki Minaj – $29 million
13. Cardi B – $28 million
14. Swizz Beatz – $23 million
15. Meek Mill – $21 million
16. Birdman – $20 million
17. Future – $19.5 million
18. Nas – $19 million
19. Wiz Khalifa – $18.5 million
20. Pitbull – $18 million


Kanye West ayoboye urutonde rw'abaraperi b'abaherwe ku isi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND