RFL
Kigali

Irushanwa ‘Hanga Higa’ ryagarutse rishyize imbere abafite impano mu muziki wa Gakondo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/09/2019 8:23
1


Irushanwa ritegurwa na Rwanda Music Production, rigamije kuzamura impano z’abahanzi nyarwanda baririmba, bafite ibihangano by’umwiherere rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu aho rizazenguruka igihugu cyose.



Irushanwa ‘Hanga Higa’ ritegurwa na Alain Muku rimaze gufasha benshi mu banyempano mu muziki. Icyiciro cya mbere cyasize Shenge na Dodi barushije abandi bemererwa gufashwa. Icyiciro cya kabiri cyo cyatanze abahanzi umunani.

Abagiye batsinda muri iri rushanwa bakorewe indirimbo banafashwa kwamamaza ibikorwa byabo by’ubuhanzi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri Mutarama 2019, Alain Muku yavuze ko muri uyu mwaka bashyize imbere gufasha abahanzi bafite umwimerere mu njyana Gakondo. 

Yashimangiye ko muri uyu mwaka wa 2019 azahitamo umuhanzi ufite impano yihariye akamufasha kuyirera no kuyibyaza umusaruro.

Ati “Mu gutangira ubundi natwe twabaga dufite inyota yo kuryoherwa n’impano zikomeye z’abo twabonaga harimo no kutagira uburambe muri byo.

Ariko ubu ubwo twamaze kubona ibyo twabasha gukora, ntabwo tuzongera kujya mu majonjora ngo tuvuge ngo yooo uzi ko uriya tutamusiga, uyu nawe tumutware, n’ibindi. Ahubwo tuziyemeza gufata impano imwe kabuhariwe tuyizamure."  

Bamwe mu bahanzi batsinze iri rushanwa ni Kwihangana Elisha The Gift [Aherutse guserukira u Rwanda muri ‘East Africa Got Talent], Keza Alice, Munyanziza, Sanyu, Jamal, Muhoza Jean de Dieu n’abandi.

Ibyo uwiyandisha asabwa:

-Kuba afite indirimbo byibura 10, eshanu muri zo ziri mu njyana gakondo ya Kinyafrika cyangwa Kinyarwanda

-Kuba azifite zanditse kandi akazazitwaza mu kwiyandikisha.

-Kuba izo ndirimbo ari umwimerere, nta hantu yazikoporoye cyangwa ngo ziririmbwe

-Muri izo ndirimbo, nyirazo azaririmba eshatu muri zo.

Gahunda yo kwiyandikisha uko iteye:

Abazarushanwa baziyandikishiriza aha hakurikira:

-Rusizi na Nyamasheke: Ni muri Gare ya Rusizi ahabera EXPO tariki 22/09/2019 saa tatu

-Rutsiro, Nyabihu na Karongi: Ni ku nzu y’urubyiruko y’akarere ka Karongi  tariki 23/09/2019 saa tatu

-Ngororero, Muhanga, Nyanza na Ruhango: Ni i Muhanga kuri Real Hotel tariki 24/09/2019 saa tatu

Alain Mukurakinda [Alain Muku] utegura irushanwa rya 'Hanga Higa'





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cyiza Desire 4 years ago
    Mwaramutse tubashimiye ubufasha muha abahanzi bacu arko mufashe dody nawe azamuke afite impano ikomeye ya gakondo agiye kunganya na nsengiyumva





Inyarwanda BACKGROUND