RFL
Kigali

Igiraneza azaserukira u Rwanda muri Miss Earth 2019

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/09/2019 16:54
0


Umukobwa witwa Igiraneza Ndekwe Paulette wari wambaye nimero 12 mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019, yahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Earth 2019 rizabera mu gihugu cya Philippines.



Igiraneza Ndekwe Paulette yatangarije INYARWANDA ko azakora uko ashoboye ibendera ry'u Rwanda rikazamurwa muri Philippines. Ati "Amarushanwa ni amarushanwa. Kandi uyitabiriye wese aba yifuza gutsinda. Nanjye nizo nzozi zanjye, numva nzagerageza kugera kure hashoboka kugira ngo izina ry'igihugu cy'u Rwanda rimenyekane."

Ndekwe Paulette yari mu bakobwa 15 batoranyijwemo batanu bavuyemo uwegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 ariwe Umunyana Shanitah.

Igiraneza kandi ni umwe mukobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2018, gusa yazitiwe n’uko atari yujuje ibipimo. Uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko, yiga mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza mu ishami ry’ikoranabuhanga.

Ni ku nshuro ya 12 Miss Earth igiye kuba. Kuri iyi nshuro izabera Jesse M. Robredo Coliseum, kuwa 26 Ugushyingo 2019. Mu 2018 u Rwanda rwaserukiwe na Miss Umutoniwase Anastasie wari uhatanye n’abakobwa 87. Icyo gihe Umunya- Vietnam Phuong Khan Nguyen w’imyaka 23 y’amavuko ni we wegukanye ikamba rya Miss Earth 2018.

Yatowe mu birori byabereye munzu y’imyidagaduro ya Mall of Arena iri mu Mujyi wa Manila. Paulette aherutse gutangariza INYARWANDA, ko yakuze afite inzozi zo kugira ubunararibonye mu ikoranabuhanga.

Ati “Tuzi ko ikoranabuhanga ryifashishwa mu nzego zose kandi ridufasha kugira iterambere ryihuse. Numva ningira ubumenyi mu ikoranabuhanga nzatanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.”

Yavuze ko umuntu ukwiye kugira ubuzima bufite intego. Avuga ko Leta y’u Rwanda yahaye ijambo umugore ari nayo mpamvu nawe yitinyutse ashingiye ku kuba hari abanyarwandakazi kugeza ubu babaye babandebereho.

Ndekwe Paulette uzaserukira u Rwanda muri Miss Earth 2019

Yari mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA IGIRANEZA PAULETTE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND