RFL
Kigali

Ali Kiba yavuze ku nkuru za gatanya n’umugore we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/09/2019 9:57
0


Mu byumweru bishize byatangajwe ko umuhanzi w’umunya-Tanzania Ali Kiba yatandukanye n’umugore we Amina Rikesh baherutse kubyarana imfura.



Ali Kiba uherutse gushyira hanze ndirimbo ‘Bembea’ yatangaje ko mu bihe bishize we n’umugore we batari bameranye neza ariko ko atigeze atandukana nawe nk’uko byavuzwe mu itangazamakuru n’ahandi.

Yagize ati “N’ibyo mu rugo rwanjye harimo ibibazo mu minsi ishize. Ariko ntabwo ari ukuri sintigeze ntandukana nawe.”

Byavuzwe ko Amina yanze kuba muri Tanzania na Ali kiba n’abavandimwe be ndetse na nyina.

Ali kiba ati “.. Ntabwo ari ukuri rwose ntiyigeze yanga kuba na Mama wanjye ndetse n’abavandimwe banjye. Mukere aho gukomeza gutangaza amakuru y’ibihuha.”

Uyu muhanzi  yisobanuye mu gihe hashize iminsi bivugwa ko yatandukanye n’umugore we. Bimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania  byanditse ko imyitwarire ye yatumye yirukana umugore we.

Ibindi binyamakuru byarenzagaho ko hari amashusho yafashwe agaragaza Ali kiba ari mu bihe by’umunezero n’umukunzi we w’ahahise mu birori by’ibanga byabereye mu nzu ituwemo na mushiki we.

Ali Kiba n'umugore we baherutse kwibaruka imfura

Kuwa 07 Nzeri 2019 Nairobi News yasohoye inkuru ivuga ko Ali Kiba yirinze kugira icyo avuga inkuru zo gutandukana n’umugore we bamaranye hafi imyaka ibiri barushinze.

Ni inkuru zavuzwe mu gihe bombi hari hashize igihe gito bibarutse imfura , akaba umwana wa kane kuri Ali Kiba.

Iki kinyamakuru cyavugaga ko Amina yarambiwe uburyo Ali Kiba amufatamo ndetse ngo byari bigeze ku rwego rw’aho ashaka abamuganiriza.

Ngo Amina yari ageze n’aho afata umwanzuro wo kwaka gatanya na Ali Kiba uzwiho kudashyira ku karubanda ‘ubuzima bwe’.

Ali Kiba na Amina bakoze ubukwe muri Mata 2018 mu birori bikomeye binogeye ijisho byabereye mu Mujyi wa Mombasa na Dar es Salaam

Byavuzwe ko ubukwe bwabo bwatwaye agera ku mashilingi Miliyoni 50; Guverineri wa Mombasa ni umwe mu bateye inkunga Ali Kiba akaba inshuti ye ya hafi.

Ali Kiba yavuze ko habayeho kutumvikana mu bihe bishize n'umugore we ariko ngo ntibigeze batandukana nk'uko byavuzwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND