RFL
Kigali

Miss Meghan na Miss Liliane bakoze akarima k’igikoni batera n’ibiti mu ishuri rya Ruramira-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/09/2019 19:31
1


Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeli 2019 Nyampinga w’u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan na Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane bagiriye uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Ntara y’Uburasirazuba ku bufatanye n’umushinga Hinga weze.



Muri uri ruzindiko aba bakobwa bifatanyije n’abanyeshuri bo ku ishuri rya Ruramira aho bakoreye hamwe akarima k’igikoni. Ni mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kwitabira ubuhinzi bahangana n’imirire mibi.

Miss Nimwiza na Miss Liliane bafatanyije kandi n’abanyeshuri gutera ibiti mu mbago z’ikigo. Babwiye aba banyeshuri gukomeza kwita umunsi ku munsi ku biti bateye kugira ngo bizakure neza; mu biti bateye harimo imyembe.

Miss Nimwiza Meghan yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 mu Ijoro rya tariki 26 Mutarama 2019.  Afite umushinga wo gufasha urubyiruko kwinjira mu buhinzi buteye imbere, abakiri bato bakihangira imirimo kandi n’u Rwanda rukagira abashoramari bakiri bato b’abahinzi.


Miss Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Liliane mu kigo cy'amashuri cya Ruramira

Miss Nimwiza Meghan na Miss Liliane Iradukunda banditse mu gitabo cy'abashyitsi

Ba Nyampinga bavomereye akarima k'igikoni

Ba Nyampinga bateye ibiti birimo imyembe

Miss Nimwiza Meghan akangurira abanyeshuri gukunda ubuhinzi

AMAFOTO: Instagram@missrwandadotrw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rehema4 years ago
    Ariko abantu kuki basigaye bakinira kubuhinzi? Ntago mbyumva na gato kbs. Inzara imeze nabi namwe mukaza kwifotoza gusa. Iyimyenda mwambaye niyabahinzi koko? Nibura mushyizemo isarubeti, mugahinga 07:00-12:00, mwakumva ingufu dutakaza ngo tugaburire abanyamujyi





Inyarwanda BACKGROUND