Alyn Shengero Sano uri mu bakobwa bahagaze neza mu muziki wo mu Rwanda yashyize hanze indirimbo yise “For Us” irimo amagambo y’abari mu kwezi kwa buki.
Nta gihe kinini uyu mukobwa aramara mu muziki ariko
intambwe amaze gutera irashimishije cyane. Indirimbo ze zimaze kugera hanze ni “Naremewe
Wowe” yatumye amenyekana cyane “Rwiyoborere”, “Painkiller”, “We The Best”
yafatanyije na Buravan n’indi nshya yise “For Us”.
Alyn Sano ni umwe mu bahanzi bacye mu Rwanda bafite umwihariko wo kuririmba neza cyane mu buryo bw’umwimerere. Ibi bimuhesha gutumirwa mu birori bikomeye igiheruka kikaba ari icyo Kwita Izina Gala Dinner cyari cyitabiriwe na Ange Kagame.
Mu mwaka ushize yaririmbye mu gitaramo yahuriyemo na Yvonne Chakachaka washimye impano ye, ndetse akaba anaherutse kuvuga ko yifuza ko bazakorana indirimbo.
Alyn Sano muri For Us yaririmbye ku bari mu kwezi kwa buki
Alyn Sano ni umuhanzikazi uhagaze neza muri iki gihe
TANGA IGITECYEREZO